Kigali: Abasore n’inkumi 37 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 28 Gashyantare Polisi yafashe urubyiruko rw’abasore n’inkumi 37 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bahurira mu makoraniro atemewe. 27 bafatiwe mu nzu barimo gutegura filime abandi 10 bafatirwa mu rugo rw’umuturage bari mu birori. Bose bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko mu Kagari ka Kibagabaga.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Werurwe ubwo Polisi yerekaga itangazamakuru uru rubyiruko ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Remera, biyemereye amakosa bakoze biyemeza kutazayasubira ndetse banakangurira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Tuyizerekuki Theogene yavuze ko ariwe wari umuhuzabikorwa w’urubyiruko 27 rwafatiwe mu nzu yakirirwamo abashyitsi(Guest House) iherereye mu Murenge wa Kimironko mu Kagari ka Kibagabaga.

Yagize ati “Ni njyewe wari ushinzwe guhuza uru rubyiruko ngo dufate amashusho ya filime turimo gukina. Abapolisi badufashe ahagana saa tanu z’ijoro kuri iki cyumweru, twari twarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko amakoraniro ntiyemewe kandi bamwe ntabwo bari bambaye agapfukamunwa ndetse nta n’intera yari hagati y’umuntu n’undi.”

Tuyizerekuki aravuga ko we na bagenzi be bakoze amakosa bityo bakaba bayasabira imbabazi.

Ati” Amakosa turayemera kuko ibyo twafatiwemo ntabwo byemewe kandi nta n’inzego izo arizo zose twari twabimenyesheje. Twagize kurenga ku masaha yo kuba turi mu ngo nk’uko amabwiriza abivuga ndetse tunarenga no kuyandi mabwiriza yose, byashoboka ko haba hari bagenzi bacu banduye tukaba twakwanduzanya, tukajya no kwanduza abo twasize mu rugo.”

Ndayisenga Vianney, yavuze ko ubusanzwe atuye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kimironko mu Kagari ka Kibagabaga. Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Gashyantare inshuti ze 10 zaramusuye bubiriraho abapolisi babafatira iwe nijoro bari mu birori.

Ati “Baransuye dusangira inzoga isaha ya saa mbiri iragera baguma aho iwanjye, abapolisi badufatiye aho mu rugo nijoro twakoze ibirori.”

Ndayisenga nawe aremera amakosa bakoze akangurira urubyiruko bagenzi be n’abandi baturarwanda kwirinda kuba bagwa mu makosa nk’ayo baguyemo bagakomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 n’andi mategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yongeye kwibutsa abaturarwanda ko kwirinda COVID-19 bifite amabwiriza abigenga ariko hakaba hakigaragara bamwe mu bantu bayarengaho nkana. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazahwema kugenzura abatubahiriza ayo mabwiriza.

Ati “Hari abantu bakeya basa nk’aho kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 aribwo buryo bwo kuyirinda, ntabwo aribyo. Kwirinda kino cyorezo bifite amabwiriza n’ibyemezo bifatwa, ntabwo rero kukirinda ari uguterana ngo mujye mu ngo munywe inzoga mukore ibirori. Hari abantu 27 bafatiwe mu nzu barimo gukina filime abandi 10 bafatirwa mu rugo rw’umuturage bari mu birori kandi bose baturutse mu mpande zose z’umujyi wa Kigali.”

CP Kabera yahaye ubutumwa abaturarwanda muri rusange by’umwihariko urubyiruko ko bagomba kubahiriza amabwiriza yatanzwe mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Ati” Nka Polisi y’u Rwanda tugira ibiganiro ku maradiyo na televisiyo,ku mbugankoranyambaga tukaganira n’ibyiciro bitandukanye by’abaturarwanda harimo n’urubyiruko. Hari urubyiruko rwose rwumva ko COVID-19 ari ikibazo, ariko haracyagaragara n’abandi bake bumva ko kurenga ku mabwiriza aribwo buryo bwo kwinda COVID-19, babyumve ko bitazaborohera, ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego bazajya bafatwa babibazwe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko ruriya rubyiruko 37 bagomba kwipimisha COVID-19 ku kiguzi cyabo(biyishyuriye) kuko hari ubwo wasanga hari abari baranduye, nyuma inzego zibishinzwe zibace amande.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo