Umwami Charles bamusanzemo kanseri

Ingoro ya Buckingham ivuga ko Umwami Charles w’Ubwongereza bamusanzemo ubwoko bwa kanseri.

Ubwoko bwa kanseri arwaye ntibwahishuwe - ntabwo ari kanseri y’udusabo tw’intanga ngabo (prostate cancer), ariko yatahuwe mu kuvurwa kwe kwo mu gihe cya vuba aha gishize kw’agasabo k’intanga ngabo kagutse.

Ku wa mbere ingoro yatangaje ko Umwami yatangiye "kuvurwa mu buryo bwa buri gihe" ndetse ingoro yavuze ko azasubika inshingano ze muri rubanda muri icyo gihe cyo kuvurwa.

Yongeyeho ko Umwami, w’imyaka 75, "akomeje kurangwa n’icyizere mu buryo bwuzuye ku kuvurwa kwe kandi afite amashyushyu yo gusubira byuzuye mu nshingano ze muri rubanda mu gihe cya vuba gishoboka."

Nta yandi makuru arimo gutangwa ku kigero iyo kanseri igezeho cyangwa ku mivurirwe yayo.

Charles yamenyesheje ubwe abahungu be indwara yasanzwemo ndetse Igikomangoma cya Wales, Igikomangoma William, yavuzwe ko avugana mu buryo buhoraho na se.

Igikomangoma cya Sussex, Igikomangoma Harry, uba muri Amerika, yavuganye na se ndetse mu minsi iri imbere azajya mu Bwongereza kumureba.

Ku wa mbere mu gitondo Umwami yasubiye i London avuye mu cyaro cya Sandringham cyo mu karere ka Norfolk ndetse ingoro ivuga ko yatangiye kuvurirwa mu bitaro ariko ataha.

Nubwo azaba ahagaritse ibikorwa bye muri rubanda, Umwami azakomeza umwanya we ahabwa n’itegekonshinga wo kuba umukuru wa leta, harimo nk’ibijyanye n’inyandiko no gukora inama zihariye.

Byumvikana ko inama ziba muri buri cyumweru agirana na Minisitiri w’intebe Rishi Sunak zizakomeza kandi ko zizajya ziba bari kumwe imbona nkubone, keretse abaganga nibamugira inama yo kugabanya uko guhura.

Nta buryo buteganyijwe mu itegekonshinga bujyanye n’igihe umukuru wa leta adashoboye gukora inshingano ze z’ubutegetsi - muri icyo gihe "abajyanama ba leta" bashobora gushyirwaho ngo babe barimo gukorera umwami.

Kuri ubu, abo barimo Umwamikazi Camilla, Igikomangoma William, Igikomangomakazi, n’Igikomangoma Edward. Igikomangoma Harry n’Igikomangoma cya York ntibakiyambazwa kuko ari ab’ibwami batari mu nshingano za cyami.

Igikomangoma William na we yari yabaye avuye mu nshingano zo muri rubanda mu gihe yafashaga umugore we Catherine, Igikomangomakazi cya Wales, ubwo yari arimo gukira ku kubagwa mu nda kwabaye mu kwezi gushize.

Ariko mbere yaho ku wa mbere byatangajwe ko azasubira mu nshingano ze muri rubanda muri iki cyumweru.

Ku cyumweru, Umwami yabonywe mu iteraniro mu rusengero i Sandringham, aho yapepeye imbaga ndetse akagenda n’amaguru mu gihe kigera hafi ku minota 10.

Hashize icyumweru kirenga ahawe ubuvuzi bujyanye n’agasabo k’intanga ngabo mu bitaro byihariye by’i London.

Icyo gihe, ingoro yavuze ko ubwo buvuzi ari ubw’uburwayi "bworoheje".

Ku wa mbere, ingoro yagize iti: "Ni muri uku kuvurwa hagaragaye ikindi kibazo giteye impungenge ndetse nyuma gisuzumwa ko ari ubwoko bwa kanseri."

Ingoro yavuze ko Umwami yahisemo gutangaza ku mugaragaro ukuvurwa kwe kwa kanseri, kuko yari amaze igihe ari umuterankunga w’imiryango myinshi y’ubugiraneza ikora ibikorwa bijyanye na kanseri, igihe yari Igikomangoma cya Wales.

Ingoro yagize iti: "Muri uru rwego [muri uyu murimo], Nyiricyubahiro yavugiye kenshi mu ruhame ashyigikira abarwayi ba kanseri, abo mu miryango yabo n’inshuti zabo n’abakozi bo kwa muganga bahebuje bafasha mu kubitaho."

Yari yaranavuze mu ruhame ku kuvurwa kwe kw’agasabo k’intanga ngabo, agamije gushishikariza abandi bagabo kwisuzumisha agasagabo k’intanga ngabo.

Yavuzwe ko yashimishijwe cyane no kuba yarakoze ubukangurambaga kuri iki kibazo, urubuga rwa internet rw’urwego rw’ubuvuzi rw’Ubwongereza, NHS, rwatangaje ko habayeho kwiyongera cyane kw’ako kanya kw’ibibazo ku burwayi bw’agasabo k’intanga ngabo.

Ishuri ry’ubuvuzi bw’abantu ryo mu Bwongereza, Royal Society of Medicine, ryashimiye Umwami ku kugaragaza "ukuntu kanseri itarobanura" ndetse rishishikariza abaturage bujuje ibisabwa byo gusuzumwa, gufata gahunda na muganga bakajya kwisuzumisha.

Umukuru w’iryo shuri, Dr Jay Verma, yagize ati: "Nyabuneka mwigira isoni - uko tubona amakuru menshi kurushaho ni ko dufasha neza kurushaho - twizeye - kudasanga ari kanseri cyangwa, niba atari uko, tukabaha ubuvuzi bubereye [bukwiye] cyane."

Umuntu umwe muri bantu babiri mu Bwongereza arwara ubwoko runaka bwa kanseri mu gihe cy’ubuzima bwe.

Hariho amoko arenga 200 ya kanseri - akunze kuboneka cyane mu Bwongereza ni kanseri y’ibere, kanseri y’ibihaha, kanseri y’udusabo tw’intanga ngabo na kanseri y’amara, nkuko bitangazwa n’urubuga rwa internet rwa NHS.

Ku moko menshi ya kanseri, ibyago byo kuyirwara byiyongera uko umuntu agenda akura mu myaka. Imibare ya leta y’Ubwongereza yumvikanisha ko, muri rusange buri mwaka, abarenga kimwe cya gatatu (bangana na 36%) cy’abarwayi bashya ba kanseri, babonetse mu bantu bafite imyaka 75 kuzamura.

Minisitiri w’intebe Rishi Sunak yifurije Umwami "gukira byuzuye kandi byihuse", ndetse n’umukuru w’ishyaka rya Labour, Sir Keir Starmer, n’umukuru w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, Sir Lindsay Hoyle, na bo babimwifurije.

Perezida w’Amerika Joe Biden yagaragaje impungenge ze, anavuga ko azavugana n’Umwami.

Mu butumwa ku rubuga X, nyuma yaho Biden yagize ati: "Kunyura mu gusuzumwamo kanseri, kuvurwa, no kurokoka bisaba icyizere n’ubutwari budasubirwaho. Jill [umugore wa Biden] nanjye twifatanyije n’abaturage b’Ubwongereza mu gusengera ko Nyiricyubahiro akira byihuse kandi byuzuye."

Beau, umuhungu wa Biden, yishwe na kanseri yo mu bwonko afite imyaka 46, ndetse n’inshuti ya Biden y’igihe kirekire, Senateri wo mu ishyaka ry’abarepubulikani John McCain, na we yishwe na kanseri mu 2018.

Charles yageze ku ngoma ubwo nyina Umwamikazi Elizabeth II yatangaga (yapfaga) muri Nzeri (9) mu 2022, umuhango wo kwimikwa kwe wabaye muri Gicurasi (5) mu 2023.

Kuri gahunda Umwami n’Umwamikazi bateganya gusura Canada muri Gicurasi uyu mwaka, naho mu Kwakira (10) uyu mwaka bagasura Australia, New Zealand (Nouvelle-Zélande) na Samoa, mu nama y’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Commonwealth.

Ingoro ntiremeza niba izo ngendo zizakomeza zikabaho, mu gihe nta tariki yumvikanishijwe y’igihe Umwami azasubira byuzuye mu nshingano ze muri rubanda.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo