Ibibazo bya internet byibasiye Africa y’Iburasirazuba – ni ibiki birimo kuba mu by’ukuri?

Abakoresha Internet mu Burundi, Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania bakomeje kwinubira internet igenda nabi cyane mu gihe abatanga serivisi za internet muri Africa y’iburasirazuba bakomeje kwisegura ku bakiliya babo kubera iki kibazo.

Mu gitondo kuri uyu wa mbere, MTN Rwanda yatangaje ko “ikibazo cya tekiniki ku muyoboro wa interineti muri Afrika y’Iburasirazuba kitaracyemuka”, ikomeza kwisegura ku bakiriya bayo, ejo ku cyumweru yari yavuze ko irimo “gukorana n’ababishinzwe kugirango iki kibazo gicyemuke vuba”.

Kompanyi nka yo mu bihugu byo mu karere nazo ziratanga ubutumwa budatandukanye cyane n’ubu, ariko nyinshi ntizisobanura ikibazo cyabayeho mu by’ukuri.

Uku kugenda nabi kwa internet kurava ku kibazo ku migozi ica hasi mu nyanja ihuza aka karere n’ahandi ku isi iciye muri Africa y’Epfo, nk’uko Ben Roberts inzobere muri ibi yabibwiye BBC.

Muri Werurwe (3) ikibazo nk’iki cyabayeho ku bice bimwe bya Africa y’iburengerazuba n’iy’amajyepfo.

Cloudflare Radar, ikurikirana imikorere ya connexion ya internet, ivuga ko Tanzania ari cyo gihugu cyagizweho ingaruka cyane aho yagabanutse ikagera kuri 30% by’urugero rwa connexion iba yitezwe.

Ikinyamakuru Citizen cyo muri Tanzania kivuga ko ibyabaye ari “ugucika burundu [kwa internet] ku bigo binini biyitanga”.

Ku mbuga nkoranyambaga, ibigo bitanga serivisi za Internet byakomeje kwisegura ku bakiriya babyo barakaye.

Safaricom muri Kenya yavuze ko “irimo guhura n’ikibazo”

Airtel muri Uganda yavuze ko ifite ikibazo “muri serivisi zayo za internet”

MTN Rwanda kuri X (yahoze ari Twitter) irimo gusubiza abakiliya bayo bafite ikibazo cya internet ngo “…harimo ikibazo rusange muri serivisi ya internet ariko ikipe ibishizwe iri kubinoza byihuse nibikemuka turabamenyesha.”

Malawi, Mozambique na Madagascar nabyo byagize ibibazo nk’ibi, nk’uko Cloudflare Radar.

Ben Roberts wo mu kigo Liquid Intelligent Technologies, yavuze ko umwe mu migozi ica ku nkombe za Africa y’iburasirazuba, ku cyumweru mu gitondo wacikiye muri 45km mu majyaruguru y’umujyi wa Durban muri Africa y’Epfo.

Undi mugozi nawo ngo waracitse. Yahakanye ko ibi byaba ari igikorwa cy’ubugizi bwa nabi, avuga ko ishobora kuba ari impurirane ibabaje.

Indi migozi ihuza Africa y’iburasirazuba n’Uburayi na yo irahari kandi internet iragenda igaruka buhoro buhoro uko ‘data’ zigenda zicishwa kuri iyo migozi yindi.

Gusa kuko ‘data centres’ (ububiko bw’amakuru) za kompanyi nini nyinshi muri Africa y’Epfo zicisha kuri wa mugozi Eassy niyo mpamvu byagize ingaruka zikomeye.

Muri Werurwe, gucika kwa internet kunini kwavuzwe mu bihugu birimo South Africa, Nigeria, Ivory Coast, Liberia, Benin, Ghana na Burkina Faso.

Nabwo cyari ikibazo cyo kuri iriya migozi ica mu nyanja. Impamvu ntiyasobanutse neza ariko byateye kwinuba bwa miliyoni nyinshi z’abakoresha internet.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo