Umunyamakurukazi Isheja Sandrine yagaye ababyeyi bamwe ku munsi w’abagore

Yifashishije ifoto umuntu ‘atavuze amazina’ yamwoherereje amwifuriza umunsi mwiza w’abagore i umunyamakurukazi Isheja Sandrine yagaye ababyeyi bacyita ku byo abasore cyangwa abagabo bamarira abakobwa babo aho kwita mbere ya byose ku cyo abo bakobwa bamarira imiryango yabo.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Werurwe 2021, nk’uko bisanzwe u Rwanda rwifatanyije n’isi yose yijihije umunsi mpuzamahanga w’abagore.

Ifoto Isheja Sandrine yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram akurikirwaho n’abasaga ibihumbi 364 , yayiherekeresheje ubutumwa bushimira umutima uwayimwohereje yabikoranye ariko avuga ko “atemeranya na yo’’.

Ni ifoto yanditseho ubutumwa buri mu Cyongereza bwifuriza umunsi mwiza w’abagore “abari n’abategarugori bari muri iri tsinda.”

Ubu butumwa buri kuri iyi foto buherekejwe n’umuguru umwe w’inkweto ya “shinga’’ zambarwa cyane n’ab’igitsina gore ndetse n’ibikoresho abagore bakoresha biyitaho bagasa neza.

Ifoto yohererejwe Sandrine imwifuriza umunsi mwiza w’abagore

Isheja yanditse ati “Ni byiza kandi birakwiye ko abagore twiyitaho tugasa neza (uretse ko n’abagabo ari uko) ariko duharanire no kwigira, kwiyubaka, kubaka umuryango n’igihugu dukoresheje ubwenge, impano n’imbaraga twifitemo.’’

Aha yahise akurikizaho igitekerezo cye anenga ababyeyi bagitekereza ko kugira ngo umukobwa agire umusore ashaka agomba kuba amusumbya akantu ku buryo “hari icyo azamumarira”.

Ati “Mbonereho no kugaya ababyeyi bakibaza abana b’abakobwa bati ‘Uwo musore akora iki? azakumarira iki?’”

Isheja ufite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminunuza (Masters) mu by’Uburinganire bw’Abagore n’Abagabo, Umuco n’Iterambere (Gender,Culture and Development) yagiriye abakobwa n’abagore inama yo gutekereza icyo bamarira abo bashakanye...n’igihugu muri rusange.

Ati “Bakobwa natwe bagore kuri uyu munsi w’abagore twihe intego yo kwibaza tuti "Njye nzamarira iki uwo tuzabana, cyangwa mariye iki urugo rwanjye, umuryango wanjye, igihugu cyanjye?"

Yongeyeho ati “Duharanire kuba ku isonga. Umunsi mwiza wacu.”

Isheja Sandrine Butera ni umwe mu banyamakuru bazwi kandi bakundwa cyane mu Rwanda. Ashimirwa cyane ibiganiro atambutsa byibanda cyane ku gushishikariza abagore n’abakobwa kwigira.

Yakoze ku maradiyo atandukanye arimo Radio Salus, Isango Star, K FM na KISS FM akorera ubu.

Arubatse, akaba ari n’umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu.

Isheja Sandrine aragaya ababyeyi bafite imyumvire ’ibuza’ abakobwa kwigira

Ni umwe mu banyamakuru b’ibyamamare cyane mu Rwanda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo