Ukraine ivuga ko yahanuye indege z’intambara z’Uburusiya za Su-34

Igisirikare cya Ukraine kivuga ko cyahanuye indege eshatu z’intambara z’Uburusiya kuwa gatanu mu majyepfo y’iki gihugu.

Izo ndege eshatu zo mu bwoko bwa Su-34 zirasa amabombe, zahanuwe ziri hejuru y’akarere ka Kherson, nk’uko ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zibitangaza.

Perezida Volodymr Zelensky yashimagije abasirikare bahanuye izo ndege, avuga ko ibi byabereye mu karere kazahajwe n’imirwano ka Kherson.

Moscow ntacyo iratangaza kuri ibi bivugwa, ariko abanditsi bo kuri Internet (bloggers) bazwi mu Burusiya batangaje ko bwatakaje.

Mu ijambo atangaza buri joro, kuwa gatanu Zelensky yavuze ko guhanura izo ndege bizatuma abapilote b’Abarusiya batera Ukraine bamenya ko “nta numwe utazahanwa”.

Yavuze kandi ko yavuganye na Minisitiri w’Intebe Mark Rutte w’Ubuholandi ku ndege z’intambara za F-16 bazaboherereza, hamwe n’ubufasha bushya bw’Ubumwe bw’Uburayi.

Uburusiya ntacyo buravuga ku kubura ziriya ndege, ariko Fighterbomber, urubuga rukomeye rwo mu Burusiya rwandika ku ntambara, rwatangaje kubura kw’indege z’umubare utatangajwe, ko zishobora kuba zahanuwe na misile za Patriot zikorerwa muri Amerika.

Aba bongeyeho ko abarokotse n’abapfuye bose babonetse.

Ukraine yugarijwe n’ubucye bw’amasasu mu gihe ikomeje kugerageza kwigobotora ingabo z’Uburusiya zateye zigafata ibice bimwe by’iki gihugu guhera muri Gashyantare (2) 2022.

Ibitero bya Kyiv byo guhindukirana Uburusiya ubu byarahagaze kubera ibihe by’ubukonje bukabije, kandi Abarepubulikani muri Amerika – igihugu giha Ukraine inkunga nini cyane ya gisirikare – baragenda biguru ntege mu guha Ukraine indi nkunga y’intambara.

Muri iki cyumweru ari mu kiganiro n’abanyamakuru gisoza umwaka, Zelensky yashimangiye ko Ukraine itarimo gutsindwa intambara n’Uburusiya.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo