Iran: Inkuru y’ukuntu abashinzwe umutekano bishe uyu mwangavu

Umukobwa w’Umunya-Iran w’umwangavu yakorewe ihohoterwa ryo ku gitsina ndetse yicwa n’abagabo batatu bo mu nzego zishinzwe umutekano za Iran, nkuko bikubiye mu nyandiko yahishuwe, byumvikana ko yatanditswe n’izo nzego zishinzwe umutekano.

Iyo nyandiko yatumye BBC ishobora gusobanukirwa ibyabaye kuri Nika Shakarami, wari ufite imyaka 16, waburiwe irengero ubwo yari ari mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Iran yabaye mu 2022.

Umurambo we waje kuboneka nyuma y’iminsi icyenda aburiwe irengero. Leta ya Iran yavuze ko yiyishe.

BBC yagejeje kuri leta ya Iran n’umutwe wa ’Revolutionary Guards’ wo mu gisirikare cya Iran ibirego bivugwa muri iyo raporo. Ntibasubije.

Iyo raporo, yanditseho ko ibiyirimo ari "ibanga rikomeye", ivuga mu ncamake iyunvwa kuri dosiye ya Nika wafunzwe n’umutwe wa IRGC (Islamic Revolutionary Guard Corps).

Uwo mutwe ushyigikiye ubutegetsi bwa kisilamu bwa Iran. Iyo ncamake irimo ayo ivuga ko ari amazina y’abamwishe hamwe na ba komanda bo ku rwego rwo hejuru bagerageje guhishira ukuri.

Irimo amakuru ateye ubwoba y’ibintu byabereye mu gice cy’inyuma cy’imodoka y’ivani (van) y’abashinzwe umutekano bari biyoberanyije, aho bari bashyize Nika. Iyo ncamake irimo ko:

  • Umwe mu bagabo yamuhohoteye ku gitsina ubwo yari amwicayeho
  • Nubwo yari yashyizweho amapingu kandi yabujijwe kwinyagambura, yirwanyeho, atera imigeri ndetse arabatuka
  • Kwemera ko ibyo byatumye abo bagabo bamukubita inkoni

Hari inyandiko nyinshi z’ibinyoma zitirirwa leta ya Iran zimaze igihe zihererekanywa, rero BBC yamaze amezi igenzura akantu ku kandi ko muri iyo nyandiko ibinyujije mu kuvugana n’abantu benshi.

Amaperereza yimbitse yacu agaragaza ko inyandiko twabonye rwose zivuga ibyabaye mu ngendo za nyuma z’uwo mwangavu.

Kuburirwa irengero kwa Nika Shakarami hamwe n’urupfu rwe byagarutsweho cyane mu bitangazamakuru, ndetse ifoto ye yahindutse ikirango cy’urugamba rw’abagore bo muri Iran rwo guharanira kugira ubwisanzure kurushaho.

Ubwo imyigaragambyo yabaga mu mihanda yo muri Iran ku muhindo wo mu 2022, imbaga y’abigaragambya bateraga hejuru bavuga izina rye, barakajwe n’amategeko akaze yo kwambara ku bw’itegeko umwitandiro wa kisilamu wo mu mutwe usigaza gusa mu maso, uzwi nka ’hijab’.

Iyo myigaragambyo, yiswe ’Umugore, Ubuzima, Ubwisanzure’, yatangiye iminsi micye mbere yaho, kubera urupfu rw’umugore witwa Mahsa Amini, wari ufite imyaka 22.

Mahsa yapfuye kubera ibikomere yagiriye muri kasho ya polisi, nkuko byatangajwe n’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (ONU) bwo kumenya icyamubayeho. Yashinjwaga ko atari yambaye umwitandiro we neza.

Kuri Nika, umuryango we wasanze umurambo we mu buruhukiro hashize icyumweru kirenga aburiwe irengero ubwo yari ari mu myigaragambyo. Ariko abategetsi ba Iran bahakanye ko urupfu rwa Nika hari isano rufitanye n’iyo myigaragambyo ndetse, nyuma yuko bakoze iperereza ryabo, bavuze ko yapfuye azize kwiyahura.

Mbere gato yuko aburirwa irengero, Nika yafashwe amashusho ku mugoroba wo ku itariki ya 20 Nzeri (9) mu 2022 ari hafi y’agace ko kuruhukiramo ka Laleh Park, rwagati mu murwa mukuru Tehran wa Iran, ahagaze ku kintu kijugunywamo imyanda arimo gutwika imyitandiro.

Abandi bantu bari bamukikije bateraga hejuru ngo "umunyagitugu napfe" - bakomoza ku mutegetsi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.

Icyo ashobora kuba atari azi icyo gihe, ni uko yari arimo gukurikiranirwa hafi, nkuko bigaragazwa n’iyo raporo y’ibanga.

Iyo raporo, yandikiwe komanda mukuru w’umutwe wa IRGC, ivuga ko ishingiye ku biganiro byimbitse abayikoze bagiranye n’amatsinda y’uwo mutwe yacungaga imigendekere y’imyigaragambyo.

Amatsinda menshi y’abashinzwe umutekano yari yiyoberanyije agenzura iyo myigaragambyo, nkuko iyo nyandiko itangira ibivuga.

Ivuga ko rimwe muri ayo matsinda - rizwi nk’itsinda rya 12 - ryacyekaga ko uwo mwangavu yari afite "ubuyobozi, kubera imyitwarire ye idasanzwe no kuvugira kuri telefone kenshi, kuri telefone ye igendanwa".

Iryo tsinda ryohereje umwe mu barigize muri iyo mbaga y’abigaragambyaga, wiyoberanyije nk’uwigaragambya, kugira ngo yemeze niba koko Nika yari umwe mu bayobozi b’imyigaragambyo.

Nuko, nkuko iyo raporo ibivuga, uwo ahamagara abandi bo mu itsinda rye ngo baze bamute muri yombi. Ariko yarahunze.

Mbere, nyinawabo yari yabwiye ishami rya BBC ritangaza amakuru mu rurimi rw’Igiperse ko Nika yahamagaye inshuti kuri telefone iryo joro, akayibwira ko yari arimo guhigwa n’abashinzwe umutekano.

Iyo raporo ivuga ko hashize hafi isaha mbere yuko yongera kuboneka, ari bwo yafunzwe agashyirwa mu modoka y’iryo tsinda - ashyirwa mu cyuma gikonjesha (’frigo’) cy’iyo vani idafite nimero iyiranga (cyangwa ’plaque’).

Nika yari ari mu gice cy’inyuma cy’iyo modoka ari kumwe n’abantu batatu bo mu itsinda rya 12 - ari bo Arash Kalhor, Sadegh Monjazy na Behrooz Sadeghy.

Morteza Jalil, umukuru w’iryo tsinda, yari ari imbere muri iyo modoka ari kumwe n’umushoferi.

Iyo raporo ivuga ko iryo tsinda ryahise rigerageza gushaka aho ryamujyana.

Bagerageje kumujyana mu kigo cya polisi cyo gushyirwamo by’igihe gito kiri hafi aho, ariko barabyangirwa kuko cyari kirimo abantu benshi cyane.

Nuko bakomeza urugendo berekeza ku kigo cyo gufungiramo, kiri ahantu h’urugendo rw’iminota 35 mu modoka uvuye aho. Komanda waho mbere yemeye kwakira Nika. Ariko nyuma yaho yisubiyeho.

Uwo mukuru w’itsinda yabwiye abakora iperereza ryavuyemo iyi raporo ati: "Ushinjwa [Nika] yakomezaga gutukana ndetse avugira hejuru.

"Icyo gihe, hari hari izindi mfungwa 14 z’abagore bari bafungiwe kuri stasiyo kandi uko nabibonaga ni uko yashoboraga kugomesha [kugumura mu Kirundi] abandi.

"Nari mpangayitse ko yashoboraga guteza imvururu."

Iyo raporo ivuga ko Morteza Jalil yongeye guhamagara ku cyicaro gikuru cy’umutwe wa IRGC abagisha inama, asabwa kwerekeza kuri gereza ya Evin yanditse izina ribi, iri i Tehran.

Mu nzira, yavuze ko yatangiye kumva urusaku rwinshi inyuma ye rw’ibintu bivunika cyangwa byitura hasi ruva mu gice cyijimye cy’iyo modoka y’ivani.

Tuzi icyo yari arimo kumva, dushingiye ku buhamya bugarukwaho muri iyi nyandiko bwatanzwe n’abagabo bari barinze Nika aho inyuma.

Umwe muri bo, Behrooz Sadeghy, yavuze ko ako kanya Nika akimara gusubizwa mu ivani nyuma yuko yanze kwakirwa kuri icyo kigo cyo gufungirwamo, yatangiye gutukana no gusakuza.

Sadeghy yabwiye abakora iperereza ati: "Arash Kalhor yapfutse umunwa we akoresheje amasogisi ye [ya Arash Kalhor] ariko atangira kurwanyarwanya. Nuko Sadegh [Monjazy] amurambika kuri ’frigo’ itambitse amwicaraho. Ibintu biratuza.

"Sinzi uko byagenze, ariko nyuma y’iminota micye yatangiye gutukana. Nta kintu na kimwe nashoboraga kubona, numvaga gusa imirwano no gukubita."

Ariko Arash Kalhor yatanze andi makuru na yo ateye ubwoba.

Avuga ko yacanye by’akanya gato itoroshi yo kuri telefone ye, abona ko Sadegh Monjazy "yashyize ikiganza cye imbere mu mifuka y’ipantalo ye [ya Nika]".

Arash Kalhor yavuze ko nyuma y’ibyo, ibintu byabarenze (byarenze igaruriro).

"Ntazi... uwari [urimo abikora], ariko yashoboraga kumva... inkoni ikubita ushinjwa [Nika]... ’Natangiye gukubita imigeri n’ingumi ariko sinari nzi rwose niba nari ndimo gukubita abantu bacu cyangwa ushinjwa.’"

Ariko Sadegh Monjazy yavuguruje ibyavuzwe na Arash Kalhor, avuga ko byatewe no kumugirira ishyari mu kazi. Yahakanye gushyira ikiganza mu ipantalo ya Nika - ariko yavuze ko adashobora guhakana ko "yashyutswe" ubwo yari yicaye kuri Nika ndetse agakorakora ku kibuno cye.

Yavuze ko ibi byatumye Nika - nubwo ibiganza bye byari biboheye inyuma - amurya inzara ndetse aramusunika kugira ngo agwe.

"[Nika] yanteye umugeri mu maso, rero nagombaga kwirwanaho."

Aho yari ari mu gice cy’imbere (muri kabine) cy’iyo modoka y’ivani, Morteza Jalil yategetse umushoferi kuba ayiparitse ku ruhande rw’umuhanda.

Yafunguye urugi rw’igice cyayo cy’inyuma ahasanga umurambo wa Nika.

Yavuze ko yawukuyeho amaraso yari awuriho mu maso no mu mutwe - "[ibyo bice] ntibyari bimeze neza".

Ibi bihuye n’ukuntu nyina wa Nika avuga ko amaherezo yasanze umukobwa we ameze ubwo yari ari mu buruhukiro bw’imirambo, ndetse bihuye n’ibiri mu cyemezo cy’urupfu rwa Nika - cyabonywe muri Nzeri mu 2022 n’ishami rya BBC ritangaza amakuru mu rurimi rw’Igiperse - kivuga ko yishwe n’"ibikomere byinshi byatewe no gukubitishwa ikintu gikomeye".

Umukuru w’iryo tsinda Morteza Jalil yemeye ko atagerageje kumenya ibyari byabaye.

Yagize ati: "Natekerezaga gusa ku kuntu namwimurira ahandi kandi nta muntu n’umwe nabajije ikibazo na kimwe. Narabajije gusa: ’Arahumeka?’ Ntekereza ko ari Behrooz Sadeghy wasubije, ngo ’oya, yapfuye.’"

Mu gihe mu maboko ye yari afite umuntu wishwe, ku nshuro ya gatatu Jalil yahamagaye ku cyicaro gikuru cy’umutwe wa IRGC.

Kuri iyi nshuro, yavuganye na komanda wo ku rwego rwo hejuru kurushaho, uzwi ku izina riziranyweho mu kazi kabo rya "Naeem 16".

Naeem 16 yabwiye abakora iperereza ati: "Twari dusanzwe dufite abantu bapfuye muri stasiyo zacu, kandi sinifuzaga ko umubare uzamuka ukagera kuri 20.

"Kumuzana ku cyicaro nta kibazo na kimwe byari gucyemura."

Yasabye Jalil "kumujugunya ku muhanda". Jalil yavuze ko basize umurambo wa Nika mu muhanda utuje uri munsi y’umuhanda munini wa Yadegar-e-Emam w’i Tehran.

Iyo raporo yanzura ko guhohoterwa gushingiye ku gitsina ari kwo kwateje imirwano mu gice cy’inyuma cy’iyo vani, kandi ko gukubitwa kwa Nika kwakozwe n’abo mu itsinda rya 12 ari ko kwateje urupfu rwe.

Iyo raporo igira iti: "Inkoni eshatu hamwe n’ibikoresho bitatu by’amashanyarazi bituma umuntu areka kwinyagambura [bizwi nka Tasers] byose byarakoreshejwe. Ntibizwi icyo yakubiswe muri byo cyamuviriyemo urupfu."

Iyo raporo ivuguruza ibyavuzwe na leta ya Iran ku byabaye kuri Nika. Ubwo hari hashize hafi ukwezi nyuma yuko ashyinguwe, televiziyo ya leta ya Iran yatangaje ibyavuye mu iperereza ryakozwe n’ubutegetsi, ryavuze ko Nika yasimbutse ava mu nyubako ariyica.

Iyo televiziyo yagaragaje amashusho y’umutekano ya CCTV yerekana umuntu yatangaje ko ari Nika wari urimo kwinjira mu icumbi muri iyo nyubako, ariko mu kiganiro kuri telefone, nyina wa Nika yabwiye ishami rya BBC ritangaza amakuru mu rurimi rw’Igiperse ko "uko byagenda kose, sinshobora kwemeza ko uriya muntu ari Nika".

Nasrin Shakarami, uwo nyina wa Nika, nyuma yavugiye mu kiganiro mbarankuru cya BBC, ubwo yavugaga ku byo abategetsi bavuze ku mpfu z’abigaragambya, ati:

"Twese turabizi ko barimo kubeshya."

Ishami rya BBC rikora inkuru z’icukumbura, BBC Eye, ntiryari rishishikajwe gusa n’ibiri muri iyo raporo, ahubwo ryanasuzumye niba ishobora kwizerwa nk’ikimenyetso.

Rimwe na rimwe, ibigaragara ko ari inyandiko z’ubutegetsi bwa Iran hamwe n’ibindi bintu bigaragara ku rubuga rwa internet, hari ubwo birangira bigaragaye ko ari ibinyoma.

Ariko kuri nyinshi muri izo nyandiko ziba ari impimbano, biba byoroshye kuzitahura kuko ziba zitandukanye bigaragara n’uburyo bw’imyandikire y’ubutegetsi - zigaragaza amakosa mu myanya itandukanya interuro n’iyindi ndetse no mu buryo bw’imyandikire y’imitwe y’inyandiko, cyangwa izo nyandiko zikaba zirimo amakosa menshi y’ikibonezamvugo n’imyandikire.

Izo nyandiko hari n’ubwo ziba zirimo intero (slogan) itari yo y’ubutegetsi cyangwa ikirango kitari cyo kijyanye n’umwaka zivuga ko zanditswemo, cyangwa se, urugero, zikaba zivuga ukutari ko ikigo cya leta cyo muri icyo gihe.

Ikindi kiranga inyandiko nk’izo ni imvugo idahuye n’imvugo yihariye ikunze gukoreshwa n’inzego z’ubutegetsi za Iran.

Inyandiko iperereza ryacu ryibanzeho irimo ibibazo bicye byo kudahuza nk’ibyo. Urugero, stasiyo ya polisi ya "Naja" ivugwa muri iyo raporo yari izwi nka "Faraja" icyo gihe.

Ku bw’ibyo rero, mu kurushaho gusuzuma ukuri kw’iyo nyandiko, twayihaye uwahoze ari maneko wa Iran wo ku rwego rwo hejuru, wabonye inyandiko zibarirwa mu magana za nyazo.

Yahamagaye mu bushyinguranyandiko bw’umutwe wa IRGC - akoresheje umubare uziranyweho utangwa buri munsi ugahabwa abakuru bo mu butasi muri Iran - mu rwego rwo kugenzura niba dosiye yari irimo iyo raporo yarabayeho koko, ndetse n’icyo iyo dosiye yavugagaho.

Yahawe gihamya ko iyo dosiye ibaho koko, kandi ko nimero y’iyo raporo igaragaza ko yari kimwe mu bigize dosiye iri ku mpapuro 322 ijyanye n’abigaragambya bamaganaga ubutegetsi mu 2022.

Nubwo tudashobora na rimwe kubyemeza 100%, ibyo byatumye twizera ko iyi nyandiko ari umwimereri.

Kuba ashobora kwigerera ku mutwe wa IRGC byanatumye dusobanukiwa irindi yobera - umwirondoro wa "Naeem 16", wa mugabo wasabye iryo tsinda kujugunya umurambo wa Nika.

Uwo twifashishije wahoze ari maneko wo ku rwego rwo hejuru wa Iran, yacyemuye iby’iryo yobera, arongera arahamagara - kuri iyi nshuro yahamagaye umuntu wo mu gisirikare cya Iran.

Uwo yahamagaye yamubwiye ko Naeem 16 ari ikimenyetso cyo kwitabiraho cya Kapiteni Mohammad Zamani, wo mu mutwe wa IRGC.

Iryo zina riri ku rutonde rw’abitabiriye ibazwa ryamaze amasaha atanu rijyanye n’urupfu rwa Nika iyo raporo ivugaho mu ncamake.

Ibyo birego twabibajijeho umutwe wa IRGC na leta ya Iran. Ntibasubije.

Abagabo bagize uruhare mu rupfu rwa Nika ntibahanwe, uko tubizi.

Kimwe mu bishobora kuba byaratumye ari uko bimeze, gishobora kuboneka muri iyo nyandiko yo ubwayo. Bose mu bagize itsinda rya 12 - bari bari muri iryo bazwa - bagaragazwa muri iyo raporo, iburyo bw’amazina yabo hari umutwe bakoreramo: "Hezbollah".

Ibyo bishatse kuvuga umutwe witwara gisirikare wo muri Iran, wa Hezbollah, udafitanye isano n’undi witwa gutyo wo muri Liban. Abagize uwo mutwe bakoreshwa n’umutwe wa IRGC ariko rimwe na rimwe bakora ibitari mu nshingano zawo, nkuko iyi raporo isa nk’ibyemeza.

Iyo raporo igira iti: "Kubera ko abo bantu bavugwa hejuru ari abo muri Hezbollah, gukomeza gukurikirana iyi dosiye birenze [birenzeho] ibyizejwe bya ngombwa n’ibyizejwe mu by’umutekano, ntibyashobotse."

Iyo raporo yongeraho ko ku rundi ruhande, Naeem 16, umusirikare wo ku rwego rwo hejuru wo mu mutwe wa IRGC, yihanijwe mu buryo bw’inyandiko.

Abigaragambyaga bagera kuri 551 bishwe n’abashinzwe umutekano muri Iran muri iyo myigaragambyo yiswe ’Umugore, Ubuzima, Ubwisanzure’, benshi muri bo bicwa n’amasasu, nkuko ubutumwa bwa ONU bwo kumenya uko byagenze bwabivuze.

Iyo myigaragambyo yacitse intege nyuma y’amezi macye kubera guhashywa n’abashinzwe umutekano kwamennye amaraso. Hakurikiyeho igabanuka ry’ibikorwa bya polisi ishinzwe kugenzura imyitwarire, ariko muri uku kwezi kwa Mata (4) uyu mwaka, hatangiye ikindi gikorwa cyo guhashya abarenga ku myambarire ya kisilamu.

Mu batawe muri yombi muri icyo gikorwa gishya, harimo Aida, mukuru wa Nika.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo