MU MAFOTO:Umunsi wa 2 w’irushanwa Tsinda Batsinde yateguye ryo gushakira abakiri bato amakipe ku mugabane w’ iburayi

Tsinda batsinde football Academy yateguye irushanwa rizajya rihuza abana bafite impano yo gukina umupira w’ amaguru U21 bakabafasha kubashakira ababashakira amakipe ( scouts) bazajya baza ku bareba mu rwego rwo kuzuza zimwe mu ntego zayo zo gufasha abana b’ abanyarwanda bafite impano yo gukina umupira w’ amaguru kuwukina nk’ababigize umwuga bakaba banabafasha gukina no kumugabane w’ iburayi.

Ni irushanwa ryatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 2 Mata 2024 kuri Stade Mumena. Kuri uyu wa gatatu tariki 3 Mata wari umunsi waryo wa kabiri.

Uyu mwaka bakoranye n’ abana 90 baturutse mu Ntara zose z’ igihugu bahurijwe muri Saint André.

Muri iri rushanwa hashakishwaga abafite impano kurusha abandi ngo bashakirwe amakipe kumugabane w’ iburayi.

Iri rushanwa rizazazozwa tariki 4 Mata 2024 riri guhuza amakipe abiri ya Tsinda Batsinde, ikipe y’abakinnyi baturutse mu Ntara y’Amajyepfo, Intare FC ndetse n’abakinnyi baturuka mu Mujyi wa Kigali.

Tsinda Batsinde football ni Academy yatangiye tariki 15/01/2022, itangirana abana 25 batoranyijwe mu bana barenga 300 mu igihudoc14914.Abatoranyijwe bacumbikirwa mu karere ka Rulindo mu Murenge wa Bushoki mu Kagali ka Gasiza.

Umwe mu ba ’Scouts’ baje kureba impano z’abakinnyi yagiye afata ifoto n’amakipe ari muri iri rushanwa

Guhera mu gitondo kugeza nimugoroba imikino irangiye, aba ba ’Scouts’ baba bareba impano z’abakiri bato bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu

Jessica Uwera, umunyamabanga wa Tsinda Batsinde yateguye iri rushanwa

Nsengiyumva Kassim ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa Tsinda Batsinde ndetse akaba ari na we uri gukurikirana buri kimwe kijyanye n’iri rushanwa

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo