Bafatanywe udupfunyika 9000 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rubavu, mu bikorwa bitandukanye yafatiye mu cyuho, abantu batatu bari bagiye gukwirakwiza mu baturage udupfunyika 9000 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bafatiwe mu bikorwa bya Polisi bitandukanye, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Muri abo batatu bafashwe, harimo umugabo w’imyaka 38 wari wabashije gucika abapolisi, ubwo yafatanwaga na mugenzi we w’imyaka 29, ku munsi wo ku wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare, bari mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Mahoko mu murenge wa Kanama, bafite udupfunyika 6000 tw’urumogi bashakaga gushyira abakiriya babo mu Mujyi wa Kigali.”

Yakomeje agira ati: “Ntibyagarukiyeho aho kuko yakomeje gushakishwa, ari nabwo yaje kongera gufatirwa muri ibi bikorwa, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gashyantare, mu mudugudu wa Rwamikungu, akagari ka Nyamikongi, mu murenge wa Kanzenze, ari kumwe n’undi bose hamwe bafite urumogi rungana n’udupfunyika 3000.

SP Karekezi yashimiye abaturage ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibiyobyabwenge batangira amakuru ku gihe ku bo babicyetseho, aboneraho no gukangurira buri wese kumenyesha inzego z’umutekano ikintu cyose babonye gishobora guhungabanya umutekano.

Bashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo bakorerwe dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo