Koreya ya Ruguru yamaze kunoza umugambi wo kurasa ‘Missiles’ ku butaka bwa Amerika

Nyuma y’uko ku wa Kabiri Perezida Donald Trump yatangaje ko ubushotoranyi mu by’intwaro za kirimbuzi bwa Koreya ya Ruguru bwarenze ikigero, ko bazabusubizanya umujinya, imbaraga n’umuriro isi itigeze ibona mbere, kuri ubu Koreya ya Ruguru nayo yamaze gutangaza ko umupango wo kurasana Missiles 4 ku butaka bwa Amerika buherereye ku kirwa cya Guam uzaba wamaze kuzura mu minsi mike iri imbere.

Itangazamakuru ry’igihugu cya Koreya ya Ruguru ryatangaje ko ibisasu byo mu bwoko Hwasong-12 bizanyura hejuru y’igihugu cy’Ubuyapani bikazagwa kuri kilometero 30 uvuye ku kirwa cya Guam, mu gihe uyu mupango waba umaze kwemezwa na Kim Jong-un, uyobora Koreya ya Ruguru.

Koreya ya Ruguru itangaza ko ibyo Donald Trump aheruka gutangaza ko azarasa kuri Koreya ya Ruguru nta shingiro bifite. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka gutangaza ko ibihano ishobora kuzashyiriraho Koreya ya Ruguru aribyo bishobora kuzashyiraho ihereyo ryayo.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mubya gisirikare, Jim Mattis yavuze ko Koreya ya Ruguru yaba ikoze ikosa rikomeye iramutse yishoye mu ntambara na Amerika cyangwa kimwe mu bihugu binywanyi byayo.

Rupert Wingfield-Hayes, umunyamakuru wa BBC uri muri Guam yatangaje ko abaturage bahatuye bafashe ibyatangajwe na Koreya ya Ruguru nk’ibidafatika kuko ngo abenshi bizera ko Koreya ya Ruguru iramutse irashe Missiles zayo byaba ari nkubwiyahuzi.

Koreya ya Ruguru iri gupanga iki?

Kuri uyu wa gatatu tariki 9 Kanama 2017 nibwo Koreya ya Ruguru yatangaje ko iri gupanga uko izarasa Missiles ku kirwa cya Guam kiriho ibirindiro bya Gisirikare bya Amerika, ibirindiro Amerika yarasiraho ibisasu . Ni ikirwa gituwe n’abaturage 163.000.

Itangazamakuru ry’igihugu cya Koreya ya Ruguru ryatangaje ko ‘Plan’ yo kurasa ikirwa cya Guam uri kwigwaho neza n’igisirikare, ukazaba warangiye hagati muri uku kwezi kwa Kanama, ugashyikirizwa Kim Jong-un akawemeza.

General Kim Rak Gyom ukuriye ingabo za Koreya ya Ruguru yatangarije KCNA, ibiro ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru ko Missiles za Hwasong-12 zizaca hejuru ya Perefegituza z’Ubuyapani 3: Shimane, Hiroshima na Koichi [Kochi].

Yagize ati “ Zizaguruka ku ntera ya Kilometero 3.356 mu masegonda 1.065 zigwe mu Nyanja, mu ntera ya kilometero 30 cyangwa 40 uvuye ku kirwa cya Guam.”

Missiles za Hwasong 12 nizo ziraswa ku ntera ya kure Koreya ya Ruguru yikoreye ubwayo.

Missiles zo mu bwoko bwa Hwasong 12

Eddie Calvo Guverineri wa Guam yatangaje ko ibivugwa na Koreya ya Ruguru ari ubwoba bagize bw’ibihano bashobora gufatirwa ariko ko nta kintu kidasanzwe Koreya ya Ruguru yakora.

Yoshihide Suga , umuvugizi wa Leta y’Ubuyapani yatangarije ibiro ntaramakuru bya Reuters ko ibikorwa bya Koreya ya Ruguru ari ubushotoranyi mu gace ibi bihugu biherereyemo , ku Buyapani ndetse no ku muryango mpuzamahanga. Yavuze ko ibyo Koreya ya Ruguru iri gukora badashobora kubyihanganira.

Itsunori Onodera , Minisitri w’ingabo w’Ubuyapani yatangaje ko Koreya ya Ruguru niramuka irashe Missile ku kirwa cya Guam ko bazayirasira mu kirere(bakayizimya) kuko izaba ivogereye ubusugire bw’Ubuyapani nk’igihugu. Ha mbere Ubuyapani bwari bwaratangaje ko Missile bwarasa ari iyaba irashwe ku butaka bwayo.

Nyuma y’uko Perezida Donald Trump yatangaje ko ubushotoranyi mu by’intwaro za kirimbuzi bwa Korea ya Ruguru bwarenze ikigero, ko bazabusubizanya umujinya, imbaraga n’umuriro isi itigeze ibona mbere, Koreya ya Ruguru yatangaje ko batakwirirwa bagira ibiganiro bagirana na Trump udashyira mu gaciro ko ahubwo imbaraga za gisirikare zikomeye arizo zamukoraho.

Perezida Trump uri mu kiruhuko, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, aheruka gutangaza ko ibisasu bya kirimbuzi Amerika ifite bihambaye kurusha ibindi byose bigeze gutunga.

Ibyo wa menya ku kirwa cya Guam

Ikirwa cya Guam gifite kilometero kare 541. Biherereye mu Nyanja ya Pasifika, hagati ya Philippines na Hawaii. Ni ubutaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gituwe n’abaturage 163.000. Abana bahavukira baba bafite ubwenegihugu bwa Amerika . Abaturage bahatuye batora Guverineri ubayobora ariko ntabwo bajya batora Perezida wa Amerika mu gihe cy’Amatora.

Ibirindiro bya girikare bifata ¼ cy’ubutaka bwa Guam. Abasirikare 6000 ba Amerika nibo babarizwa ku kirwa cya Guam ndetse hari kwigwa uburyo hajyanwayo abandi.

Ikirwa cya Guam

Aho giherereye

Guam byari ibirindiro Amerika yakoreshaga mu Ntambara y’isi ya 2 ndetse kugeza ubu biracyari ibirindiro by’akamaro Amerika yifashisha mu gihe ikeneye kugira ibikorwa bya Gisirikare ikorera mu Nyanja y’Amajyepfo y’Ubushinwa, Koreya y’Epfo ndetse na Taiwan.

Rex Tillerson, umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Abanyamerika badakwiriye kugira ubwo kuko Koreya ya Ruguru nta kibazo iteje, bityo ko bakwiriye kuryama bagasinzira.

Ibi Rex Tillerson yabitangarije ku kirwa cya Guam aho yagiriye urugendo rw’akazi. Yatangaje ko yizeye ko igitutu cy’amahanga, cyane cyane icy’Uburusiya n’Ubushinwa kizafasha gutuma habaho ibiganiro bishya na Koreya ya Ruguru bizatuma haganirwa ku hazaza hatandukanye n’ibiri kuba muri iki gihe.

Koreya y’Epfo yatangaje ko ntagikorwa cya gisirikare kidasanzwe yari yabona giteje impagarara Koreya ya Ruguru yari yatangira gukora.

Ubushinwa bwasabye ko habaho ituze nubwo bwatangaje ko ibihe aho bigeze bikomeye kandi biteye inkeke.
Nubwo Koreya ya Ruguru yakunze gufatirwa ibihano n’umuryango w’abibumbye, ntibyabujije ko ikomeza kugerageza ibisasu bya kirimbuzi.

Mu minsi ishize hakunzwe gutangaza ko Koreya ya Ruguru yamaze kugera ku mugambi wayo wo gukora igisasu gishobora kuraswa ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • RUBERINTWARI prosper

    kareya nirek uw mugamb mub kuk izokwicuz umus yarash kur ic kirwa

    - 10/08/2017 - 19:09
  • ######

    Mbega Yemwe Bapfa Iki? Dutabare Mana.Ndakubona Ari Abaturage Bibihugu Byombi Bazaba Victimes.

    - 10/08/2017 - 19:56
  • sabuwera Alain

    none korea ya ruguru nimara kurasa america america nayo igasubiza ntihazohava haduk’intambara y’isi ya3 Kubera hariho abazoshigikira america nabazoshigikira korea gucoguco gushika bikwire isiyose.

    - 11/08/2017 - 13:08
Tanga Igitekerezo