Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ubujura bwibasira ibikorwaremezo, batanga amakuru y’abo bacyetseho kubyangiza.
Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe, umugabo ufite imyaka 25 y’amavuko wo mu Karere ka Gicumbi yafatanywe insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 50 z’uburebure biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri ako gace.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko uwo mugabo yafatiwe mu mudugudu wa Kagari, akagari ka Nyabishambi, mu murenge wa Shangasha, nyuma y’iminsi micye muri uyu murenge habereye inama ikangurira abaturage gufata neza ibikorwaremezo barwanya ababyangiza.
Yagize ati: “Ni kenshi Polisi yagiye ishishikariza abaturage kwirinda kwangiza ibikorwaremezo rusange bitewe n’ingaruka mbi ubu bujura bugira ku mutekano, iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, basabwa ahanini gutanga amakuru y’abacyekwaho kubyangiza.”
Yakomeje ati: “Hagendewe ku makuru yatanzwe na bamwe muri bo, Polisi yateguye igikorwa cyo gushakisha ucyekwaho ubwo bujura bw’insinga ku muyoboro mugari w’amashanyarazi, hafatwa umugabo w’imyaka 25 wasanganywe ikizingo cy’urusinga rureshya na metero 50 z’uburebure, yari yahishe mu gihuru kiri muri metero imwe uturutse ku rugo rwe.”
SP Mwiseneza yaboneyeho kongera kwibutsa buri wese kugira uruhare mu kurinda ibikorwaremezo Leta igenera abaturage kuko bitangwaho amafaranga menshi, anaburira abakomeje kwishora mu bikorwa byo kubyangiza ko ingamba zo kubahashya zashyizwemo imbaraga ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bityo ko bazakomeza gufatwa bakagezwa mu butabera.
Uwafashwe n’insinga yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.
Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.
/B_ART_COM>