Ahari Kubakwa Wakanda ya Akon Ubu Hararagirwa Ihene, Icyizere ku Nzozi z’Ifaranga Rye Cyarayoyotse

Umuririmbyi rurangiranwa w’injyana ya RnB Akon avuga ko imigambi ye yakerejwe cyane- umujyi wa Afurika ku nkengero z’inyanja muri Senegal- ikomeje kugenda neza ku kigero cya 100.000%.

Nubwo ihene ubu ari zo zirirwa zirisha ibihehe n’ibishikashike ziragirwa ahari kubakwa uyu mujyi wa ‘Wakanda’ ya Akon, avuga ko abamunnyega bazisanga bagaragaye "nk’abaswa cyane" mu minsi iza.

Mu kiganiro cyihariye na BBC, uyu muririmbyi wamamaye cyane mu ndirimbo nka Smack That yahamirije abafana bategereje gusubizwa amafaranga yavuye mu gisa n’ubukangurambaga nkusanyafaranga (campaign) bwe bwiswe Token of Appreciation cryptocurrency ko bazasubizwa amafaranga yabo, n’aho yagomba kuyishyura avuye mu mufuka we.

Akon, wavukiye muri Amerika ariko hakaba hari imyaka runaka yarerewe muri Senegal, yatangaje imishinga ibiri ikomeye mu mwaka wa 2018 yagombaga kugaragaza icyerekezo cy’ahazaza h’umuryango mugari nyafurika.

Umujyi wa mbere I byavuzwe ko wagombaga kuba ufite agaciro ka miliyari 6 z’amadolari wagombaga kuba ufite iminara miremire. Wagombaga guhuzwa n’umugambi we wa kabiri- ari wo ifaranga rishya ry’ikoranabuhanga rya cryptocurrency ryitwa Akoin.

Gusa nyuma y’imyaka runaka nyuma y’aho, imishinga yose ibiri yugarijwe n’ibibazo no gukerezwa ndetse aho umujyi wari uteganirijwe kubakwa ubu nta kintu icyo ari cyo cyose gihari.

Umunsi umwe muri Nzeri 2020, Akon, yambaye ikoti ry’ubururu, yagenze ahagaze ashize amanga ku butaka bw’umukanda mu mukungugu udakoreshwa. Hari itsinda ry’abanyamakuru bava hose ku isi bari bahuriye hamwe ngo batare inkuru yo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cy’uwo muhanzi cyari umujyi mugari ufite igishushanyombonera giteye amabengeza.

Abantu bo muri ako gace bakomye amashyi ari na ko igitambaro kizingurwa hakagaragara igishushanyo mbonera giteye amabengeza cyerekana uko ahari hagiye kubakwa hari kuba hasa. Gusa nyuma y’imyaka, ikibazo cyibazwa niba iyo migambi izuzura giciye ukubiri abatuye ako gace.

"Twatekerezaga ko dushobora kuhakorera akazi kuri uyu muvuduko, ahari abana bacu ni bo bazabikora," ni ko umwe mu bahatuye yabwiye BBC. "Turacyafite icyizere ko uyu mushinga uzakorwa. Turizera ko abana bacu bazaguma hano ngo bakore imirimo."

Undi muntu uhatuye avuga ko nta cyizere bagifitiye uwo mushinga mbere yo kongeraho ko "igihe cyawo cyo gukorwa nikigera, bikadusanga hano, tuzareba uburyo bwo gushyiraho akacu."

Hambere Akon City yagereranijwe mu binyamakuru na Wakanda, umurwa mukuru utangaje wa Afurika ugaragazwa muri filimi za Black Panther no mu bitabo by’inkuru zishushanyije. Igice cya mbere cy’uyu mujyi cyagombaga kigizwe n’umuhanda, kaminuza, amaduka, amacumbi, hoteli, ikigo cya polisi, ishuri, kituo cya taka na mtambo wa jua, cyagombaga kuzura mu mpera z’uyu mwaka wa 2023. Gusa nyuma yo gukererwa inshuro inshuro nyinshi, hari ibintu bike bigaragara ko byahindutse kuva ku munsi igikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro.

Ahantu umujyi wa Akon wari uteganirijwe kubakwa ubu ikiharangwa cyonyine ni ibuye ry’ifatizo ryahashinzwe mu 2020.

Ariko rero kugeza ubu, Akon aracyashimangira ashize amanga ko imigambi ye ikomeye izuzuzwa. Duhurira rwagati mu mujyi wa London, yemera ko "hari ibintu nakabaye nari mfite mbere yo kuyitangaza [iyo migambi]."

Na none atunga urutoki Covid, avuga ko yasobanuye ko "buri kintu cyagasubijweho inyuma imyaka ibiri’’.

Ariko, isi yari yiteguye mu gihe cy’iki cyorezo ubwo yakoraga ibirori byo gutangaza ku mugaragaro umujyi wa Akon mu mu binyamakuru mpuzamahanga muri Kanama 2020.

"Ndagambirira kuzaba muri uwo mujyi imyaka yanjye y’ikiruhuko cy’izabukuru," avugana ibi icyizere cyinshi. "Sinkunda gukoresha ijambo umwami w’umujyi. Ariko ni ko bizaba bimeze."

"Turagerageza kubaka umujyi vuba bishoboka," ni ko avuga, akongeraho ko afite ubukode bw’ubutaka bw’imyaka 50 iza kandi ko umushinga we "washyizweho umukono na perezida uriho ubu."

"Ikigo cy’igihugu cy’ubukerarugendo cya Senegal SAPCO vuba aha cyahamije gikomeje ko gishyigikiye uyu mushinga kandi cyizera ko uzabaho.

"Dufitiye icyizere umujyi wa Akon kandi twese dushyigikiye Akon bityo rero umujyi wa Akon uzabaho," ni ko Me Aliou Sow, Umuhuzabikorwa wa SAPCO yavuze.
"Ni ikintu kizakurura ba mukerarugendo n’abashoramari muri aka karere na SAPCO yiyemeje byuzuye gukora ibishoboka byose ngo uyu mushinga uzagende neza uko wateganijwe."

Akon avuga ko yahinduye amakompanyi y’ubwubatsi n’abahanganyubako akorana na bo muri uyu mushinga, akongeraho ko abaftanyabikorwa be bashya basobanukiwe Afurika, ubutaka kandi ko bafite "ukwizerwa k’ukuri ku isi", Intego ze muri rusange ziracyari nini.

Ati "Turashaka ibizu binini binini. Intego yacu ni ukugerageza kubaka ikintu abantu babona ko kidashoboka muri Afurika.

Imbuga zimwe na zimwe z’abantu b’ibyamamare z’amafaranga zibarira agaciro ka Akon ka Akon hagati ya miliyoni 60 na 80 z’amadolari, no gukusanya mu gihe abandi bibaza aho amafaranga azava ngo akore uyu mushinga w’ubugari bungana butya. Ikipe ye ivuga ko hari imiryango mpuzamahanga izatera inkunga mu rwego rw’ishoramari ubwaryo.

Akon yavuze ko imirimo y’ubucukuzi aho hanyu hanyuma izatangira mbere y’uko umwaka urangira, akongera ibyoyongeraho bizatangazwa mu kigo cy’urubyiruko yubakiye abatuye icyaro muri ako gace. Imirimo yo kubaka mu mujyi wa Akon avuga ko "itaruzuzwa byuzuye."

Imiganbi y’ibanze y’umujyi wa Akon, yayihaye izina rya "Crypto City" ndetse muri Kanama 2020 Akon yavuze ko ibikorwaremezo by’amafaranga y’uyo mujyi "bizubakwa" biturutse ku ifaranga rye rya Akoin. Gusa iryo faranga ryagiye rihura n’imbogamizi zitandukanye no gukerewa bya hato na hato.

Yemera ko ’’itagiye ihagararirwa ngo ikurikiranwe uko bigomba. Aha ndemera inshingano n’uruhare rwanjye nta wundi mbyegekaho.”

Mbere yo gutangiza ku mugaragaro Akon cryptocurrency, urubuga rwa Akoin rwatangaje umwanya wo kugurisha, ubukangurambaga bwiswe Token of Appreciation (TOA).

Ubukangurambaga bwatangajwe mu gihe kirenga imyaka ibiri mbere y’uko Akoin cryptocurrency iboneka. Byari ugukusanya amafaranga kugira ngo ikiguzi cyo gutangiza ku mugaragaro Ifaranga rya Akoin hanyuma kizaboneke.

Amafaranga yohererejwe muri TOAs yiswe ay’ ’’inkunga’’ kuri paji yo ku rubuga rwa Akoin TOA gusa harimo impamvu idasanzwe yo kubitsa amafaranga muri iki gihe. Abashyizemo amafaranga babwiwe ko kuri buri dolari rimwe bazabitsa bari kuzahabwa kugeza kuri TOA enye zari nyuma guhindurwamo ifaranga rya Akoin mu buryo bungana.

Ati "Nizeraga ntashidikanya ko sisitemu y’ubumenyabutaka bashakaga kubaka," bivugwa na Marcus (izina ryahinduwe) utuye mu Bwongereza. "Buri gihe nari kujya mbitsamo ibihumbe bike by’amapawundi."

Ubukangurabaga bwa Token of Appreciation bwarangiye mu Ukwakira 2019. Konti nyayo ya Akoin yavuze ko muri ubu bukangurambaga hakusanijwe amadolari 290.000 (arasaga 290.000.000FRW). Nyuma y’imyaka isaga, abaterankunga ba TOA bahawe ihitamo mu itsinda rya Akoin mu rubuga rwa Telegram.

"Ubu dushobora guha ba nyiri TOA amahitamo," ni ko uhagarariye iri tsinda yanditse. "Kugira ngo babashe gusubizwa amafaranga batanze mbere cyangwa bakire Akoin Mastercard izaba ifite agaciro k’ayo bitanze ku nshuro ya mbere."

Bamwe mu baterankunga ba TOA banzuye gutegereza ibihembo byabo basezeranijwe. Kuri ubu bafite amakuru y’Ikimenyetso cyo Gushimira ariko nta kigaragara icyo ari cyo cyose yari yageraho.

"Sinigeze nsaba gusubizwa amafaranga, bansubije amafaranga," ni ko Marcus avuga, anagaragaza ko yatangiye gutakariza uyu mushinga icyizere. "Twari twiteze gusubizwa amafaranga nyuma y’ibyumweru bike none dore umwaka urenga urihiritse. Kandi twasubiye muri bya bohe aho buri muntu yinuba."

Marcus si we wenyine uvuga atya. Mu matsinda ya Akoin Telegam naganiriye n’abantu bandi bo ku isi yose bavugaga ko basabye gusubizwa amafaranga yabo ariko baracyategerejwe guhabwa ayo mafaranga.

Reggie, Umunyamerika utuye muri Aziya na we witanze atanga amafaranga muri ubu bukangurambaga agira ati "Birababaje cyane. Ni byo nararakaye cyane kubera ibi, inshuro runaka."

Ni ukwinuba nk’ukwa Marcus na Reggie kuri Akon, wahakanye kuba azi ko abaternkunga b’ubukangurambaga bwa Akoin bari bagitegereje gusubizwa amafaranga. Avuga ko azagira uruhare mu gusubiza ibintu mu buryo kugeza igihe abaterankunga ba TOA bazishimira.

"Nubwo byansaba kwinjira mu mufuka wanjye. Nzakora urugendo rw’isi kugira ngo gusa bose mbishyure."

Ifaranga rya Akoin ubwaryo ryatangijwe ku mugaragaro i Bitmart muri Nzeri 2021. Agaciro karyo icyo kari idolari 0,28 gusa karamanutse ku kigero kinini cyane kuva ubwo isoko rya cryptocurrency ryataga agaciro . Ubu igiciro cya Akoin ni iyero (£) 0.01 gusa.

Na none hibajijwe ibibazo byinshi niba bizaba bizemerwa n’amategeko ko Akoin yakoreshwa nk’igikoresho cy’ibanze cyo kwishyurana mu mujyi wa Akon.

Ifaranga rikoreshwa ubu muri Senegal ni ifaranga rya CFA, rikorwa kandi rigasakazwa na Banki Nkuru ya Afurika y’Uburengerazuba (BCEAO), igabanganya ayo mafaranga. Yahoo Finance yatangaje mu mwaka wa 2021 ko "iyi banki yatanze impuruza ku ngaruka zo gukoresha cryptocurrency ari na ko inavuga ko itemewe n’itegeko."

Twaganiriye na BCEAO kugira ngo batubwire icyo batekereza ku kwemerwa k’umujyi ukoresha cryptocurrency gusa kugeza iyi nkuru yandikwa nta cyo bari bagatangaje.
"Nanjye izo ni impungenge nanjye ubwanjye mfite," ni ko Akon abyemera.

"Ndashaka kubanza kumenya neza ko mu buryo bwose duhuza crypto mu mujyi mu buryo bugendanye n’amategeko n’amabwiriza yose."

Ku bw’iyo mpamvu, ese, ibikorwa bisanzwe mu ’’Mujyi wa Crypto’’ byatekerejwe na Akon n’ubundi bizakorwa na crypto ye unwe? Birasa n’aho bitazwi. "Tuzasobanukirwa igihe umujyi uzarangirira, icyo cyo ni ukuri," ni ko arahira.

Icyakora nyuma y’imyaka ibiri yo gutegereza , si buri muntu wese ubizi abyizeye.
"Ntekereza ko abantu benshi twakoze ubushakashatsi bwacu ariko twatahuye mu buryo bugaragara ko nta kintu kijya imbere gikorwa," ni Reggie uvuga ibi. "Njye ndashaka gusubizwa amafaranga yanjye, ngaca inzira zanjye nkigendera."

Iradukunda Fidele Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo