Liberation#30: Abarinda Perezida Kagame batangiye batsinda Gen. HQ (PHOTO)

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yatsinze iy’abasirikare bo ku cyicaro gikuru cya gisirikare i Kanombe ‘General Headquarters’ igitego 1-0 mu mukino wa mbere w’Irushanwa ryo Kwibohora “Liberation Cup Tournament”.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu, tariki 19 Mata 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Wari umukino wa mbere ku makipe yombi. Yombi rari mu itsinda rya kabiri hamwe na Division ya kane ndetse na Air Force.

Ku munota wa 53, Ndagijimana Peter yazamukanye umupira mwiza yihuta awucomekera Mutabazi atera ishoti rikomeye, umunyezamu Ntakirutimana Emmanuel arikuramo.

Ku munota wa 60, umukino washyushye amakipe yombi atangira gusatirana ari na ko ahushanya uburyo bwinshi bw’ibitego.

Ku munota wa 79, umunyezamu wa General Headquarters yakuyemo umupira ukomeye wari utewe na Ntwari Ernest.

Republican Guard yakomeje gusatira bikomeye, ku munota wa Gatanu w’inyongere Ndagijimana yongeye kuzamukana umupira awuhindura imbere y’izamu usanga Muhire Jean Marie Vianney atsinda igitego cyahesheje intsinzi Rep. Guard Rwanda.

Rep. Guard Rwanda izakurikizaho kwakira umukino uzayihuza na Air Force mu gihe Gen. HQ izasura Division ya 4 mu mukino uzabera i Huye.

Baba baje gushyigikira bagenzi babo baba babahagarariye mu kibuga

11 ikipe y’abasirikare bo ku cyicaro gikuru cya gisirikare giherereye i Kanombe yabanje mu kibuga

11 ikipe y’abarinda umutekano wa Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru yabanje mu kibuga

Mbere y’umukino habanje gufatwa umunota wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

I bumoso hari Hitimana Thierry, umutoza mukuru wa Rep. Guard Rwanda, i buryo ni Gasana, umutoza wungirije

Umunyezamu wa Gen. HQ wagoye cyane ba rutahizamu ba Rep. Guard

Ndagigimana Pierre , umwe mu bakinnyi ngenderwaho ba Rep. Guard Rwanda ndetse akaba ariwe watanze umupira wavuyemo igitego

Muhire winjiye asimbuye akanabonera igitego cy’intsinzi Rep. Guard

Major Kabera ukuriye iyi kipe ya ’Republican Guard Rwanda’

Igitego cyabonetse ku munota wa nyuma cyamushimishije, acyishimira muri ubu buryo

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo