Hafashwe umusore uregwa gutangaza inyandiko z’ubutasi bwa Amerika zaciye ibintu

Umusore w’imyaka 21 wo mu ishami rya ’reserve’ ry’igisirikare cyo mu kirere cya Amerika yatawe muri yombi kandi uyu munsi kuwa gatanu aragezwa imbere y’urukiko rw’i Boston ashinjwa kumena amabanga y’ubutasi bwa gisirikare yateranyije Amerika n’inshuti zayo.

Jack Teixeira, w’imyaka 21, bivugwa ko watangaje inyandiko z’amabanga ku ntambara ya Ukraine ku rubuga rw’imikino rwo kuri internet, araregwa ibyaha bishingiye ku itegeko ry’ubutasi.

Yafashwe na FBI kuwa kane imusanze mu rugo rw’iwabo ahitwa Dighton mu cyaro cyo muri leta ya Massachusetts.

Yambaye ikabutura na T-shirt, yahise ajyanwa mu gihe za kajugujugu z’ibinyamakuru zari zihageze.

Amashusho yo mu kirere agaragaza asohorwa mu nzu n’abasirikare amaboko aboheye inyuma agashyirwa mu modoka ikamujyana.

Inyandiko yashyize hanze zahishuye amakuru y’ubutasi ku ntambara ya Ukraine n’uburyo Amerika itata inshuti zayo.

Imihanda yo muri ako gace k’iwabo yari yafunzwe n’igipolisi ubwo ingabo zajyaga kumuta muri yombi.

Uyu munsi yari mu bagize ishami ry’ubutasi muri Massachusetts Air National Guard ryo ku kigo cya gisirikare Otis Air National Guard Base.

Amakuru y’imirimo yakoze, yabonywe na CBS News, ikorana na BBC muri Amerika, ni uko Teixeira yinjiye mu gisirikare mu 2019.

Izina ry’akazi ke ni ‘Cyber Transport Systems journeyman’ akaba afite ipeti rya Airman 1st Class – ipeti muri rusange ryo hasi.

Mu kiganiro kigufi kuwa kane, umushinjacyaha mukuru wa Amerika Merrick Garland yavuze ko ukekwa yafashwe nta kibazo kibayeho.

Nta yandi makuru arambuye yatanze ku iperereza cyangwa ku mpamvu zaba zaratumye uwo ukekwa atangaza izo nyandiko.

Mu kindi kiganiro n’abanyamakuru mbere kuwa kane, umuvugizi wa minisiteri y’ingabo za Amerika Brigadier General Pat Ryder yavuze ko ibyabaye ari “icyaha cyakozwe ku bushake”.

Abajijwe uburyo uwo musirikare muto agera ku makuru nk’ayo akomeye y’ibanga, Gen Ryder yavuze ko hose mu gisirikare cya Amerika abakozi bizerwa “bagahabwa inshingano nyinshi bakiri bato cyane”.

Yagize ati: “Tekereza kuri serija (sergeant) w’umurwanyi ukiri muto uyoboye platoon, n’inshingano n’ikizere duha abo bantu ngo bayobore ingabo mu rugamba.

Eddy Souza, w’imyaka 22, uvuga ko yiganye na Teixeira, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko yatunguwe no kumva uwo biganye ari we ukekwaho gutangaza ziriya nyandiko.

Ati: “Ni umuhungu usa neza, utagira amahane, umusore utuje gusa. Ndumva ari nk’ikosa ry’ubucucu ry’ubwana.”

Ni ibiki biri muri izo nyandiko?

Kuva mu mezi menshi ashize, nibura inyandiko 50 cyangwa izirenga 100 z’ibanga zashyizwe kuri Discord - urubuga nkoranyambaga rukunzwe cyane n’abakunda imikino(games/jeux) yo kuri internet.

Izo nyandiko - BBC News irimo kugenzura – zirimo amakuru atandukanye y’uburyo ubutasi bwa Amerika bubona intambara muri Ukraine, hamwe n’amakuru y’ibanga cyane ku bindi bihugu byo ku isi.

Mu itangazo, Mike Turner umudepite w’umurepubulikani ukuriye komite ishinzwe ubutasi mu nteko ya Amerika yarahiye ko “tuzasuzuma impamvu ibi byabaye, n’impamvu byamaze ibyumweru nta ubizi, no kurwanya ko bizongera kuba ahazaza”.

Ikinyamakuru Washington Post kivuga ko uriya musore yari akuriye itsinda ryo kuganirira kuri Discord ririmo abantu nka 20 bahanahana “za byendagusetsa, n’ibindi birangaza” kandi bagasengana bakanarebana filimi.

Abari muri iryo tsinda barimo abantu bo mu Burusiya na Ukraine hamwe n’abo mu bindi bihugu by’Iburayi, Aziya na Amerika y’Epfo, nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga.

Mbere, izo nyandiko zagumye muri iryo tsinda rito, ariko mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Werurwe abarigize batangira kuzishyira ku bubiko (servers) bwa Discord, harimo na zimwe z’umu YouTuber wo muri Philippines.

Guhera aho zatangiye kugera no ku zindi mbuga nka 4chan, abantu batangira kuzihana kuri chat ya Telegram, cyane cyane imbuga zishyigikiye Uburusiya. Hamwe na hamwe amakuru yazo yagiye ahindurwa ngo bakabirize umubare w’abanya-Ukraine baguye ku rugamba.

Air National Guard ni ishami rya ‘reserve’ ry’igisirikare cyo mu kirere cya Amerika (US Air Force.)

Ni ibiki bizwi kuri uyu musore?

Uyu musore yafashwe n’abo mu ishami rya FBI bamusanze iwabo mu rugo

Ifoto Teixeira yashyize ku mbuga nkoranyambaga

Mu 2020 nibwo Teixeira yarangije amashuri yisumbuye iwabo i North Dighton, Massachussetts.

Umwaka umwe mbere yaho yari yiyandikishije muri ruriya rwego rwa ‘reserve’ rw’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere – ashyirwa mu ishami rya 102nd Intelligence Wing.

Muri Nyakanga(7) ishize nibwo yazamuwe bwa mbere ahabwa ipeti rya Airman 1st Class akomeza akazi ka Cyber Transport Systems journeyman.

Urubuga rw’ingabo zo mu kirere za Amerika ruvuga ko uwo mukozi aba ashinzwe ibyo gutwara no kwimura amakuru yo kuri za mudasobwa no kugenzura ibikorwa by’itumanaho ku isi by’ingabo zirwanira mu kirere za Amerika.

Amakuru y’imirimo ye ntagaragaza ko Teixeira yigeze yoherezwa mu butumwa mu mahanga.

Umuryango we bivugwa ko ufite amateka mu gisirikare. Umugabo wa nyina yakivuyemo akimazemo imyaka 34, nk’uko Washington Post ibivuga. Kandi akazi ke ka nyuma yagakoze muri 102nd Intelligence Wing, iyi uyu musore akoramo.

Nyina mbere yakoraga mu kigo kitagamije inyungu gifasha abahoze mu ngabo, yakoze no mu kigo cya Massachusetts Department of Veterans Services nk’uko biri kuri LinkedIn bikanavugwa n’’ibinyamakuru muri Amerika.

Nyina wa Teixeira buri mwaka yatangazaga amafoto y’umuryango we ku munsi w’abavuye ku rugerero. Andi mafoto ku mbuga nkoranyambaga yerekana Teixeira n’umuryango we n’imbwa zabo ebyiri.

Mu 2020 bivugwa ko ari bwo Teixeira yashinze ririya tsinda ryo kuganiriraho kuri Discord, ririmo abantu hagati ya 20 na 30, benshi ni abasore bakiri bato bo mu bihugu bitandukanye.

Umwe mu bagize iryo tsinda yavuze ko Teixeira ari muto, w’imico myiza kandi ukunda imbunda.

Abandi bo muri iri tsinda babwiye ibinyamakuru muri Amerika ko Teixeira yarutaga benshi muri iri tsinda kandi yasaga n’uhora ashaka kubereka ibyo abarusha.

Umwe yabwiye New York Times ati: “Niwe wari umugabo, iyobera. Yari igitangaza. Buri wese yubahaga uyu musore.”

Washington Post ivuga ko Teixeira yabwiye abo muri iri tsinda ko ahantu akorera batemerewe kuhazana telephone.

Bivugwa ko kuri internet yakoreshaga amazina menshi mahimbano nka as TheExcaliburEffect, jackdjdtex na TexKilledYou.

Mu gihe gishize yanditse ubwoko bw’amakuru akomeye y’ibanga abitangaza muri rya tsinda rye.

Gusa bivugwa ko yatangiye gutangaza amafoto ya ziriya nyandiko nyuma yo kugira umujinya ubwo abandi bo muri ririya tsinda rye basaga n’abatabyitayeho.

Washington Post ivuga ko rimwe yohereje ubutumwa abwira arakariye abo kuri iryo tsinda ko bitaye cyane kuri video zo kuri YouTube.

Umwe wo muri iryo tsinda utatangajwe ati: “Yararakaye, kandi kenshi yaravuze ngo, niba mutazitayeho [izo nyandiko], ndarekera aho kuzohereza”

Umwe mu bari muri iryo tsinda utarageza imyaka 20 afite impamvu abona Teixeira yatangaje izo nyandiko.

Yabwiye NewYork Times ati: “Uyu musore ni umukristu, yanga intambara, yashakaga gusa kumenyesha bamwe mu nshuti ze ibirimo kuba.”

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo