Ese nasama mu gihe njye n’uwo tugiye gukorana imibonano tukiri gutegurana?

Muri iki gihe usanga abantu benshi bibaza ibibazo byinshi bijyanye no gusama ndetse no kuboneza urubyaro, ,aho usanga hari abibaza niba ukoze imibonano mpuzabitsina rimwe ushobora gusama,ese ushobora gusama uri mu mihango,…. Muri iyi nkuru dukesha urubuga rwandika ku buzima rwa Webmed, tugiye kureba byinshi ku byo abantu bibaza ndetse n’ibisubizo bitangwa n’inzobere mu buzima kubijyanye no gusama ndetse no kuboneza urubyaro.

Ese nasama ndi mu mihango ?

Nubwo ibyago byo gusama umukobwa cyangwa umugore ari mu mihango biri hasi, ariko birashoboka ko ashobora gusama. Ubushakashatsi buvuga ko iyo habayeho imibonano mpuzabitsina ku munsi wa nyuma w’imihango, haba hari ibyago byinshi byo kuba wasama.

Ese ushobora gusama unyweye amasohoro ?

Oya, unyweye amasohoro ntabwo wasama kuko umubiri uyafata nk’andi mafunguro asanzwe hakabaho igogorwa ryayo mu gifu ndetse no mu mara. Mu byukuri ntabwo wasama uramutse unyweye amasohoro.

Ese ushobora gusama wakoze imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kanwa ( Oral sex) ?

Oya, nkuko tumaze kubibona haruguru, ntabwo wasama wakoze imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kanwa. Intangangabo zitahuye n’igi ry’umugore ntabwo hashobora kubaho gusama. Ahubwo iyo mibonano ishobora gutera indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi mbi ku buzima bw’umuntu.

Ese nasama mu gihe njye n’uwo tugiye gukorana imibonano tukiri gutegurana ?

Yego, ushobora gusama mu gihe cyo gutegurana kuko hari amatembabuzi aturuka mu gitsina cy’umugabo iyo cyafashe umurego ashobora kwivanga n’intangangabo bikaba byatuma usama,iyo zigeze mu gitsina cy’umugore zikaba zahura n’igi.

Ese wasama igihe habayeho gukora imibonano ibereye mu kibuno ?

Nubwo bidakunze kubaho ariko birashoboka, umugabo ashobora gusohora, amasohoro akaba yamanuka akagera mu gitsina cy’umukobwa cyangwa cy’umugore,iyo bibaye ari mu gihe cy’uburumbuke rero ashobora gusama. Usibye gusama, hashobora no kubaho kwandura indwara zandurira mu bibonano mpuzabitsina.

Ese kwambara imyenda byatuma udasama ?

Yego. Kwambara imyenda bikumira intangangabo kuba zakwinjira mu gitsina cy’umugore. Gusa biterwa n’imyenda waba wambaye, ariko biragoye ko amasohoro yarenga imyenda wambaye akajya mu gitsina. Ibyago ni bike cyane.

Ese natwita kandi nsanzwe ntwite ?

Yego bibaho, gusa ibyago byo gutwita wari usanzwe utwite ni bike cyane cyene,iyo umugore atwite habaho impinduka mu misemburo bityo bigatuma umugore atongera kugira igihe cy’uburumbuke, Gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko hari abagore bacye cyane bashobora kugira igihe cy’ubiurumbuke batwite. Aramutse ahuye rero n’umugabo ari muri icyo gihe cy’uburumbuke ashobora gusama. Babyita “superfetation”

Ese nasama mu gihe ndi konsa ?

Birashoboka, Nubwo ibyago byo gutwita wonsa ari bike ariko bishobora kubaho. Mu mezi atatu ya mbere wonsa ntibikunze kubaho ko watwita,ariko umugore ashobora gutangira kujya mu gihe cy’uburumbuke hakiri kare kandi yonsa. Ni byiza kuboneza urubyaro hairi kare ukirinda kugira ngo ugabanye kuba wasama utabiteguye.

Ese umugore asama atageze ku byishimo bye bya nyuma (Orgasm) ?

Abantu benshi bajya babyibeshyaho, ngo umugore atageze ku byishimo bye bya nyuma ntiyasama, ariko siko bimeze, kuko igihe cyose umugore ari mu guhe cy’uburumbuke hakabaho imibonano mpuzabitsina, intangangabo zikinjira mu gitsina, arasama nta kabuza.

Gukaraba mu gitsina nyuma y’imibonano byaba birinda gusama ?

Oya, kuba wakaraba mu gitsina nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ntabwo birinda gusama, kuko intangangabo ziba zinjiye kare,ntabwo rero koga byakurinda gusama.

Ntafite agakingirizo, nakoresha akandi gakoresho gakoze muri Plastique cyangwa igipirizo nirinda gusama?
Oya, ibyo bikoresho bindi ntabwo biba byizeye, bishobora gucika ku buryo bworoshye,bishobora kuvamo mu gihe cy’imibonano. Udukingirizo nitwo twizewe two gukoresha.

Ese natwita nkoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere ?

Yego birashoboka, igihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ukaba uri mu gihe cy’uburumbuke, wasama. Ntibisaba inshuro ubikoze.

Ese wasama kandi uri muri gahunda yo kuboneza urubyaro ?
Bijya bibaho, hari igihe uburyo ukoresha uboneza urubyaro buba budakorana n’umubiri wawe. Ni byiza kugana Muganga, kugira ngo ukoreshe uburyo buhwanye n’umubiri wawe.

PT Jean Denys NDORIMANA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo