Polisi yafashe umugabo ucyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Karongi yafashe umugabo w’imyaka 50, ukurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo nyuma yo gufatanwa insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 60 z’uburebure acyekwaho gukata ku muyoboro mugari w’amashanyarazi.

Yafatiwe iwe mu rugo ruherereye mu mudugudu wa Jurwe, akagari ka Ryaruhanga mu murenge wa Mubuga, ahagana saa yine zo mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 2 Gicurasi 2024.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Twahawe amakuru n’abaturage ko uyu mugabo mu ijoro ryo ku itariki ya 1 Gicurasi, yagiye ku nsinga z’umuyoboro w’amashanyarazi, agakataho urureshya na metero 60, cyakora ngo bakabanza gutekereza ko ari ukubura k’umuriro bisanzwe kugeza bucyeye ari bwo baje kubona ko zakaswe, niko guhita batanga amakuru."

Yakomeje ati: "Mu bikorwa byo gushakisha ababyihishe inyuma, ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage izo nsinga zaje gufatanwa uriya mugabo, aho yari yazihishe munsi y’igitanda, ahita atabwa muri yombi."

SP Karekezi yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru bigatuma izi nsinga zifatwa, aboneraho kubasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe kuri bene abo bantu bangiza ibikorwaremezo, kuko biteza umutekano mucye, bikanadindiza iterambere ry’abaturage n’ubukungu bw’igihugu.

Yaburiye abishora mu bikorwa nk’ibi byangiza ibikorwaremezo ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bazakomeza gushakishwa bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Uwafashwe n’insinga yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo