Ibyishimo bidasanzwe, gucinya umudiho nibyo byaranze abanyamuryango ba FPR bishimira intsinzi ya Paul Kagame - AMAFOTO

Mu ijoro ryakeye nibwo Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje amajwi y’agateganyo agaragaza ko Paul Kagame ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu, atorerwa kongera kuyobora u Rwanda mu myaka 7 iri imbere. Abarwanashyaka ba FPR Inkotanyi bahuriye ku cyicaro cy’iri shyaka babyina intsinzi biratinda.

Mu majwi y’agateganyo yo ku kigero cya 80% by’amajwi yose yo mu gihugu , Perezida Paul Kagame akaba n’umukandida w’ishyaka rya FPR Inkotanyi niwe wayatsinze kandi ari imbere cyane kuko mu majwi yo ku kigero cya 80%, Paul Kagame yatowe ku kigero cya 98,66%, Philippe Mpayimana agira 0,72% naho Frank Habineza agira amajwi angana na 0,45% .

Ni amajwi yatangiye gutangazwa guhera ku isaha ya saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017.

Uko amasaha yakuraga niko amajwi yabarurwaga yiyongeraga. Abantu benshi bari bateraniye mu bice binyuranye bishimira intsinzi ya Paul Kagame. Abarwanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamwe bari bateraniye kuri Petit Stade i Remera ariko abenshi bari bateraniye ku cyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Abahanzi banyuranye basusurukije abari ku cyicaro cya FPR Inkotanyi kugeza ubwo Perezida Paul Kagame yazaga kwifatanya nabo.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yashimiye buri wese wamufashije muri uru rugendo ahereye ku muryango we n’abandi bateguye ibikorwa byo kwiyamamaza.

Yagize ati " Ndagira ngo mpere ku bo turi kumwe hano, bafashije ku buryo bw’umwihariko mu gikorwa cyo kwamamaza no mu gikorwa cy’amatora yarangiye ibisigaye bikaba ari ukubara amajwi ubwo nabyo bikaba biri hafi kurangira.”

Perezida Kagame kandi yashimiye abanyamuryango bose ba FPR ndetse avuga ko intsinzi ari iyabo.

Ati " Ibyo bamaze kutugezaho ni uko FPR Inkotanyi yatsinze amatora ubwo rero ndashimira cyane abayobozi, abayoboke, intore z’umuryango FPR Inkotanyi mwese ndabashimiye cyane.”

" Intsinzi ni iyanyu, ni amateka asanzwe ya FPR Inkotanyi ihangana n’ibibazo yahanganye n’ibibazo byinshi ariko tukaba dukomeza gutera imbere tukaba tugejeje aha tuhigejeje ndetse tuhagejeje n’igihugu cyose dufatanyije."

Perezida Kagame ageze ijambo kubari bateraniye ku cyicaro cya FPR Inkotanyi kiri i Rusororo

" Nashimiye abayobozi, nashimiye, abayoboke namwe mwese FPR inkotanyi aba kabiri nkurikijeho ni abandi banyarwanda bose nabo twafatanyije. Ari imitwe ya politiki yindi umunani, izwi twavuze, twamamaje hamwe, ndabashimiye cyane ndetse nshimiye n’abandi bagiye muri iki gikorwa cy’aya matora amapariti abiri n’abayoboke bayo nabo ndabashimiye ko bagerageje."

" Ntabwo nakwibagirwa gushimira umuryango wanjye nabo ni Inkotanyi. Abana b’inkotanyi nabo abari arizo, ndakurikizaho gushimira hari abantu bari hano batari bake baduherekeje aho twagiye hose ndetse nta nubwo basize imiryango yabo inyuma nabo bazanye n’imiryango yabo aho tugiye hose buri karere nabo babaga bahari, ndabashimiye cyane."

Mu bandi yashimye harimo abikorera ku giti cyabo batanze umusanzu munini watumye amatora ashoboka, akagenda neza, amikoro ntabure. Yashimiye kandi abahanzi, abaririmbyi, babaye hafi FPR inkotanyi n’umukadinda wayo mu bihe byo kwiyamamaza. Perezida Kagame yavuze ko igihe cyose ahari imbeho abahanzi bayibamaraga, ahari hashyushye bakahashyusha kurusha.

Perezida Kagame yanashimiye n’abanyamakuru baba abo mu gihugu, abo hanze, bakora imirimo itandukanye, abafotora, abakoresha imbuga nkoranyambaga , aho yavuze ko ibyabaga byose muri iki gikorwa cy’amatora nta hantu bitabaga bigera ku isi muri uwo mwanya bibereyeho.

Perezida Kagame kandi yibukije abari aho ko igihe kigeze ngo akazi kandi ko gukemura ibibazo byugarije abanyarwanda bikemuke mu myaka 7 iri imbere.

Perezida Kagame yagize ati " Ni ukuvuga ngo njye ndi hano kubera ko nubahirije ibyo nasabwe namwe ndetse uyu munsi mukaba bigaragara ko mwabyemeje. … ’ibyabaye mu matora, bisa n’aho icyo gikorwa cyo kugira ngo nkomeze mbabere umuyobozi cyavuzwe ho byinshi cyane cyane n’abo hanze ubwo banengaga icyo abanyarwanda bahisemo gukora. Muri ibi bikorwa tugenda tuvamo, bisa n’aho abanyarwanda babyerekanye ko byari byo bitari ibintu byo kunyura iruhande gusa."

Yunzemo ati "… rero akazi ubu kagiye gutangira na none nkuko twari dusanzwe tugakora, ubu ni imyaka irindwi yo gukomeza kwita ku bibazo dufite nk’u Rwanda, byugarije abanyarwanda ndetse birimo gukomeza k’umunyarwanda, aba umunyarwanda, ko tudaharanira kuba ikindi kintu kitari umunyarwanda ahubwo dushaka kuba umunyarwanda muzima wigeza kuri byinshi uko tubyifuza…"

" Bantu mwese muri hano njye numva igikorwa nk’iki kiba kiremereye tujye tugitwara nk’ikiremereye cyane cyane ko demokarasi yacu n’ubumwe gukomeza kubitsindagira ni ikintu ubwacyo kiremereye, tujye tubifata nk’ikintu dutekereza buri munsi kandi dukora tuganishaho buri munsi."

MU MAFOTO, UKO BYARI BYIFASHE KU CYICARO CYA FPR Inkotanyi

Barebaga uko amajwi abarurwa kuri Screen/Ecran ya rutura

Nyumayo kumenya ko Paul Kagame, yegukanye intsinzi, ni uko byari bimeze

Bari baje bambariye intsinzi

Yabonye ari ibihe by’imbonekarimwe, abibika muri telefone ye

Kitoko ni umwe mu bahanzi baririmbye muri ibi birori byo kwishimira intsinzi ya Paul Kagame

Abayobozi bakuru b’igihugu nabo bacinye akadiho

King James aririmba

Babyinnye biratinda

Ibyishimo byari byabasabye

Dream Boys nayo yasusurukije abishimiraga intsinzi

PHOTO: Plaisir Muzogeye/ Kigali Today

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Niyongabo Benjamin

    Ndashimy Amator Yabay Murwanda,nkonger Nshimir Na Paul Kagame Ukuntu Yitah Abanyagihug Aragahor Aratwar Gushik Mubuzima Bwiw Bos

    - 5/08/2017 - 10:56
Tanga Igitekerezo