MU MAFOTO, Rutsiro FC yahagamye Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yananiwe gukura amanota 3 kuri Rutsiro FC, zinganya 1-1 mu mukino wo kwishyura wo mu itsinda rya kabiri.

Ni umukino wahuje amakipe yombi nyuma y’iminsi 3 zihuriye i Rubavu mu mukino Rayon Sports yabashije gutsinda 2-0. Umukino wo kuri uyu wa kabiri tariki 11 Gicurasi 2021, Rayon Sports yawakiriye kuri Stade Amahoro guhera saa cyenda.

Guy Bukasa utoza Rayon Sports yari yakoze impinduka mu bakinnyi babanza mu kibuga, aruhutsa Manace Mutatu, akinisha ku nshuro ya mbere Mambote Assis uheruka gusinyira iyi kipe. Mu kibuga hagati naho, Amran Nshimiyimana yari yabanje hanze, aha umwanya Jean Vital Ourega. Mu bwugarizi, Habimana Hussein yongeye kubanza mu kibuga nkuko mu mukino uheruka byari byagenze, afata umwanya wa Rugwiro Herve usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe.

Rutsiro FC niyo yatangiye isatira ariko Rayon Sports iba ariyo ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Hertier Luvumbu ku munota wa 22 ari nako igice cya mbere cyaje kurangira. Ruvumbu yatsindaga igitego cya kabiri mu mukino we wa kabiri akiniye Rayon Sports ndetse yakunze guhusha uburyo bwabazwe harimo umupira yateye wikubita ku giti cy’izamu.

Rutsiro FC yishyuye igitego ku munota wa 82 kuri penaliti yinjijwe na Ndarusanze Jean Claude winjiye asimbuye. Ni nyuma y’ikosa ritavuzweho rumwe ryakorewe kuri Nwosu Samuel ariko umusifuzi Rulisa Patience yemeza penaliti.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda, Gasogi United yatsinzwe na Kiyovu Sports 4-1.

Nyuma y’umunsi wa mbere mu mikino yo kwishyura, Rayon Sports niyo ya mbere. Ifite amanota 7, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 6, Rutsiro FC ku mwanya wa gatatu n’amanota 5 mu gihe Gasogi United iza ku mwanya wa nyuma n’amanota 4 mu mikino ine imaze gukinwa.

Habimana Hussein niwe wari kapiteni wa Rayon Sports kuri uyu mukino

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

11Rutsiro yabanje mu kibuga

Khalim ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Skol

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibicuruzwa mu ruganda rwa Skol, Benito Karemera

Damascene, Perezida wa Rutsiro FC

Uwayezu Jean Fidele uyobora Rayon Sports ntajya asiba ku mukino yakinnye

Ndahiro Olivier, umubitsi wa Rayon Sports

Ngoga Roger, Visi Perezida wa kabiri wa Rayon Sports

KELLY Abraham wigeze kuba umunyamabanga wa Rayon ports ni umwe mu bakunda kuyiba hafi

Luvumbu yongeye gusubira Rutsiro FC

Uko Luvumbu yinjije igitego

Mambote yaknaga umukino we wa mbere

Umupira Luvumbu yateye ukagarurwa n’igiti cy’izamu

Uko Ndarusanze ynjije igitego

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo