Peace Cup:AS Kigali WFC yatsinze Rayon Sports WFC (AMAFOTO)

Mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, ikipe ya AS Kigali y’abagore yatsinze Rayon Sports y’abagore igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Mbere yo gutangira uyu mukino habanje gufatwa umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku munota wa 78, AS Kigali yafunguye amazamu kuri ‘coup franc’ nziza yatewe na Umwaliwase Djuda.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 24 Mata 2024 saa 14:00 mu Nzove.

Undi mukino wa ½ urahuza Fatima WFC yatsinzwe 2-0 na Indahangarwa WFC mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo