‘Ndabakunda mwese’ ijambo rya nyuma ry’imfungwa ya mbere yicishijwe nitrogen gas

Lata ya Alabama muri Amerika yishe imfungwa yahamwe n’ubwicanyi yitwa Kenneth Eugene Smith hakoreshejwe umwuka wa nitrogen, ku nshuro ya mbere ubu buryo bukoreshejwe mu gihano cy’urupfu muri Amerika.

Eugene Smith w’imyaka 58 yatsinzwe ubujurire bubiri bwa nyuma mu nkiko aho yasabaga ko ibi bihagarikwa avuga ko ari igihano cy’ubugome kandi n’uburyo budasanzwe.

Mu 2022, Alabama yagerageje kwica Eugene Smith hakoreshejwe urushinge rw’ingusho biranga.

Yahamwe n’icyaha cyo kwica Elizabeth Sennett mu 1989 mu mugambi abicanyi bari bishyuwemo n’umugabo we wari umuvugabutumwa.

Ikigo Death Penalty Information Center kivuga ko Eugene Smith abaye umuntu wa mbere ku isi wicishijwe umwuka wa nitrogen.

Leta ya Alabama hamwe n’izindi ebyiri muri Amerika zemeje gukoresha ubu buryo mu gihe imiti yica ikoreshwa mu nshinge yagiye igorana kuyibona, bigatuma gutanga iki gihano bigabanuka muri Amerika.

Nta mpuhwe nari mufitiye - umuhungu w’umugore yishe

Leta ya Alabama mbere yari yavuze ko yiteze ko Eugene Smith azatakaza ubwenge mu masegonda macye kandi agapfa mu gihe cy’iminota amaze guterwa nitrogen biciye muri ‘mask’.

Eugene Smith yari umwe mu bagabo babiri bahamwe no kwica Elizabeth Sennett bakishyurwa $1,000 muri Werurwe(3) 1988.

Elizabeth Sennett yishwe mu mugambi wateguwe n’umugabo we

Elizabeth wari ufite imyaka 45 yakubiswe icyuma anaterwa imbugita mu gatuza no mu ijosi, mu bwicanyi bwateguwe nk’aho ari ubujura bwinjiye mu nzu.

Umugabo we Charles Sennett, umuvugabutumwa wari warazonzwe n’amadeni, niwe wateguye uyu mugambi agamije kubona amafaranga y’ubwishingizi. Yariyahuye ubwo ukuri kwari kugiye kujya hanze.

Mugenzi wa Smith bakoranye ubu bwicanyi, John Forrest Parker we yahawe igihano cy’urupfu mu 2010.

Mu rubanza rwe, Eugene Smith yavuze ko yari ahari Elizabeth yicwa ariko we atigeze amukoraho.

Umuhungu wa Elizabeth, Charles Sennett Jr yabwiye itangazamakuru ko yumva nta mpuhwe afitiye Smith.

Yabwiye WAAY-TV ati: “Hari abantu hano hanze bavuga ngo, ‘ntiyakagombye kubabara gutya.’

“Nawe ntiyigeze abaza Mama uko yababara? Barabikoze gusa. Baramusogose – inshuro nyinshi.”

Mu itangazo, itsinda ry’abanyamategeko ba Smith bavuze ko “bababajwe cyane” n’uko yishwe, kandi ko “Nta kintu cyakuraho ingaruka z’ibikorwa yahamijwe, birimo agahinda ku muryango wa Sennett n’inshuti.”

Ifoto iheruka ya Kenneth Eugene Smith

Amasaha 48 ya nyuma ya Eugene Smith

Kare kuwa kane, urwego rw’amagereza rwa Alabama rwatangaje ibyaranze amasaha 48 ya nyuma y’iyi mfungwa.

Eugene Smith yasuwe n’abo mu muryango we, inshuti ebyiri, umujyanama we mu byo gusenga, n’umunyamategeko we.

Yafashe ifunguro rya mugitondo rigizwe n’ibisuguti (biscuits), amagi, konfitire y’inkeri, n’umutobe w’amacunga.

Ifunguro rye rya nyuma ryari inyama ya ‘steak’, amagi n’ibirayi biseye.

Icyemezo cyo kumwica cyashyizwe mu bikorwa nyuma y’uko inkiko za nyuma yajuririye nta na rumwe rutegetse ko bihagarikwa.

Gusa kwicisha umuntu nitrogen byamaganywe na bamwe mu nzobere mu buvuzi, zivuga ko bishobora gukwiza ibyago byinshi n’impanuka zo kuyikoresha muri rubanda, guhera ku bugizi bwa nabi nkugeza ku kwiyahura.

Mu cyumweru gishize, komiseri wa ONU w’uburenganzira bwa muntu yasabye ko kwica uyu mugabo gutya bihagarikwa kuko birimo iyicarubozo, ubugome, kandi bitari ibya kimuntu, avuga ko bibangamiye amategeko mpuzamahanga y’uko ikiremwantu gifatwa.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo