’Garura abagabo bacu’- Abarusiyakazi mu myigaragambyo idasanzwe

Mu cyumba cy’inama mu nkengero za Moscow, hari kubera ikintu kidasanzwe.

Itsinda ry’abagore bari kunenga byeruye abategetsi b’Uburusiya. Abagabo babo ni bamwe mu nkeragutabara 300.000 zagabwe na Perezida Vladmir Putin mu ntambara yo muri Ukraine muri 2022.

None barabashaka mu rugo.

"Ni ryari bizafatwa ko abagabo bacu barangije inshingano zabo za gisirikare?" Uko ni ko Maria abaza. "Nibagarurwa nta maboko n’amaguru? Badashobora kugira icyo bakora na kimwe kubera ko babaye imboga? Cyangwa tugomba gutegereza ko bazanwa mu masanduku?"

Aba bagore bahuriye ku mbuga nkoranyambaga bashinga itsinda bise The Way Home. (Inzira igana mu Rugo), ugenekereje mu Kinyarwanda. Bafite ibitekerezo bitandukanye ku ntambara.

Bamwe bavuga ko bayishyigikiye. Abandi bashidikanya ku "bikorwa bidasanwe bya gisirikare" bya Kremlin [ibiro bya perezidansi]. Igisa n’ikibahuza ni uko bumva ko abagabo bagiye ku rugamba bamaze gukora uruhare rwabo mu mirwano kandi bagombye kugaruka mu miryango yabo.

Ni igitecyerezo kitabonwa kimwe n’abategetsi.

Kunenga icyo ari cyo cyose kijyanye n’intambara mu ruhame mu Burusiya bizana n’ibyago. Benshi mu bafata ijambo bahitamo amagambo bakoresha bigengesereye. Bazi ko hari umurundo w’amategeko ahana kunenga mu Burusiya. Ariko ukwinuba kwabo kuragaragara.

Antonina ati: "Ku ikubitiro twizeraga guverinoma yacu. Ariko se ubu twayizera? Nta muntu nizera."

Abagize iri tsinda bari hano kugeza ibibazo byabo ku muyobozi w’urwego rw’ibanze, Boris Nadezhdin. Yamye anenga "ibikorwa bya gisirikare bisasanwe" kuva ku mu ntangiriro.

Igisa n’igitangaje ni uko Bwana Nadezhdin ari umwe mu bantu bacye banenga ubutegetsi bemererwa kujya kuri televiziyo ya leta kuva Uburusiya bwagaba intambara yeruye kuri Ukraine. Akunze kuba umutumirwa mu biganiro kuri televiziyo.

Ubu rero, uyu munyapolitike ari kugerageza kujya ku rutonde rw’abiyamamaza mu matora ya perezida. Atsindagira ko intambara yangije isura ya Vladmir Putin mu gihugu.

Boris Nadezhdin, ushaka kuba perezida, ni umwe muri bacye banenga guverinoma ucyemerewe kujya kuri televiziyo mu Burusiya

Bwana Nadezhdin arambwira ati: "Putin yari akunzwe cyane mu Burusiya kubera ko nyuma ya za 1990 yagaruye ituze n’umutekano. Ibyo byari impamvu y’ingenzi yo gushyigikira Putin. Ubu abantu benshi bamaze kumva ko ituze n’umutekano byarangiye."

Abagore b’Abarusiyakazi baharanira igarurwa ry’abagabo babo, abana babo cyangwa basaza babo bagabwe [ku rugamba] banengwa mu mpande zitandukanye. Abanenga intambara nta mpuhwe babafitiye. Bamagana abagabo kubera kubahiriza amategeko yo kugabwa no kugira uruhare mu ntambara.

Abashyigikiye Kremlin [ibiro bya perezidansi] basobanura aba bagore nk’ibikoresho by’Uburayi.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’urubuga rw’amakuru, Fontanka News, umudepite w’Umurusiya, Andrei Kartapolov, ukuriye komite ishinzwe ibijyanye n’ingabo mu nteko ishinga amategeko, yavuze ko gusaba kugarura aboherejwe ku rugamba ari "akazi k’abanzi b’Uburusiya’.

Yashushe nk’uvuga ko ingabo za Ukraine cyangwa urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe ubutasi, CIA, biri inyuma yabyo.

Bwana Kartapolov yanabizanyemo intambara ya Kabiri y’Isi.

Ati: "Ushobora kwibaza intumwa z’abagore zijya i Kremlin mu 1942 kubwira Stalin bati: ’Leka abagabo bari bajyaywe mu ntambara mu 1941 batahe. Bamaze umwaka barwana’. Nta n’umwe wari gutekereza kubikora."

Maria Andreeva, ufite umugabo na mubyara we bahamagawe mu gisirikare bakoherezwa muri Ukraine, abona amagambo ya Kartapolov nk’arimo ibitutsi.

"Nta soni afite zo kugereranya ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare n’intambara ya Kabiri y’Isi", Maria ni ko ambwira. "Icyo gihe intego y’Uburusiya yari ukubaho. Twari twatewe. Hari ukugaba kuzuye ndetse n’itegeko ryo mu bihe bidasanzwe. Ni ibintu bihabanye n’ibiri kuba muri iki gihe."

Maria Andreeva ari guharanira kubuza abandi Barusiya kwinjizwa mu gisirikare

Maria avuga ko adaharanira kugarura abo mu muryango we gusa. Anashaka kubuza ko abandi Barusiya bashyirwa mu gisirikare bakoherezwa ku rugamba.

Agira ati: "Ntidushaka inkundura ya kabiri yo kwinjizwa mu gisirikare. "Twamagana ko abasivile bakoreshwa mu ntambara. Kandi dushaka ko Abarusiya bose bumva ko ibi nabo bishobora kubageraho.

"Hari abantu bamwe bakora nk’inyoni ya Ostrich [bihisha]. Bashyira imitwe yabo mu musenyi bakagerageza gutekereza ibiri kuba. Nshobora kubumva. Birakomeye kwemera ko, mu gihugu cyawe, leta idakeneye ko wishima, ikagufata nk’igikoresho. Ariko niba abantu bashaka kubaho, bitinde bitebuke bagomba kubyumva kandi bakavuga ko batabyemera."

Hari amahirwe angana gute ko "inkundura ya kabiri" yo kwinjia abantu mu gisirikare iba mu Burusiya? Mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize (2023), Perezida Putin yashushe nk’ubihakana, kugeza ubu.

Ari kuri televiziyo y’Uburusiya, Putin yavuze ko mu 2023 abategetsi b’Uburusiya bashoboye kwinjiza abantu mu gisirikare bagera ku bihumbi 500 kurwana muri Ukraine.

"Kubera iki dukeneye kwinjiza abantu mu gisirikare? Uko ibintu bihagaze ntitubikeneye," ni ko umuyobozi wa Kremlin yanzuye.

Birumvikana ko, "uko ibintu bihagaze" bidasobanuye ko "bitazaba na rimwe". Ibintu bishobora guhinduka.

Nk’urugero, mu kwezi kwa Gatatu kwa 2023 Perezida Putin yatangaje ko: "Abashyirwa mu gisirikare batazajya mu mirwano. Nta no guhamagara inkeragutabara kuzongera kubaho. Abasirikare babigize umwuga ni bo bari mu [mirwano].

Abagore b’abasirikare bahurira ku gituro cy’umusirikare utazwi, hafi ya Kremlin, buri cyumweru bagakora igisa n’imyigaragambyo

"Ihamagarwa ku buryo bw’igice" ryahise ritangazwa nyuma y’amezi atandatu.

Mu kubisakaza mu bandi, Maria n’abandi bagore b’inkeragutabara cyangwa abasezerewe mu gisirikare, bajyaywe ku rugamba batangiye umuhango mushya.

Buri wa Gatandatu bambara ibitambaro byera mu mutwe bakajya i Moscow rwagati. Hafi y’inkuta za Kremlin bashyira indabo ku mva y’umusirikare utazwi. Indabo zitukura zishyirwa hafi y’Urumuri Rutazima. Ni uburyo bwabo bwo kwigaragambya mu mahoro.

Ku rubuga rwa Telegram iri tsinda ryo muri The Way Forward risobanura ko izi ndabo ari izo guha icyubahiro "ubuzima bw’ababo". Guha icyubahiro abiciwe mu ntambara. Guha icyubahiro urwibutso rw’abagabo bacu."

Iri tsinda kandi rinizera ko gushyira indabo hano ari uburyo bwo kuvuga ngo "ntibizongere ukundi."

Ariko se sosiyete y’Uburusiya isobanukiwe ku buhe buryo? Ni ugushaka kungana iki muri rubanda ku byo imiryango y’abashowe ku rugamba bavuga? Antonina avuga ko kuva umukunzi we yahamagarwa mu gisirikare, ntiyumva ko ashyigikiwe n’abamuba iruhande. Igihe yabonaga inyandiko zimuhamagaza mu kwa Cumi kwa 2022, yari yasabye inshuti kuzirikana Antonina.

Ati: "Mu mwaka ushize bantumiye kwizihiza umwaka mushya." Ariko umugoroba wose barimo bambwira ko umugabo wanjye ari ikigoryi kubera kujyayo [muri Ukraine]."

Antonina avuga ko, kabone n’ubwo yasuzumwe agasanga arwaye igifu, umugabo we yagabwe kurwana muri Ukraine. Avuga ko yamutelefonnye ku itariki ya kane z’ukwa 12.

Ati: "Yarimo arira. Yari afite ubwoba. Byumvikanaga nk’aho yarimo asezera."

Avuga ko yongeye kumuhamagara ku ya 13 z’ukwa 12. Ni yo nshuro ya nyuma yavuganye nawe. Antonina avuga ko kuva icyo gihe yabwiwe ko umugabo we yakomerekeye ku rugamba.

Antonina ati: "Hari abantu bashaka kurwana. Bitanga bakanabikorera amasezerano. Bareke barwane.

"Ariko tugarurire abagabo bacu badashaka kubayo. Bakoze inshingano zabo ku gihugu. Bohereze mu rugo.

"Nigeze kuba mfitiye icyubahiro kiremereye Vladmir Putin. Ubu ndi hagati na hagati. Numva bingoye kwizera ko azi ibi bintu birimo kuba. Ariko niba mu by’ukuri atubona nk’abagambanyi n’ibicibwa kubera gushaka abagabo bacu, sinumva impamvu yagira iyo nyifato ku baturage bigeze kumutora."

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo