Inyandiko z’ibanga zumvikanisha ko Amerika yanetse umukuru wa ONU

Muri Mata (4) mu mwaka ushize, António Guterres (uri hagati) yasuye Ukraine yashegeshwe n’intambara

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zemera ko umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) afite ubushake bwinshi bwo kwemera inyungu z’Uburusiya, nkuko bikubiye mu bishya byahishuwe mu nyandiko z’ibanga zatangajwe ku mbuga za internet.

Izo nyandiko zumvikanisha ko Amerika imaze igihe ikurikiranira hafi cyane António Guterres.

Inyandiko nyinshi zivuga ku biganiro bwite hagati ya Guterres n’umwungirije.

Ibi ni byo bya vuba aha bimenyekanye byo mu nyandiko z’ibanga zatangajwe.

Izo nyandiko zirimo amasesengura adaca ku ruhande ya Guterres ajyanye n’intambara yo muri Ukraine ndetse n’ay’abategetsi bamwe bo muri Afurika.

Imwe muri izo nyandiko z’ibanga zatangajwe, yibanda ku masezerano ku binyampeke binyuzwa mu kizwi nk’inyanja y’umukara (Black Sea/Mer Noire), yagizwemo uruhare na ONU na Turukiya muri Nyakanga (7) mu 2022 nyuma y’ubwoba ko hari hagiye kubaho amakuba y’ibura ry’ibiribwa ku isi.

Iyi nyandiko yumvikanisha ko Guterres yari ashishikariye cyane kubungabunga ayo masezerano kuburyo yashakaga kwemera inyungu z’Uburusiya.

Iyo nyandiko igira iti: "Guterres yashimangiye umuhate we wo guteza imbere ubushobozi bw’Uburusiya bwo kohereza ibicuruzwa mu mahanga nubwo ibyo byabamo ibigo by’Uburusiya cyangwa Abarusiya bafatiwe ibihano".

Ibikorwa bye byo muri Gashyantare (2), nkuko isesengura ribivuga, byari "bibangamiye umuhate mugari wo kuryoza Uburusiya ibikorwa byabwo muri Ukraine".

Abategetsi bo muri ONU barakajwe n’ibyumvikanisha ko Guterres, umudiplomate wa mbere ukomeye ku isi, anonera (adakarira) Uburusiya.

Umutegetsi umwe wo ku rwego rwo hejuru muri ONU, wavuze ko nta cyo ashaka kuvuga kuri izo nyandiko z’ibanga, yavuze ko ONU "ishishikajwe no gushaka koroshya ingaruka y’intambara ku bacyennye cyane ku isi".

Yongeyeho ati: "Ibyo bivuze gukora ibyo dushoboye mu kugabanya ibiciro by’ibiribwa no gutuma ifumbire igera ku bihugu biyicyeneye cyane".

Uburusiya kenshi bwinubiye ko ibinyampeke byabwo bwohereza mu mahanga hamwe n’ifumbire bibangamirwa cyane n’ibihano bwafatiwe n’amahanga, ndetse bwakangishije, nibura inshuro ebyiri, ko buzahagarika ubufatanye muri ayo masezerano ku binyampeke azwi nka ’Black Sea Grain Initiative’ (BSGI), keretse impungenge zabwo zicyemuwe.

Ibinyampeke n’ifumbire by’Uburusiya ntabwo birebwa n’ibihano bwafatiwe n’amahanga, ariko Uburusiya buvuga ko bukomeje guhura n’ingorane mu kubona amato (ubwato) n’ubwishingizi.

Abategetsi bo muri ONU bigaragara ko batishimiye uburyo Amerika ifata (ibona) umuhate wa Guterres. Banavuga ko Guterres yagaragaje mu buryo busobanutse neza ko yamagana intambara y’Uburusiya.

Amina ntiyizera Perezida Ruto
Indi nyandiko yo hagati muri Gashyantare ivuga ku kiganiro kidaca ku ruhande hagati ya Guterres n’umwungirije, Amina Mohammed.

Muri icyo kiganiro, Guterres agaragaza "guhangayika" atewe n’ubusabe bwa Perezida w’akanama k’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), Ursula von der Leyen, bwuko Uburayi bwakora intwaro n’amasasu byinshi kurushaho kubera intambara yo muri Ukraine.

Abo bategetsi ba ONU bombi banavuga ku nama iherutse kuba y’abategetsi bo muri Afurika. Amina Mohammed avuga ko Perezida wa Kenya, William Ruto, ari "nta mpuhwe [nta mbabazi]" ndetse ko Amina Mohammed "atamwizera".

Birazwi neza ko Amerika ari kimwe mu bihugu bifite akamenyero ko kuneka ONU - ariko iyo uko kuneka kumenyekanye, bitera isoni cyane ndetse, iyo bigeze no ku mudiplomate wa mbere ukomeye ku isi, bishobora kugira ibyo byangiza.

Amafoto ya mbere y’izo nyandiko (screenshots) BBC yashoboye kugenzura yagaragaye kuri Discord - urubuga nkoranyambaga rukunze gukoreshwa n’abakina imikino yo mu ikoranabuhanga - ndetse zinashyirwa ku mbuga nyinshi ziberaho ibiganiro.

Ku wa gatatu urubuga rwa Discord rwavuze ko rurimo gukorana n’abashinzwe umutekano mu iperereza kuri izo nyandiko z’ibanga zatangajwe.

John Kirby, umuvugizi w’akanama k’umutekano w’igihugu k’Amerika, yabwiye BBC ko leta y’Amerika irimo gukora ibishoboka byose ngo itahure uwatangaje izo nyandiko z’ibanga.

Ku wa gatatu, Kirby, ari kumwe na Perezida w’Amerika Joe Biden mu ruzinduko i Belfast mu murwa mukuru wa Ireland ya Ruguru, yagize ati:

"Ibi byabaye urukurikirane rwo kumena amabanga ateje ibyago. Ntituzi uwabikoze, ntituzi impamvu yabyo. Turimo no gusuzuma ingaruka ku mutekano w’igihugu, ndetse aka kanya hari iperereza ku byaha ririmo kuba.

"Turashaka gutahura imvano y’ibi, turashaka gutahura uwakoze ibi n’impamvu yabikoze".

Yongeyeho ko Amerika irimo "kuvugana" n’ibihugu by’inshuti zayo mu rwego rwo gusubiza ibibazo ibyo bihugu bifite kuri izo nyandiko z’ibanga zatangajwe, kugira ngo bimenye "ukuntu ibi twabihagurukiye".

Kirby yavuze ko nubwo umwimerere wa zimwe muri izo nyandiko utaremezwa, "rwose zigaragara ko zavuye mu masoko atandukanye y’amakuru y’ubutasi yo muri leta".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo