Etoile de l’Est yatsinze Gasogi ikomeza kotsa igitutu izo bahatanira kutamanuka (AMAFOTO)

Ikipe ya Etoile de l’Est yatsinze 1-0 Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona bituma ikomeza kotsa igitutu amakipe bari guhatanira kutamanuka mu cyiciro cya mbere.

Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2024 kuri Kigali Pele Stadium guhera saa cyenda. Etoile de l’Est yinjiye muri uyu mukino ishaka intsinzi yayifasha gukomeza kongera amanota ari nako isatira iziyiri imbere zihataniye kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ku munota wa 59 nibwo byahiriye iyi kipe ku gitego cyatsinzwe na Godspower ari na we wari watsinze igitego iyi kipe yatsinze Gasogi United mu mukino ubanza.

Gutsinda uyu mukino byatumye Etoile de l’Est igira amanota 22. Gorilla FC ya 15 yo ifite amanota 23, Bugesera ya 14 nayo ikagira amanota 23. Etincelles FC ya 13 ifite amanota 25 naho Sunrise FC ya 12 ikagira amanota 26.

Etoile de l’Est isigaje gukina na Gorilla FC, Amagaju FC, Marine FC, Police FC ndetse na Bugesera FC.

11 Etoile de l’Est yabanje mu kibuga

11 Gasogi United yabanje mu kibuga

Godspower watsinze igitego cyahesheje intsinzi Etoile de l’Est ari na we wari watsinze igitego mu mukino ubanza batsinzemo Gasogi United i Ngoma

Ruzindana Nsoro niwe wayoboye uyu mukino

Imama Kwaku Amapakabo, umutoza mukuru wa Etoile de l’Est

Umunyamabanga Mukuru wa Étoile de l’Est, Umulisa Eric

Muhizi Vedaste, Perezida wa Etoile de l’Est

Gatete, Visi perezida wa Etoile de l’Est

Mapambano Nyiridandi,Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

KNC ntiyumvaga uburyo Etoile de l’Est imutsinze imikino 2:ubanza n’uwo kwishyura

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo