Yafatanywe ibizingo bine by’insinga z’amashanyarazi za magendu

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Nyanza, yafashe umusore w’imyaka 18, wari ufite ibizingo bine by’insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge yacuruzaga mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko izi nsinga z’amashanyarazi zafatiwe mu mudugudu wa Nyanza, akagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, ahagana saa Kumi n’imwe z’umugoroba wo ku Cyumweru tariki 28 Mutarama, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage batuye muri uriya mudugudu ari naho hari inzu icururizwamo ibikoresho by’ubwubatsi yafatiwemo izo nsinga, bahamagaye Polisi bavuga ko babonye umukozi uyicururizamo azanye umufuka urimo ibizingo by’insinga z’amashanyarazi bicyekwa ko ari iza magendu. Hateguwe igikorwa cyo kumusaka abapolisi bahageze bahasanga ibizingo 4 by’insinga z’amashanyarazi yinjije mu gihugu mu buryo bwa magendu.”

SP Habiyaremye yavuze ko izi nsinga uretse no kuba zaragejejwe mu gihugu mu buryo bwa magendu, zitujuje n’ubuziranenge, aboneraho kwibutsa abaturage ko mu gihe bagiye kugura insinga z’amashanyarazi; bakwiye kubanza gushishoza, baba nta bumenyi bazifiteho bakiyambaza ababisobanukiwe, kuko harimo izishobora kuba zabateza inkongi biturutse ku kuba zitujuje ubuziranenge.

Ubwo yari amaze gufatwa yemeye kuba yakoraga ubucuruzi bw’izi nsinga abizi y’uko ari magendu kandi zitemewe gucururizwa mu Rwanda, ariko ko ari akazi yahawe n’umukoresha we, nyir’iryo duka yacururizagamo.

SP Habiyaremye yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye izi nsinga zifatwa, akangurira n’abandi kujya batungira agatoki inzego z’umutekano, abakora magendu, abinjiza ibicuruzwa bitemewe n’abangiza ibikorwaremezo bifitiye abaturage akamaro.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Busasamana ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa nyir’iduka ngo na we afatwe.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo