Koreya ya Ruguru yatangaje ko igiye gukora’ ikintu gikomeye’

Koreya ya Ruguru iritegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 105 ya Kim Il-Sung wayishinze. Ni ibirori ahanini bikunda kurangwa n’akarasisi k’abasirikare bagaragiwe n’intwaro rutura iki gihugu gitunze. Abanyamakuru 200 mpuzamahanga nibo bari muri Koreya ya Ruguru bazatara inkuru y’uyu munsi udasanzwe ariko bamaze kubwirwa ko bakwiriye kwitegura ikintu gikomeye(un événement important/Big event).

Nkuko bitangazwa n’urubuga 38 North, rukunda gutangaza amakuru y’imbere muri Koreya ya Ruguru, ngo hari ahantu hatunganyirizwa ibisasu bya kirimbuzi hari gutegurwa kandi hiteguye kugeragerezwa ikindi gisasu cya kirimbuzi.

Ikinyamakuru 20 Minutes gitangaza ko amashusho agaragazwa na satellites, yerekanye ko kuva ku itariki 25 Werurwe hari imyiteguro ikomeye muri Koreya ya Ruguru igamije kugerageza ikindi gisasu kirimbuzi. Radiyo ijwi rya Amerika yatangaje ko ifite amakuru ikesha bamwe mu bayobozi ba Amerika batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko Koreya ya Ruguru ishobora kugerageza iki gisasu cya kirimbuzi hagati yo kuri uyu wa kane no ku wa gatandatu , umunsi uzizihizwaho isabukuru twavuze haruguru.

Ibiro ntaramakuru bya Reuters byatangaje ko abanyamakuru 200 biteguye gutara inkuru ku munsi w’isabukuru nyirizina, babwiwe n’ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru ko bakwitegura ‘ikintu gikomeye’ nubwo hatigeze hatangazwa icyo aricyo. Abanyamakuru bari muri Koreya ntibigeze bamenyeshwa kandi aho uyu munsi bakunda kwita ‘uw’izuba ‘ uzabera.

Koreya ya Ruguru yiteguye intambara

Ibiro ntaramakuru byo muri Koreya ya Ruguru, KCNA kuri uyu wa kane byatangaje ko Perezida Kim Jong-un uyobora Koreya ya Ruguru yagiye kureba imyitozo y’abasirikare bamanukira mu mitaka biteguye kujya kurwanya umwanzi nta mpuhwe. KCNA yakomeje itangaza ko iyo myitozo ari iyo kwereka abanzi babo ko ‘bazumva uburyohe bw’amasasu bazaraswa n’igisirikare cyabo’(‘Cet exercice montre à nouveau que les envahisseurs imprudents testeront le goût des balles de notre Armée populaire nord-coréenne et de la guerre’.)

Ku wa kabiri w’icyumweru gishize, Koreya ya Ruguru yatangaje ko yiteguye gusubiza Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse kohereza ubwato bwa gisirikare ku umwigikimbakirwa wa Koreya (péninsule coréenne/Korean Peninsula).

Ubwato buhagurukirwaho n’indege z’intambara, Amerika iheruka kohereza muri Korean Peninsula

Kuva muri 2006, Koreya ya Ruguru imaze kugeragereza ibisasu bya kirimbuzi munsi y’ubutaka inshuro 5 harimo 2 yagerageje muri 2016. Koreya ya Ruguru ifite na Missile zishobora kuraswa ku ntera ya kure harimo iyo iheruka kugerageza ku wa gatatu w’icyumweru gishize. Yayigeragereje mu Nyanja y’Ubuyapani ubwo bwari bucye Perezida wa Amerika, Donald Trump asurwa na Xi Jinping w’Ubushinwa ngo baganire ku kibazo cya Koreya ya Ruguru ikomeje gucura ibisasu bya kirimbuzi.

Nkuko ikinyamakuru 20 Minutes kibitangaza, ngo ubutasi bwa Amerika bwemeza ko Koreya ya Ruguru imaranye imyaka 2 igisasu cya Missile ishobora kurasa ku butaka bwa Amerika.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo