Umunyamakuru Eric ’ Dinho’ yagizwe ambasadeli wa MAJOHN Smartphone

Umunyamakuru w’imikino kuri Radio Rwanda na Magic FM Itangishaka Eric uzwi ku izina rya Dinho yagizwe ambasadeli w’iduka ricuruza rikanaranguza telefone , MAJOHN Smartphone.

Dinho yasinye amasezerano y’imyaka 3 ari ambasadeli (brand ambassador) w’iri duka riherereye mu Mujyi wa Kigali ricuruza telefone n’ibikoresho byazo.

Hakuzimana Jean Marie uyobora MAJOHN Smartphone yavuze ko impamvu bahisemo gukorana na Eric Dinho ari uko ari umunyamakuru umaze kuba icyamamare kubera inkuru zishyushye muri siporo kandi akazigeraho mbere (Breaking news).

Ati " Itangishaka Eric bakunda kwitwa Dinho ni umunyamakuru umaze kuba icyamamare kubera breakings news mu Rwanda, akaba akundwa na benshi.Nka Majohn smart phone twashatse ko yajya atubera ambassador ahantu hose tukaba twasinyanye amasezerano y’imyaka 3 ishobora kwiyongera mu gihe byagenze neza."

MAJOHN Smartphone icuruza ikaranguza ibikoresho [accessoires] bya telefone ku babicuruza aho baba bari hose kandi ikagira umwihariko wo kuborohereza mu kubibagezaho aho bari. Bacuruza kandi ibikoresho byose byerekeranye na telefone.

Iyo ugeze aho iri duka riherereye rwagati mu Mujyi wa Kigali, wakiranwa urugwiro n’abakozi bayo maze ugasanganizwa telefone z’ubwoko bwose n’ibikoresho byazo byose bicuruzwa ku giciro gito cyane.

MAJOHN Smartphone bakorera mu mujyi wa Kigali ku nyubako ya City Plazza.

Ukeneye gukorana na bo ngo bakuranguze ibikoresho byose bya telefone, wabahamagara kuri nomero 0788305609 cyangwa 0788548470.

Dinho yasinye amasezerano y’imyaka 3 ari ambasadeli (brand ambassador) w’iri duka

MAJOHN Smartphone bakorera mu mujyi wa Kigali ku nyubako ya City Plazza

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo