ARYOHA ASUBIWEMO:Amafoto utabonye Rayon Sports itsinda Sunrise FC mbere yo guhura na ’mukeba’

Mbere yo guhura na APR FC, Rayon Sports yatsinze Sunrise FC ibitego 2-0 bya Tuyisenge Arsène mu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona ihita ishimangira umwanya wa 2 n’amanota 45 ku rutonde rwa champiyona, umukino waberaga mu karere ka Nyagatare.

Hari mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona ya 2023-24 wo baraye batsinzemo Sunrise FC ibitego 2-0 bya Tuyisenge Arsene.

Ni umukino utaragaragayemo kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin na myugariro Nsabimana Aimable.

Nyuma y’uyu mukino, Julien Mette yavuze ko impamvu batakinnye ari uko bafite amakarita abiri y’umuhondo yari afite impungenge ko babona indi bagasiba umukino wa APR FC ukurikiyeho.

Ati "Bari bafite ibyago byo kuba bahagarikwa gukina kubera amakarita y’umuhondo, rero byari ngombwa kubibarinda ku buryo bashobora gukina mu cyumweru gitaha duhura na APR FC."

Arsene niwe watsindiye Rayon Sports ibitego 2. Icya mbere yagitsinze ku munota wa 8, ikindi ku munota wa 43.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Rayon Sports yahise igira amanota 45 isubirana umwanya wa 2, naho Sunrise iguma ku mwanya wa 11 n’amanota 26.

Rayon Sports ya kabiri n’amanota 45, itandukanywa na APR FC n’amanota arindwi ariko ashobora kwiyongera akagera ku 10 mu gihe iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinda umukino w’ikirere izakiramo Etoile de l’Est ku wa Kabiri, tariki ya 5 Werurwe.

Aruna Moussa Madjaliwa wamaze gusubukura imyitozo, ntazakina umukino wa APR FC aho Umutoza Mette yavuze ko haba hakiri kare ndetse bazakenera kubanza kumunyuza mu cyuma ngo barebe niba yarakize neza kuko hari uburyo akibabara.

Umukino ukurikira Rayon Sports FC izakira APR FC kuri Kigali Pelé Stadium, naho Sunrise izasura Muhazi United i Ngoma.

Mette avuga ko uyu mukino wa APR FC bawiteguye neza kandi azi neza ko abakinnyi ba Rayon Sports bazi akamaro ko gutsinda uyu mukino.

Ati "Murabizi, abakinnyi bazi uburemere n’akamaro k’uyu mukino w’abakeba, ku bafana no ku giti cyabo. Sinkeneye kubategura mu mutwe, ngomba kwibanda ku mayeri, ni ibyo."

"Gusa, biroroshye kurusha imikino nk’uyu iyo ukina na Etoile de l’Est kuko umukinnyi yumva ko kwambara umwambaro wa Rayon Sports bihagije ngo atsinde. Kuri APR, ndabizi bazahangana, bazashaka intsinzi 100%. Tuwitegura nk’indi mikino, nta bidasanzwe, na bo ukuri kwawo barakuzi."

Uyu mukino uzaba tariki ya 9 Werurwe 2024 kuri Kigali Pele Stadium saa 18h00’. Rayon Sports ni yo izaba yakiriye uyu mukino.

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo