Abayobozi ba Musanze FC bakingiwe Covid-19 (AMAFOTO)

Abagize komite y’ikipe ya Musanze FC barimo Perezida wayo Tuyishimire Placide n’ukuriye abafana Nsanzumuhire Dieudonne bari mu Banyarwanda ba mbere bahawe urukingo rwa Covid-19 ubwo igikorwa cy’ikingira ry’iki cyorezo cyatangiraga hirya no hino mu gihugu cyose uyu munsi.

Nyuma y’iminsi ibiri u Rwanda rwakiriye inkingo 240.000 zo mu bwoko bwa Astrazeneca na 102.960 za Pfizer zagejejwe mu Rwanda ejobundi, uyu munsi ku wa gatanu tariki ya 5, Werurwe ni bwo hatangiye gukingirwa abantu hirya no hino mu gihugu. Ejo hashize ni bwo izo nkingo zakwirakwijwe mu gihugu hose.

Mu bapimwe kuri uyu munsi wa mbere harimo na bamwe mu bagize komite ya Musanze FC bari mu bahawe bwa mbere uru rukingo mu Karere ka Musanze.

Abaruhawe barimo Perezida wa Musanze FC, bwana Tuyishimire Placide na Perezida w’abafana ba Musanze FC bwana Nsanzumuhire Dieudonne bita ’Buffet’.

Perezida wa Musanze FC Tuyishimire Placide ari mu bakingiwe mbere i Musanze

Nsanzumuhire ukuriye abafana ba Musanze FC na we yakingiwe

Umwe mu bafana ba Musanze FC na we yakingiwe

Perezida wa Musanze FC ni umushoramari akaba ari we nyir’uruganda rwa CETRAF rwenga divayi ya Musanze Wine mu gihe Nsanzumuhire we akorera ibikorwa by’ubucuruzi bwe mu Karere ka Musanze.

Nyuma yo guhabwa urukingo rwa Covid-19, Perezida wa Musanze FC yabwiye Rwandamagazine.com ko yishimiye gukingirwa Covid-19 anaboneraho gutangaza ko n’abakinnyi ba Musanze FC bazakingirwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Werurwe 2021.

Musanze FC yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 6 mu mikino ibiri yari imaze gukina mbere y’uko shampiyona y’umupira w’amaguru y’u Rwanda (PRIMUS National League) ihagarikwa mu Ukuboza k’umwaka ushize nyuma yo gusanga hari amakipe atarubahirije ingamba zo kwirinda Covid-19.

Intego Musanze FC yatangiranye shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021 mi ukuza mu myanya ineya mbere ndetse no kuba yatwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.

Inkuru bijyanye: https://rwandamagazine.com/amakuru/mu-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-inkingo-za-covid-19-rukesha-covax-amafoto

https://rwandamagazine.com/imikino/article/abakinnyi-ba-musanze-fc-baravuga-imyato-perezida-wayo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo