Rusizi: Uwarokotse Jenoside yatewe icyuma

Uwizeyimana Bernadette umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi Muri Mata 1994, yatewe icyuma ahagana saa moya za mugitondo kuri uyu wa mbere tariki 10 Mata 2017 gusa ntiyapfa.

Uyu mugore atuye mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Bugarama, Akagali ka Ryankana. Ubwo yari agiye mu murima, ngo nibwo umuntu utaramenyekana wari wambaye imyenda isa niya gisirikare yamusanze mu murima, amutera icyuma mu gahanga, undi ahita avuza induru, abantu bihutira kumutabara, kuri ubu arwariye mu kigo Nderabuzima cya islamic Bugarama ndetse yahise adodwa.

MU MAGAMBO YE, UWIZEYIMANA ARAKUNYURIRAMO UKO BYAGENZE

Uwizeyimana yatangarije umunyamakuru wa Rwandamagazine.com ko yabyutse kare agiye mu murima gukura amateke yo kugaburira abana, ateganya kugira vuba akajya mu biganiro. Ubwo yari anyuze mu nzira idakunda kunyurwamo n’abantu benshi ngo niho yahuriye n’umuntu wambaye imyenda ya gisirikare.

Ati “ Naciye mu kayira ka bugufi aho guca mu muhanda, nzamutse gato, ahantu hari ikawa zihari , mbona hegamye umuntu wambaye imyenda ya gisirikare guhera ku nkweto kugera ku mutwe. Hejuru yari yambaye ikoti ry’imbeho rimwe riba rimeze nk’ishashi. Mugezeho ntekereza ko ari ushinzwe umutekano, ndamusuhuza ariko atinda kunyikiriza, anyikiriza gahoro.”

Ubwo yari ageze haruguru gato ngo nibwo uwo muntu yamuhagaritse, atangira kumubaza abantu ashaka ko amurangira.

Ati “Ndazamuka ngeze haruguru gato , arampamagara , arambwira ngo mada, hagarara unyobore . Kuko nabonye ko ari umusirikare, ndamwubaha, ndahagarara. Arambwira ngo ndashaka ko unyobora ku mugabo witwa Berena( Bernard ), ufite umukobwa witwa Bernadette. Nkimara kumva iryo zina nahise numva ko uwo avuze ari data, iryo zina rikaba iryanjye.”

Namubwiye nti ngwino tugende batuye hariya harugu. Nagira ngo mushyire umuyobozi w’umudugudu. Tuzarazamukana , agenda ambaza ngo abantu bapfuye ejobundi urabazi? Ndamubwira ngo ntabwo nzi. Arongera arambwira ngo abagombaga gupfa sibo bapfuye. Ahita akora mu mufuka , akuramo urupapuro ruriho amazina y’abantu. Yahereye ku muryango wa papa, akurikizaho uwo kwa Mangara, akurikizaho umuryango wa Diyonizi, akurikizaho umuryango wa Kayitani, akurikizaho umuryango wa Rukara …”

Uwizeyimana Bernadette watewe icyuma, Imana igakinga akaboko

Arambaza ngo Imbonerakure urazizi? Ndamubwira ngo ntazo nzi. Arambwira ngo abahungu ba Muhitira bantumye kuri uwo Bernadette kandi ngo nzamubasuhurize cyane. Ako kanya umenya bahise bamuhamagara kucyombo , avugana n’abantu mu rurimi ntazi. Ahita avuga ngo wambwiye ngo si wowe kandi ari wowe? Ahita akubita umugeri mu mugongo kuko nari ntangiye kwisoromesha isombe kubera ubwoba. Arangije arambwira ngo ari ukukwicisha ubuhiri no kukwicisha imbunda urahitamo iki? Ndavuga nti naba ngize amahirwe ukanyicisha imbunda. Ambaza niba ntwite, ndamuhakanira ariko arabinyemeza. Ubwo yabonaga nambariye ku gitenge akagira ngo ndatwite.”

Yamubwiye ko ari bumusature akamukuramo umwana, akamumuha akamurya

Uwizeyimana Bernadette ati “ Arambwira ngo agiye kunsatura akuremo nubwo rwaba ari urusoro rw’umwana cyangwa se nasanga ari n’umwana ngo aramumpa muhekenye ari mubisi. Yongeraho ko nindamuka muhekenye nkamumara ngo nibwo atari bunyice. Ubwo yahise anshyira ibuye mu kanwa ngo simvuze induru , ankatisha mu kayira kerekera hirya ku mwembe , tuhageze arambwira ngo shyira ibintu hasi, arambwira ngo nshyire amaboko hejuru, nyashyira hejuru kandi arambwira ngo simurebe . Mu gihe ndi kureba hasi, nahise nkuramo rya buye mu kanwa , mvuza induru kuko navugaga ngo ubwo agiye kunsatura inda, ntabwo akimbabariye.”

Umubyeyi wari mu murima niwe wamutabaye

Uwizeyimana Bernadette ati “ Haruguru yanjye hari umubyeyi wari uri kubagara ,…mu gihe akiraraguza amaso ngo arebe utatse, uwo muntu yahise ankubita icyuma mu mutwe, cya cyombo cye kirongera kirataka cyane, bavugana nanone mu rurimi ntazi. Kuko yari yikanze uwo mubyeyi, yahise ankubita umugeri wo mu mugongo ahita agenda yiruka …nanjye ngenda nkambakambisha inda, uwo mubyeyi ahita abona ninjyewe , ansukaho amazi yari afite muri Gourde kuko amaraso yari menshi cyane. Ndamubwira ngo reka njye nipfire kuko akatiye hano hirya, aho kugira ngo na we aze akwice ."

Uwo mubyeyi yamusindagije , ahita amujyana ku rugo ruri hafi aho, bahamagara abayobozi n’umumotari , bamujyana kwa muganga.

Uwizeyimana yavuze ko yabonye asanzwe atazi uwo muntu ariko ngo yavugaga ikinyarwanda n’ikirundi.

Kuva muri 2012 kugeza ubu ngo Uwizeyimana yabuze amahoro, bamutera amabuye, bakamena inzugi, bakamutega avuye gucuruza. Buri gihe mu cyunamo ngo aba afite ibibazo by’abamutega. Muri Jenoside hishwe se na basaza be.

Uwamahoro Pascasie , uhagarariye abacitse ku icumu mu Murenge wa Bugarama yahamije ko koko Uwizeyimana Bernadette ari umwe mu bacitse ku icumu. Yemeje kandi ko koko asanzwe ashakakugirirwa nabi kuva muri 2012.

Ati “ Batangiye aho amariye gushaka umugabo. Batangiye bamutwikira ibintu bye byo mu nzu , kugeza ubwo umugabo we w’umusirikare afashe icyemezo cyo kumwimura aho yari atuye. Yamukuye mu mudugudu utari utuyemo abacitse ku icumu , amujyana mu wundi mudugudu batuyemo.”

Uwamahoro Pascasie yakomeje avuga ko bahangayikishijwe n’umutekano wa Uwizeyimana kuko ngo mu myaka 5 ishize, umwaka umwe ariwo gusa atatewe mu gihe cy’icyunamo.

Ati “ Buri uko icyunamo kibaye aba ari mu bitaro kandi akenshi bamuha na transfert kubera ukuntu baba bamugiriye nabi , bamukubise, bamubabaje. Umwaka ushize gusa nibwo byabye ngombwa ko umugabo we ku kazi bamuha ikibari, araza aba mu rugo muri icyo cyunamo. Ntakibazo yagize kuko urumva ko yari amucunze ariko nubundi banditse urupapuro ko nubundi bazamwica. Iyo tracte yarabonetse.”

Harerimana Frederic, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yatangaje ko bari gukora iperereza, ngo bamenye neza icyihishe inyuma y’iki gikorwa ndetse banereho no kwemeza ko ari ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati " Inzego z’umutekano ziriho zirakurikirana kugira ngo zimenye neza ko koko niba ari ingengabitekerezo ya Jenoside , ...nabwo ubwabyo kugira ngo byemezwe ni ukuba ufite abantu :uwagikoze n’uwagikorewe , ubwo rero turaza kumenya icyo twatangariza abaturage cyangwa se twafatamo nk’ukuri."

Yongeyeho ati " Icyabaye ni umuturage ugaragaza ko yatewe icyuma , akavuga ko yagitewe n’umuntu wambaye imyenda y’igisirikare...urumva rero ko birasaba ko abantu bakomeza gushakisha amakuru nyayo kuko ubwabyo , umuntu wambaye imyenda ya gisirikare kumuhuza n’ingengabitekerezo ya Jenoside, birasaba ko tugira amakuru ahagije kandi twizeye ko ukuri kuri buze kumenyekana."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(8)
  • umulisa Aimee

    uwo Mu maman Imana imukize ariko birababaje cyane kubona abantu bagihemuka bigeze aho ngaho

    - 10/04/2017 - 20:54
  • Alexis

    uwo mubyeyi yihangane.

    - 10/04/2017 - 22:21
  • ######

    - 10/04/2017 - 23:02
  • ######

    - 10/04/2017 - 23:02
  • Wo Jyizi Wanabi Akurikirannwe

    Uwomubyeyi Akeneye Abamuhumuriza Murumva Ko Atisanzuye Murwanda Siwaba Ukorerwa Ayomahano Ngo Wisanzure Mumubehafi

    - 11/04/2017 - 08:50
  • ######

    Imana imufashe abo bagome bashaka kudusubiza inyuma bazafaywa babakanire urubakwiye

    - 11/04/2017 - 09:34
  • ######

    - 11/04/2017 - 21:15
  • filsmungeri

    ibintububira cura iki kogize ubwobajye

    - 11/04/2017 - 22:35
Tanga Igitekerezo