Itsinda Ingangare nibo basusurukije ibirori umunyamakuru Taifa wa City Radio yasabyemo Ingabire Yvette, aranamukwa.
Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019 i Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Hari nyuma y’amasaha make bamaze gusezerana mu Murenge wa Kimironko.Ni umuhango wabereye kuri Nyamuhazi Village munsi gato ya Presidential Palace Museum (ahahoze hatuye Habyarimana ).
Uwizihiwe Charles na Sentore Lionel bagize itsinda rya Gakondo ry’ingangare basanzwe babarizwa mu Bubiligi ariko bakaba bari mu Rwanda mu biruhuko, nibo baririmbiye umugeni ubwo yasohokaga asanganiye umukwe.
Taifa na Yvette bateye iyi ntambwe nyuma y’imyaka 6 bamaze bakundana. Ubukwe nyirizina ni tariki 27 Nyakanga 2019. Bazasezeranira EAR Kanombe naho abatumiwe bakiriwe muri Olympic Hotel.
Willy Ndahiro wamenyekanye nka Paul muri filime ’Ikigeragezo cy’ubuzima’ niwe wari MC
Taifa ategereje umukunzi we
Ingangare nizo zaririmbiye Yvette asanganira Taifa
Charles Uwizihiwe
Lionel
Byari ibyishimo byinshi kuri Yvette ku munsi nk’uyu w’amateka yahesheje ishema ababyeyi
Bucyana Geoffrey ukuriye Clean Well Rwanda yari yaherekeje Taifa mu muhango wo gusaba Yvette
Kubera uburere bwiza yahaye Yvette, umubyeyi we yahundagajweho impano na bakuru be ndetse na baramukazi be....byari ibintu ubona biryoheye ijisho
PHOTO: RENZAHO Christophe
Video: Birori Charles