Iperereza nyuma y’uko abapilote bombi basinziriye indege batwaye igata inzira

Abategetsi muri Indonesia barimo gukora iperereza ku ndege yaho Batik Air nyuma y’uko abapilote bombi basinziriye hafi iminota 30 indege batwaye iri hagati mu rugendo.

Abo bagabo babiri – ubu babaye bahagaritswe by’agateganyo – basinziriye batwaye iyi ndege mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama(1) yari ivuye mu mujyi wa Sulawesi igiye mu murwa mukuru Jakarta.

Umwe muri bo bivugwa ko yari ananiwe kuko yari avuye kwita ku mpanga umugore we yabyaye.

Indege bari batwaye ya Airbus A320 yataye inzira yayo umwanya muto, bakangutse babasha kuyururutsa neza, abagenzi bose 153 n’abakozi b’indege nta ugize ikibazo.

Umupilote w’imyaka 32 yabwiye pilote bafatanya ngo ayobore indege hashize iminota igera kuri 30 ihagurutse, amubwira ko akeneye akaruhuko.

Uyu mugenzi we w’imyaka 28 yaremeye, nk’uko raporo iva muri minisiteri y’ubwikorezi ibivuga.

Gusa hashize akanya uyu nawe yahise atwarwa n’ibitotsi arasinzira. Iyo raporo ivuga ko hari hashize ukwezi kumwe umugore we abyaye impanga kandi ari mu bazitaho.

Abagenzura ikibuga cy’indege cya Jakarta bagerageje kuvugisha abo mu kizuru (cockpit) cy’iriya ndege ariko ntibabona igisubizo.

Uko gucecekwa kwabo kwamaze iminota 28 kugeza ubwo pilote mukuru yakangutse asanga mugenzi we nawe ari mu rinini. Yasanze kandi indege yavuye mu nzira yayo.

Yakanguye mugenzi we maze bombi basubiza ubutumwa bwa radio bwa Jakarta bakomeza urugendo kandi bururutsa indege neza.

Ibipimo by’abaganga bifatwa mbere y’uko bahaguruka byemeje ko aba bapilote bameze neza ku buryo bagurutsa indege. Gutembera kw’amaraso yabo no gutera k’umutima byari ibisanzwe kandi nta nzoga zari mu mubiri wabo.

Gusa nubwo aba bagabo babonekaga nk’abaruhutse neza, ibizamini ntibyerekanye niba ikiruhuko bari bafashe mbere y’akazi cyari gikwiriye nk’uko inzobere mu by’indege Alvin Lie yabibwiye BBC ishami rya Indonesia.

Abategetsi ubu bashyize igitutu kuri Batik Air kubera ibi byabaye, aho ukuriye ubwikorezi bw’indege mu gihugu yasabye Batik Air kwitondera kurushaho ikiruhuko cy’abakozi bayo.

Batik Air yavuze ko “yubahiriza igihe gikwiye cyo kuruhuka” kandi ko “ishishikariye kubahiriza ibisabwa byose mu bwirinzi”.

Mu 2019, byabaye ngombwa ko indege y’iyi kompanyi igwa igitaraganya nyuma y’uko umwe mu bapilote bayo ataye ubwenge atwaye.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo