Ibyo wamenya ku bitero by’ikoranabuhanga byagabwe ku bihugu 99

Inkuru iri kuvugwa cyane mu bijyanye na mudasobwa ni ijyanye n’ibitero bya barushimusi bagabye kuri mudasobwa ziherereye mu bihugu bigera kuri 99. Ni virusi isaba kubanza kwishyura amadolari 300 kugira ngo nyirayo yemererwe kuyifungura no kugira icyo ayikoreraho.

Kuva ku wa gatanu tariki 12 Gicurasi 2017 mudasobwa zo mu bihugu nka Amerika, u Bushinwa, u Burusiya, Espange, u Butaliyani na Taiwan zagabweho ibi bitero.

Iyi virusi yitwa WannaCry cyangwa WannaCrypt ngo yakozwe n’ikigo cya NSA (National Security Agency ) cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. NSA yakoze iyi virusi iyita EternalBlue. Icyo gihe ngo yashakaga kwinjira muri porogaramu z’uruganda rwa Microsoft zagaragazaga intege nke. Muri Mata uyu mwaka itsinda ry’abajura mu by’ikoranabuhanga ryitwa Shadow Brokers, ryigambye kuba ari ryo ryakwirakwije iyi virusi nyuma yo kuyiba.

Kuwa kane mu ijoro nibwo iki gitero cyatangiye kugabwa ahantu hatandukanye. Ku wa gatanu mu gitondo nibwo abakozi b’ ikigo cy’itumanaho cyo muri Espagne , Telefonica babonye ubutumwa bugaragaza ko bagabweho igitero. Uko iki gitero cyagaragaraga, nyiri mudasobwa ntiyabashaga kuyikoresha keretse yishyuye amadorali 300.

Kuri mudasobwa zagabweho ibi bitero, hagaragazwaga ko nyirayo agomba kwishyura amadorali 300 mu gihe kingana n’iminsi 3, yarenga igiciro kikikuba 2. Hagaragazwa kandi ko mu gihe cy’imweru kimwe, nyiri mudasobwa aramutswe atishyuye, ngo amadosiye ye agomba gusibwa.

Mudasobwa zikoresha Windows nizo zibasiwe cyane.Mu kwezi kwa Werurwe , Microsoft yari yashyiriyeho abakiriya bayo uburyo bw’ubwirinzi bwari kubafasha kurinda mudasobwa zabo kuba zakwinjirwamo na virusi ya WannaCrypt ariko siko abantu bose bashyizemo ubwo bwirinzi. Ku wa gatanu ubwo iki gitero cyari gitangiye nabwo Microsoft yashyizeho uburyo bw’ubwirinzi cyane cyane ku bakoresha Windows XP.

Ku wa gatanu nimugoroba, ikigo cya Kaspersky cyatangazaga ko nibura mudasobwa 45.000 arizo zari zimaze kugabwaho iki gitero, ziherereye mu bihugu 74. Avast yo yabaruraga mudasobwa 75.000 zo mu bihugu 99.Ikindi kigo cy’ubwirinzi mu bya internet, F-Secure cyo muri Finland cyo cyabaruraga mudasobwa 13.000 zo mu bihugu 100.

Serivisi y’Ubuzima mu Bwongereza niyo yibasiwe cyane

Serivisi y’Ubuzima mu Bwongereza(NHS), niyo yibasiwe cyane n’ibi bitero. NHS ni iya 5 ku isi hose mu gukoresha abakozi benshi kuko ikoresha abagera kuri miliyoni 1.7. Guterwa kw’iyi serivisi kwashyize mu kaga abarwayi.

Ibi bitero byatumye habaho ikurwaho rya rendez-vous z’abarwayi bari bazisanganywe cyangwa se bikabohereza muzindi serivisi zitajyanye n’uburwayi bwabo.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu bagiye bahererekanya amafoto agaragaza mudasobwa za NHS isabwa kwishyura amadorali 300, bakayishyura muri ifaranga rimaze kwamamara (bitcoins).

Ubutumwa bwagaragaraga kuri izo mudasobwa bwagiraga buti ‘ amadosiye yanyu yinjiwemo’. Ku wa gatandatu tariki 12 Gicurasi 2017, NHS yageragezaga guhumuriza abayigana ariko bo bagakomeza gukemanga serivisi zayo mu gihe ‘ system ‘ yayo yinjiwemo na ba rushimusi.

Amber Rudd, Minisitiri w’umutekano mu Bwongereza yatangarije BBC ko ibigo by’ubuzima bigera kuri 45 aribyo byibasiwe n’ibi bitero.

Ati « Ibigo by’ubuzima bigera kuri 45 nibyo byibasiwe n’ibi bitero kandi ibyinshi byabaye ngombwa ko bihindura cyangwa bikuraho gahunda z’ibikorwa by’ ubuvuzi byari biteganyijwe. »

Mu Bufaransa, uruganda rwa Renault narwo rwibasiwe

Nubwo hibasiwe ibigo byinshi mu Bufaransa ariko uruganda rwa Renault rukora imodoka nirwo rwibasiwe cyane n’ibi bitero. Ibi bitero byatumye habaho imikorere mibi ahakorerwa imodoka . Uduce tumwe byasabye ko haba hahagaze gukorwa kw’imodoka ndetse no mu gice cya Renault kiri muri Slovénie. Hahagaritswe uburyo bwo guteranya imodoka kugira ngo virus idakwirakwira ahantu henshi.

Umuvugizi wa Renault yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko guterwa n’iyo virus byatumye bafata ingamba zihambaye zo kwirinda. Bivugwa ko ahakorerwa imodoka mu gace ka Sandouville (Seine-Maritime), hakorera abakozi 3400, hagakorerwa ibikoresho binyuranye byifashishwa ku modoka za Renault zigera kuri 640 ku munsi, naho ngo hagizweho ingaruka n’ibi bitero.

Itangazo ryatanzwe n’iri shami ry’uruganda ryagiraga riti « Twagizweho ingaruka n’iki gitero. Ikorwa ry’ibikoresho nijoro ryagize ikibazo ariko kubw’amahirwe muri izi mpera z’icyumweru ntabikorwa byinshi byari biteganyijwe. Ikipe yose ishinzwe ibya tekiniki y’ikoranabuhanga iri mu kazi ngo hakemuke iki kibazo, kugira ngo imirimo ihite ikomeza kuburyo bwihuse

Ushinzwe ibikorwa muri Renault yatangaje ko bateganya ko baba basubukuye imirimo kuri uyu wa mbere tariki 15 Gicurasi 2017.

Mu Burusiya naho byahageze

Ku munsi w’ejo hashize, Banki nkuru y’Uburusiya yatangaje nayo ko yagizweho ingaruka n’ibi bitero ndetse ngo na Minisiteri zinyuranye. Ba rushimusi ngo bagerageje kwinjira mu ikoranabuhanga z’ibi bigo byo mu Burusiya.

FedEx, sositeyi mpuzamahanga y’ubwikorezi nayo iri muzagizwe ingaruka n’ibi bitero by’ikoranabuhanga.

Varun Badwhar, inzobere mu bijyanye n’ubwirinzi mu bya mudasobwa yatangarije SkyNews ko ibi bitero bigereranywa n’ibitero by’ikoranabuhanga by’imperuka ("cyber-apocalypse").

Chema Alonso, wahoze ari umu ‘hacker’ muri Espagne, abinyujije ku rubuga rwe, yatangaje ko uretse kuba ibi bitero byagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ngo ntabwo byageze ku ntego yabyo ndetse ngo ntanubwo byagize ingaruka ikomeye. Icyo abishingiraho ni uko hishyuwe gusa 6000 by’amadorali ya Amerika ku isi hose (5.040.000 FRW) ku bashakaga ko mudasobwa zabo zifungurwa.

Abayobozi bo muri Amerika no mu Bwongereza basabye amakompanyi, abantu ku giti cyabo bagabweho igitero ko batagomba kwishyura ababagabyeho igitero.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo