2024 izanye iki? Bimwe mu byitezwe cyane muri uyu mwaka

Mu mwanya muto ushize ibirwa bya Hawaii mu burengerazuba bw’isi byinjiye mu 2024, mu gihe mu birwa bya Kiribati ku kindi gice cy’uburasirazuba bw’isi ho bari bageze ku munsi wa kabiri w’uyu mwaka. Isi yose ubu iri mu 2024, ese uyu mwaka uzanye iki mu makuru?

Uru ni urutonde ruto rw’ibintu bimwe na bimwe byitezwe mu makuru azaranga 2024, ibindi byinshi usanga biba bitari biteganyijwe cyangwa se byarateguwe mu buryo butazwi na bose.

Gashyantare (2) – Hazaba Tour du Rwanda ya 16, abasiganwa baziruka 740km ku nshuro ya mbere izerekeza i Kibeho, agace k’Akarere ka Nyaruguru kazwiho amabonekerwa

Werurwe (3) - Hazaba amatora mu Burusiya, Vladimir Putin, wategetse iki gihugu ari minisitiri w’intebe cyangwa perezida kuva mu 1999, aziyamamariza manda ya gatanu

Mata(4) – Mu Rwanda hazaba Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30.

– Mu Buhinde hazaba amatora rusange mu gihugu

Gicurasi(5) – Imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL) izabera i Kigali, iyi izaba ari ‘season’ ya kane y’iyi mikino itegurwa na NBA na FIBA.

– Ubutumwa bwo mu isanzure bw’Ubushinwa bwiswe Chang’e 6, ikinyamitende cya robot cyabwo kizageregeza kuvana 2kg z’ibitaka n’amabuye yo mu gice cy’ukwezi gihora mu mwijima

Kamena(6) – Abagore babiri bazahatanira kuba perezida wa Mexico, umwe agomba gutorwa akaba umugore wa mbere utegetsi iki gihugu.

Xóchitl Gálvez (ibumoso), akuriye ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, azahatana na Claudia Sheinbaum (iburyo) wahoze ari ‘mayor’ w’umurwa mukuru Mexico City

– UEFA EURO 2024 mu bagabo izatangira mu Budage, nyuma y’uko iheruka yabaye mu 2021

Nyakanga(7) – Imikino Olempike izatangira i Paris mu Bufaransa

– Amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda

Kanama(8) - Tour de France Femmes ya 22 izatangirira mu Buholandi, yinjire mu Bubiligi isorezwe mu Bufaransa abasiganwa birutse 946km

Ukwakira(10) – Uburusiya buzakira inama ya BRICS mu mujyi wa Kazan mu majyepfo y’iki gihugu. Iri huriro ryatangiye mu 2006 rigizwe na Brazil, Russia, India na China ryitwa "BRIC". Mu 2010 South Africa ijyamo riba "BRICS", guhera iyi tariki ya mbere Egypt, Ethiopia, Iran, Saudi Arabia na United Arab Emirates zinjiyemo. Argentine yari yatumiwe ngo yinjiremo ariko perezida mushya wayo yaranze. Nta zina rishya riratangazwa ry’iri huriro ariko byitezwe ko rizitwa “BRICS +”

Ugushyingo(11) – Ubutumwa bwa mbere mu isanzure burimo abantu kuva mu myaka 52 ishize, aba ‘astronauts’ bane bazajya ku Kwezi aho bazamara iminsi 10.

Uhereye ibumoso: umupilote wa NASA Victor Glover, astronaut Jeremy Hansen wa Canadian Space Agency, Christina Koch astronaut wa NASA, na Reid Wiseman astronaut wa NASA

– Hazaba kandi amatora ya perezida wa Amerika, bisa n’aho ari undi mukino hagati ya Joe Biden na Donald Trump

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo