Inkomoko y’insigamugani ’ Abiguyemo urwuba’

Uyu mugani, bawucira ku muntu babonye yihwabana agakabyo k’urukumbuzi ngo yimare nyirarigi (ipfa); niho bavuga ngo: “Yabiguyemo urwuba!” Wakomotse kuri Ruhashyampunzi rwa Lyaba mu Kabagali (Gitarama); ahasaga umwaka w’i 1400.

Icyo gihe hari ku ngoma ya Cyilima Rugwe, hakabaho itegeko rivuga ngo: “Ntihazagire umuntu uva mu rugerero adakuwe n’uwe; nka mukuru we, cyangwa murumuna we, cyangwa undi bafitanye isano. Ubwo hariho umugabo Lyaba w’umuturagara, atuye i Murama mu Kabagali ho i Gitarama, akagira umwana umwe w’umuhungu witwa Ruhashyampunzi. Lyaba amaze kuba umusaza utakibasha kujya mu rugerero bene wabo bamurega ku mutware wabo w’ingabo. Uwo mutware atumiza Lyaba amubaza igituma yanga kujya mu rugerero kubera ubusaza. Bene wabo bamushinja ko afite umuhungu w’umusore witwa Ruhashyampunzi, bati: “Ni umusore ukwiye kujya mu rugerero!” Lyaba aratsindwa, agenda ihutihuti ajya gusabira umuhungu we amushyingira ikitaraganya, kugira ngo ajye mu rugerero.

Ruhashyampunzi amaze kurongora ajya mu rugerero i Gaharanyonga; ariko ubwo yasize umugore amaze gusama inda.
Nuko Ruhashyampunzi aragenda, hashize amezi make umugore we abyara umuhungu. Ruhashyampunzi amaze kubyumva ajya gusezera ku mutware w’urugerero kugira ngo ajye kwita umwana izina. Umutware w’urugerero aramwangira. Amaze kumwangira, Ruhashyampunzi arumirwa; ahera ko atuma kuri se ngo agerageze uko ashoboye kose amubonere umukura muri bene wabo. Intumwa igeze kuri Lyaba agerageza bene wabo baramuhakanira. Atuma ku muhungu we ko yagerageje uko ashoboye kose bikananirana akabura umukura. Intumwa igeze kuri Ruhashyampunzi ivuga ubutumwa. Ruhashyampunzi arumirwa n’umubabaro mwinshi.

Aragenda abwira umutware w’urugerero ko yabuze umukura; abimubwirana umubabaro. Umutware abyumvise na we biramubabaza, ariko ubutware bumubuza kubyumva, kugira ngo abari mu rugerero batazajya baboneraho inkunga yo gusezera.
Ruhashyampunzi yitegereza umutware w’urugerero araturika ararira. Umutware nawe amukubise amaso arira, aragenda ahamagara abagabo bakuru abajyana ukwabo; abatekerereza ibya Ruhashyampunzi. Abagabo bakuru babyumvise, bagirira uwo mwana impuhwe, bamusabira iminsi mike yo kugera imuhira. Baramuhamagaza bamutegeka ko ataha akamara iwabo amezi abiri masa akagaruka mu rugerero. Ubwo Ruhashyampunzi aranezerwa cyane; arara ataraye, bukeye azinduka yiruka amasigamana amanywa n’ijoro; agera iwabo i Murama mu kindi gitondo cya kare.

Umugore we amukubitse amaso aranezerwa; bombi ubwuzu burabasaba baramukanya, bataramukanyije; bamaze kuramukanya, umugore arikubura yicara ku rwuririro, dore ko byari umuhango w’abagore bo hambere, umugabo aramukurikira. Umugore amuhereza agacuma k’inzoga, Ruhashyampunzi arasoma, baganira ho gato, Ruhashyampunzi abwira umugore, ati: “Jya kunsasira ndananiwe.” Umugore, ati: “Harashashe!” Ruhashyampunzi yinagurira ku buriri. Umugore aramwegera bararyama. Bamaze kuryamana ibyishimo bya Ruhashyampunzi biramuzabiranya, bituma umwuka uhera arahwera. Umugore induru ayiha umunwa. Rubanda barahurura, basanga amaze kunogoka. Umugore, abatekerereje uko byagenze barumirwa, bati: “Yamuguyemo urwuba!”

Nuko inkuru y’uko Rahashyampunzi yapfuye irakorerana igera ibwami. Bumvise icyamwishe barumirwa; ibyo byishimo byamwishe amarabira babihindura urwuba. Kuva ubwo, ibwami bategeka ko ibinege biri mu rugerero bizajya bimara amezi atandatu gusa, yarangira bigasezererwa bigataha. Itegeko rirafata bitewe n’ubwoba ibwami bagize buturutse ku rupfu rw’amarabira Ruhashyampunzi yapfuye.

Urwuba rero, ni ibyishimo bitewe no kwihwabana urukumbuzi rw’agakabyo; ni cyo gituma iyo umuntu azikamye mu gahararo k’ibimushamaje cyane, wumva bavuga ngo: “Yabiguyemo urwuba!” cyangwa inshuti ebyiri zahura igize ngo irasezera mbere iyindi ikayishwishuriza, iti: “Ba uretse mbanze nkugwemo urwuba, tumarane ibicuro.”

Kugwamo urwuba = Kwihwabana ibyishimo by’agakabyo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo