Nyiramugengeri igiye gutanga ingufu z’amashanyarazi ya Megawate 80… uruganda ruzuzura rutwaye Miliyari 289 FRW

Uhereye i bumoso Ahmet Karasoy, ukuriye inama y’ubutegetsi ya Hakan AS Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’ibikorwa remezo, Kamayirese Germaine na Minister Musoni James bashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uru ruganda. Photo:New Times

Kuri uyu wa kabiri tariki 9 Gicurasi 2017, James Musoni, Minisitiri w’Ibikorwa remezo yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri mu gishanga cy’Akanyaru, ruzatanga megawati 80.

Ni uruganda ruherereye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara. Sosiyete y’Abanya-Turukiya HAKAN AS , ifatanyije na Quantum Power, sosiyeti mpuzamahanga y’iby’ingufu z’amashanyarazi nizo ziri kubaka uru ruganda.

Iki kibaya kizabyazwa ingufu z’amashanyarazi gifite ubuso bwa Hegitari 4 200. Biteganyijwe ko uru ruganda ruzuzura muri 2019. Ruzuzura rutwaye miliyari 289 z’amafaranga y’u Rwanda. Nirumara kuzura ruzacungwa na Quantum Power mu gihe cy’imyaka 26 nyuma rwegurirwe Leta y’u Rwanda.

Abaturage bishimiye ko mu gihe cy’amezi 36 umushinga uzamara ukorwa, bazabona akazi kandi nyuma yaho bakabasha gucana no gutangira imirimo ikenera ingufu z’amashanyarazi. Mu gihe uru ruganda ruzaba ruri kubakwa, ruzatanga imirimo ku baturage 1000. Mu gihe ruzaba ruri gukora, ruzatanga imirimo ku bantu 200.

Minisitiri James Musoni yatangaje ko uyu mushinga uzarangira utanga Megawati 80. Bikazafasha mu ntego y’uko 70% by’ingo mu Rwanda zizaba zifite amashanyarazi icyo gihe.

Akarere ka Gisagara kari gasanzwe gafite ingo 16.000 zifite amashanyarazi, ni ukuvuga 20.2% by’abaturage b’aka Karere.

Igishanga kizabyazwamo ingufu z’amashanyarazi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo