Rayon Sports ni ikipe ikomeye, baduhaye akazi gakomeye i Bamako…ikiganiro n’umutoza wa Onze Créateurs

Umutoza w’ikipe ya Onze Créateurs ubwo we n’ikipe ye bageraga i Kanombe

Ku isaha ya saa cyenda z’amanywa nibwo ikipe ya Onze Créateurs yo muri Mali yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe. Ije mu mukino wo kwishyura igomba gukina na Rayon Sports mu mukino w’ijonjora rya kabiri ry’imikino rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu.

Mu kiganiro cyihariye Djibril Dramé, umutoza wa Onze Créateurs yagiranye na Rwandamagazine.com , yagarutse kuri uyu mukino ndetse n’uko yabonye ikipe ya Rayon Sports bakinnye mu cyumweru gishize.

Avuga ku ntego we n’ikipe ye bazanye i Kigali, uyu mutoza yagize ati “ Ntakintu kibaho kubw’impanuka, buri kipe iritegura, buri kipe iba fite aho ishaka kugera, tuje twiteguye kandi dushyize umutima ku mukino …tuje kugerageza gukomeza n’ubwo tuje gukinira ku kibuga navuga ko tutazi na mba ariko tuzagerageza uko dushoboye turebe niba hari icyo twakora…”

Djibril Dramé, umutoza wa Onze Créateurs

Abajijwe niba aje gukina umukino wo kugarira barinda igitego batsindiye muri Mali, umutoza wa Onze Créateurs yagize ati “ Murabizi umupira w’iki gihe , bigendanye n’ikoranabuhanga ryateye imbere cyane , icyo kibazo ngisubije, naba mbwiye abo duhanganye amabanga yanjye . Buri mutoza wese agira uburyo bwe bw’imitoreze, ubwo buryo rero mbubikiye umukino tuzakina.

Avuga ku gice gikomeye cya Rayon Sports yabonye, yagize ati “ Ni ikipe ikomeye, ni ikipe igira amayeri menshi, ikipe ishyira imbaraga mu mukino kandi bagakina bashyizeho umwete, baduhaye akazi gakomeye i Bamako…ariko buri kipe igira aho iba ishaka kugera, tuje kugerageza guhangana nabo kugira ngo turebe ko twabona intsinzi…ntabwo bizaba byoroshye ariko tuzakina turebe ko twakigobotora mu ngorane yazaduteza ku buryo twakomeza mu kindi cyiciro …”

Abajijwe niba hari umukinnyi Babura, uyu mutoza yatangaje ko uwo abura ari umukinnyi umwe mubasanzwe bakomeye muri Onze Créateurs.

Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu Africa Total CAF Confederation Cup . Mu mukino ubanza wakinywe tariki 11 Werurwe 2017, ubera i Bamako muri Mali, Onze Créateurs yari yatsinze Rayon Sports 1-0 cyatsinzwe na Boubacar Samassekou.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa gatandatu itariki 18 Werurwe 2017 guhera i saa cyenda n’igice.

Inkuru bijyanye:

Ikipe ya Onze Créateurs yageze mu Rwanda - AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo