Umukino utangaje kandi udasanzwe: Mike Tyson vs Jake Paul

Iron Mike agiye kuzongera aboneke yambaye ‘gants/gloves’ mu mukino udasanzwe w’iteramakofe uteganyijwe tariki 20 Nyakanga (7).

Ni iki kigaruye muri ‘ring’ Tyson ushigaje ibyumweru bitatu akuzuza imyaka 58?

Tyson azahatana n’umusore witwa Jake Paul umu-YouTuber ariko winjiye no mu iteramakofe muri iyi myaka ya vuba.

Jake Paul ntavugwaho rumwe kubera amagambo yo kwishongora akunze gutangaza ku iteramakofe, Tyson avuga ko aje “kumucecekesha”.

Tyson yahagaritse gukina boxe nk’uwabigize umwuga mu 2005, aheruka kugaragara mu mukino wo kwiyerekana gusa mu 2020.

Ntibizwi neza niba umukino we na Jake uzaba wemewe n’amashyirahamwe ya boxe ku isi cyangwa se uzaba ari umukino wo kwiyerekana gusa.

Uyu mukino uzabera muri leta ya Texas muri Amerika ariko uzaca kuri Netflix urimo kuba.

Tyson yabaye icyamamare mu iteramakofe kuva atangiye nk’uwabigize umwuga mu 1985 afite imyaka 18 ndetse aba umukinnyi ukiri muto mu mateka wabaye uwa mbere ku isi mu baremereye ubwo yari afite imyaka 20 gusa.

Jake Paul yavutse tariki 17 Mutarama(1) 1997, nyuma y’amezi arindwi Tyson wari ufite imyaka 31 yarwanye na Evander Holyfield muri Nevada mu mukino wamenyekanye cyane winjije miliyoni $100.

Umukino uzamuhuza na Tyson uzabera kuri AT&T Stadium i Arlington muri Texas, stade ifite imyanya 80,000.

Ibyo wamenya kuri aba bagabo

Paul Jake uzwi ku kazina ka “The Problem Child” amaze gutsindwa umukino umwe yatsinzwemo na Tommy Fury muri Gashyantare(2) 2023, gusa akunze gukina n’abakinnyi batabigize umwuga.

Abakinnyi ba Boxe babigize umwuga bamufata nk’imvubuka ishaka amafaranga no kwamamara mu izina ry’uyu mukino. Gusa we avuga ko yaje guhindura ibintu muri Boxing no kugarura ikuzo ry’uyu mukino.

Paul Jake yamamaye kurushaho ubwo umwaka ushize Netflix yasohoraga inkuru mbarankuru (documentary) bamukozeho bise “Untold: Jake Paul the Problem Child”.

Tyson bahimba ‘Iron Mike’ ubwo yari mu bihe bye, yari umwe mu bateramakofe bakomeye kandi batinyitse ku isi kugeza ubu niwe ufite umuhigo w’umubare w’imikino nyinshi yatsinze na knockouts. Gusa kuva mu 2005 ntarakina umukino w’ababigize umwuga kandi n’uyu bazakina ntibizwi neza niba uzabarwa mu mikino yemewe y’iteramakofe.

Kuri benshi, Tyson urimo gusatira imyaka 60, babona ari ukwigerezaho gushaka guterana amakofe n’umusore w’imyaka 27. Gusa abandi bavuga ko Tyson amaze igihe kandi afite igihe cyo kwitegura uyu mukino.

Aba bagabo bashobora gukina mu kiciro cy’abaremereye.

Ese uyu mukino koko uzaba ?

Yego, nibura kugeza ubu.

Imikino y’iteramakofe ijya isubikwa kubera imvune cyangwa uburwayi, kandi Tyson ku myaka ye imvune n’uburwayi biba bishoboka cyane. Gusa kugeza ubu aba bombi bamaze kwemeza ko bazahangana.

Tyson aheruka gukina iteramakofe mu mukino wo kwigaragaza mu 2020, kugeza ubwo yaherukaga gukina mu 2005 ubwo yatsindwaga na Kevin McBride. Mbere y’aho yari yatsinzwe imikino ine mbere y’uko, yahise asezera kuri uyu mukino.

Inzobere mu iteramakofe ziha amahirwe Paul ku gutsinda uyu mukino kurusha Tyson.

Kugeza ubu ibinyamakuru by’imikino muri Amerika bivuga ko abantu bose bafite ifatabuguzi rya Netflix bashobora kuzareba uyu mukino ‘Live’ urimo kuba.

Uyu mukino uzaba ari igikorwa cya gatatu cya siporo Netflix yerekanye kirimo kuba, icya mbere cyabaye Netflix Cup mu Ugushyingo (11) umwaka ushize, na Netflix Slam umukino wa Tennis wo kwiyerekana wahuje Carlos Alcaraz na Rafael Nadal wabaye muri uku kwezi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo