APR WFC yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri (AMAFOTO)

Kuri iki cyumweru tariki 24 Werurwe 2024,APR WFC yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu bagore, nyuma yo kunyagira Forever WFC ibitego 3-0.

Hari mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium guhera saa cyenda z’amanywa. Ibitego byose bya APR WFC byatsinzwe na Ukwishaka Zawadi. Icya mbere yacyinjije ku munota wa 18, icya kabiri ku wa 25 naho icya 3 agitsinda ku munota wa 47.

Ikipe ya APR WFC yagaruwe muri shampiyona mu mwaka ushize wa 2022-2023. Yari yarakuweho mu 2013 ubwo yari imaze imyaka ine idatwara igikombe mu cyiciro cya mbere.

11 APR WFC yabanje mu kibuga

11 Forever WFC yabanje mu kibuga

Ukwishaka Zawadi watsinze ibitego 3 wenyine

Perezida wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Yussuf


Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yari yaje gushyigikira APR WFC

Alphonse Munyantwalim, Perezida wa FERWAFA

Hagati hari Ntamvutsa Arnaud ukuriye Izamarere Fan club yari yaje gushyigikira aba bakobwa ba APR WFC

Zawadi yacyuye umupira wakinwaga nyuma yo gutsinda ibitego 3 wenyine

Igikombe cyashyikirijwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga

APR WFC yari imaze imyaka ibiri mu Cyiciro cya Kabiri nyuma yo kongera gushingwa

Zawadi watsinze ibitego 3 muri uyu mukino agahita yuzuza ibitego 29 yatsinze mu cyiciro cya kabiri

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo