Mu mukino wo ku munsi wa 21 wa Shampiyona, ikipe ya Police FC yanganyije na Musanze FC, ihita inganya amanota 40 na APR Fc, Musanze iguma ku mwanya wa gatanu n’amanota 33.
Ni umukino wabereye ku Kicukiro kuri uyu wa gatanu tariki 17 Werurwe 2017. Ikipe ya Musanze FC niyo yatangiye isatira izamu ndetse ku munota 21 ibonaigitego cya mbere cyatsinzwe na Wai Yeka. Ku munota wa 23 Police yahise yishyura itsindiwe na Biramahire Christophe uzwi ku izina Abedy. Wai Yeka, Tuyisenge Pekeake Pekinho na Peter Otema ni abakinnyi ba FC Musanze bagoye Police FC mu gice cya mbere.
Musanze yakomeje gusatira izamu rya Police itsinda icya kabiri ku munota 28 gitsinze na none na Wai Yeka. Igice cya mbere cyarangiye bikiri 2 bya Musanze FC kuri kimwe cya Police FC.
Mu gice cya kabiri Polisi FC yagarutse ishaka kwishyura umwenda ariko bikomeza kuyigora kuko mu kibuga hagati Musanze FC yahererekanyaga neza umupira. Byasabye gutegereza umunota wa 75 kugira ngo Police FC yishyura ku ishoti rirerire ryatewe nanone na Biramahire, atsinda igitego cya 2 muri uyu mukino, umukino urangira bikiri 2-2.
Kugeza ubu Rayon Sports ifite ibirarane 3 iracyayoboye urutonde n’amanota 43, APR FC ni iya 2 n’amanota 40, iknganya na Police FC ya 3 nayo ifite amanota 40.
11 b’amakipe yombi:
Police FC: Nzarora Marcel (GK, C), Mpozembizi Mohammed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Habimana Hussein, Uwihoreye Jean Paul, Nizeyimana Mirafa, Eric Ngendahimana, Imurora Japhet, Usengimana Danny, Mico Justin na Birmahire Christophe Abedy.
FC Musanze: Ndayisaba Olivier (GK, 22), Habyarimana Eugene 16, Hakizimana Francois 3, Habumugisha Imanizabayo 14, Kimenyi Jacques 6, Munyakazi Yussuf Rule 9, Maombi Jean Pierre 5, Niyonkuru Ramadhan 8, Peter Otema 17, Wai Yeka 10 na Tuyisenge Pekeake 7.
Musanze niyo yatangiye isatira izamu
Igitego cya mbere cya Musanze cyinjira mu izamu
Musanze FC yishimira igitego cya mbere
Abapolisi bakuru bari bari baje kureba uko ikipe yabo ikina
Van Damme, umufana wa Police FC ukomeye akurikirana uko ikipe ye ikina
Umufana wa Musanze FC
Uku niko igitego cya mbere cya Police FC cyinjiye
Biramahire na bagenzi bishimira igitego
Biramahire watsinze ibitego 2 bya Police FC
Djihad ukinira APR FC na we yari ku Kibuga cya Kicukiro
Shasir Nahimana(wambaye umupira utukura), ukinira Rayon Sports, yari yaje kureba uyu mukino
Kanamugire Moses wahoze akinira Rayon Sports, kuri ubu akaba akinira Musanze FC ariko akaba afite ikibazo cy’imvune, na we yari yaje kureba uko bagenzi be bitwara mu kibuga
Musanze yahanahanaga neza umupira mu kibuga hagati
Uhereye i bumoso:Yves Rwigema, Mutsinzi Ange na Moustapha bakinira Rayon Sports bari baje kureba uyu mukino nyuma y’uko uwo bari kuzakina na Onze Createurs wakuweho
Master (wambaye umupira utukura) na we ukinira Rayon Sports na we yari ahari
Ndayisaba Olivier, nyezamu wa Musanze FC yahuraga n’ikipe ya Police FC ikinamo murumuna we, Mico Justin
Sosthene, umutoza mukuru wa Musanze FC , yereka abakinnyi be amayeri bari bukoreshe mu gice cya 2
Iyo bibaye ngombwa, aca bugufi ariko ngo umukinnyi akunde yumve neza ibyo amubwira
Akurikiye amabwiriza y’umutoza
Ikipe ya Police FC mu karuhuko
Seninga Innocent utoza Police FC atanga amabwiriza ku bakinnyi be mu gihe cy’ikiruhuko
Umutoza wungirije wa Police FC na we yashyizeho ake
Abafana ba Musanze FC bari bamanitse amabendera y’ikipe yabo ku kibuga cya Kicukiro
Abafana ba Police FC nubwo baribake, bakoraga iyo bwabaga
Uku niko Katawuti Hamadi, umutoza wungirije muri Musanze FC, atanga amabwiriza ku mukinnyi ugiye gusimbura
Wari umukino ukomeye
Uko indi mikino iteganyijwe:
Ku Cyumweru tariki 19 Werurwe 2017
*Mukura VS vs Espoir Fc (Stade Huye)
*SC Kiyovu vs Kirehe Fc (Stade Mumena, 15h30’)
*Sunrise Fc vs Etincelles Fc (Stade Nyagatare, 15h30’)
*APR Fc vs Pepiniere Fc (Stade de Kigali, 15h30’)
*Amagaju vs Marines Fc (Nyamagabe, 15h30’)
Kuwa Mbere tariki 20 Werurwe 2017
*Gicumbi Fc vs AS Kigali (Stade Gicumbi)