Muganga uzwi cyane basanze nta kanseri afite nyuma y’umwaka ahawe ubuvuzi bwatanzwe bwa mbere ku isi

Profeseri Georgina Long (ibumoso) na Profeseri Richard Scolyer bahuriye ku kuba ari bo Banya-Australia b’uyu mwaka wa 2024

Nyuma y’umwaka avuwe mu bwabaye ubuvuzi bwa mbere butanzwe ku isi kuri kanseri y’uturandaryi two mu bwonko izwi nka glioblastoma, muganga Richard Scolyer wo muri Australia akomeje kutagira iyo kanseri.

Ubwo buvuzi bw’igerageza bwahawe uwo muganga wubashywe cyane w’inzobere mu bitera indwara, bushingiye ku bushakashatsi yakoze we ubwe bwabaye inkomarume, yakoze kuri kanseri y’uruhu izwi nka melanoma.

Ubwoko bwa kanseri ya glioblastoma Profeseri Scolyer yari arwaye, burakaze cyane kuburyo benshi mu barwaye kanseri nk’iyo batamara n’umwaka batarapfa.

Ariko kuri uyu wa kabiri, uyu muganga w’imyaka 57 yatangaje ko ibizamini bishya byo kunyuzwa mu cyuma (MRI) byongeye kugaragaza ko nta kugaruka kw’ikibyimba kwabayeho.

Yabwiye BBC ati: "Mvugishije ukuri, nari mpangayitse cyane kurusha uko nari meze mu kundi gusuzumwa uko ari ko kose kwabayeho mbere.

"Ndishimye cyane... nta kindi gihe nigeze nishima gutya."

Prof Scolyer ni umwe mu baganga bubashywe cyane muri icyo gihugu, ndetse muri uyu mwaka yatangajwe ko ari we Munya-Australia w’umwaka, umwanya asangiye na mugenzi we akaba n’inshuti ye Georgina Long, mu kubashimira ku byo bakoze kuri melanoma byahinduye ubuzima.

Uko ari babiri, nk’abafatanyije kuyobora ikigo cya Australia cyiga kuri melanoma, ubushakashatsi bwabo bwo muri iyi myaka 10 ishize ku buvuzi bw’iyo kanseri bushingiye ku kongerera imbaraga abasirikare b’umubiri w’umuntu, mu bice bitandukanye ku isi bwafashije cyane abarwaye kanseri ya melanoma igeze ku kigero cyo hejuru. Ahanini ubu kimwe cya kabiri cyabo barayikize, abo bakaba bariyongereye bavuye ku batarageraga ku 10%.

Ni ubwo bushakashatsi Profeseri Long, hamwe n’itsinda ry’abaganga, arimo gukoresha mu kuvura Prof Scolyer - mu kwizera ko na we azamubonera umuti wa kanseri ye.

Muri kanseri ya melanoma, Prof Long - na we ubwe ni umuganga wa kanseri uzwi cyane - hamwe n’itsinda rye, batahuye ko ubuvuzi bushingiye ku kongerera imbaraga abasirikare b’umubiri w’umuntu butanga umusaruro kurushaho iyo hakoreshejwe guhuza imiti itandukanye, n’igihe iyo miti ifashwe mbere yuko habaho kubaga uko ari ko kose kwo gukuraho ikibyimba.

Nguko uko rero mu mwaka ushize Prof Scolyer yabaye umurwayi wa mbere ku isi wa kanseri yo mu bwonko uhawe iyo miti ikomatanyije, mbere yuko abagwa ngo ahabwe ubuvuzi bwo kongerera imbaraga abasirikare b’umubiri we.

Ni na we wa mbere wahawe urukingo rukozwe mu buryo bwihariye buhuye n’imiterere y’ikibyimba cye, rwongerera ubushobozi ububasha bw’iyo miti bwo gutahura kanseri.

Nyuma y’amezi macye agoranye yo kuvurwa mu ntangiriro y’uyu mwaka - yamaze ahanganye no kunyuzamo agafatwa n’igicuri (intandara mu Kirundi), ibibazo by’umwijima (igitigu mu Kirundi) n’umusonga - Prof Scolyer avuga ko yumva ameze neza kurushaho.

Yagize ati: "Meze neza cyane kurusha uko nigeze mera kose mu gihe kirekire cyane gishize."

Yongeyeho ko ubu yasubiye mu byo gukora imyitozo ngororamubiri buri munsi - kuri we, akenshi ibyo bivuze kwiruka gahoro gahoro ahantu h’intera ya kilometero 15.

Yagize ati: "Rwose ntibivuze ko kanseri yanjye yo mu bwonko yakize... ariko ni byiza kumenya ko itaragaruka, rero ndacyafite ikindi gihe gito cyo kuryoherwa n’ubuzima bwanjye hamwe n’umugore wanjye Katie n’abana batatu banjye beza cyane."

Ibyo bisubizo bye byo kwa muganga kugeza ubu byazanye ibyishimo byinshi ko we n’uwo muganga mugenzi we bashobora kuba bari hafi kugera ku buvumbuzi umunsi umwe bushobora kuzafasha abantu bagera ku 300,000, buri mwaka ku isi basangwamo kanseri yo mu bwonko.

Mbere, Prof Scolyer na Prof Long bavuze ko amahirwe yo kugera ku muti ari "macye cyane". Ariko bizeye ko ubwo buvuzi bwo mu igerageza buzongerera Prof Scolyer igihe cyo kubaho, kandi ko vuba aha buzakorwa nk’igerageza ku barwayi benshi ba glioblastoma.

Kuri ubu, abo bombi bafite inyandiko y’ubushakashatsi irimo gusuzumwa n’abandi bahanga bo muri urwo rwego (igikorwa kizwi nka ’peer review’ mu Cyongereza).

Iyo nyandiko igaruka ku makuru y’ibyagezweho mu byumweru bya mbere nyuma yuko Prof Scolyer ahawe ubwo buvuzi, ariko Prof Long ashimangira ko hakiri urugendo rurerure mbere yuko bagera ku gukora uburyo bw’ubuvuzi bwemewe.

Prof Long yagize ati: "Twatanze umurundo w’amakuru, kugira ngo noneho dukore umusingi w’iyo ntambwe ikurikiyeho, kugira ngo dushobore gufasha abantu benshi.

"Ntiturahagera [kuri urwo rwego]. Icyo rwose tugomba kwibandaho ni ukugaragaza ko ubu buryo bw’ikomatanya [ry’imiti] bwa mbere yo kubagwa mu buvuzi bwo kongerera imbaraga abasirikare b’umubiri, bukora mu bantu benshi."

Roger Stupp - inzobere mu kuvura kanseri witiriwe ubuvuzi buriho ubu bwo kuvura za glioblastoma - mbere yaho muri uyu mwaka yabwiye BBC ko uburwayi bwa Prof Scolyer "burakaze cyane". Yanavuze ko byaba ari kare cyane kuvuga niba ubwo buvuzi burimo gukora (gutanga umusaruro).

Yongeyeho ko nubwo ibisubizo bya mbere bya Scolyer "bitanga icyizere", ashaka ko ageza ku mezi 12, cyangwa n’amezi 18, iyo kanseri itaragaruka, mbere yuko atangira kubyishimira cyane.

Prof Scolyer yavuze ko ubu atewe ishema n’amakuru yavuye mu kuvurwa kwe, kandi ko ashimira umuryango we n’itsinda ry’abaganga kubera uko bashyigikiye "iri gerageza".

Yagize ati: "Ntewe ishema n’itsinda nkorana na ryo. Ntewe ishema n’ukuntu bafite ubushake bwo kwiyemeza ku byago byabaho muri iyi nzira.

"Bitanga icyizere runaka ko wenda iki ari icyerekezo gikwiye kwigwaho mu buryo bwemewe kurushaho."

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo