Yafatanywe moto y’inyibano

Mu bikorwa bya Polisi biherutse byo kurwanya ubu bujura, ni aho kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Gashyantare, mu Karere ka Kicukiro yafashe umusore w’imyaka 29 ucyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero RG 922 A.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko uwafashwe ari we Mbarushimana, yafatiwe mu mudugudu wa Nyakarambi, akagari ka Gitaraga mu murenge wa Masaka, ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo.

Yagize ati “Ku mugoroba wo kuwa Gatatu nibwo Polisi yahawe amakuru na nyiri moto ko yayibwe. Hahise hatangira iperereza ryo gushakisha uwayibye, bukeye mu gitondo cyo ku wa Kane nibwo uwacyekwaga witwa Mbarushimana yafashwe, ajya kwerekana aho yari yayihishe mu gihuru mu mudugudu wa Nyakarambi.”

Yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Masaka kugira ngo hakomeze iperereza naho moto yafashwe isubizwa nyirayo.

CIP Twajamahoro yashimiye uwari wibwe moto wahise atanga amakuru hakiri kare yatumye moto itangira gushakishwa ikabasha gufatwa, asaba abaturage muri rusange gukomeza gutanga amakuru mu gihe babonye icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano.

Yaburiye abishora mu bujura cyane cyane ubwa moto n’ibindi binyabiziga, ko Polisi yabahugurukiye kandi ko batazahwema gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo