Yafashwe atwaye mu modoka amacupa 1080 y’amavuta yangiza uruhu

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, yafatiye mu Karere ka Rubavu umugabo w’imyaka 40 y’amavuko, wari ufite amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi nka mukologo agera ku 1080.

Yafashwe akiyageza iwe mu rugo mu mudugudu w’Ihumure, akagari ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 19 Ukuboza, ahagana ku isaha ya saa tanu.

Mu mavuta yangiza uruhu yafatanywe harimo; Paw paw, Caro light, Clairmen, Beauty, Epiderme crème, Bio Plus, Coco Pulp, n’ayandi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwayo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko hari umugabo winjije mu gihugu amavuta yo kwisiga atemewe bayacishije ahitwa Buhaza ari naho yayapakiriye mu modoka, hahise hatangira igikorwa cyo kumufata, aza gufatwa akiyageza iwe mu rugo aho atuye mu mudugudu w’Ihumure.”

Yiyemereye ko ayo mavuta yafatanywe, yari afite umugambi wo kuzinduka ayashyira abakiriya be bo mu Mujyi wa Kigali, kandi ko hari ku nshuro ya 10 yari abigerageje mu gihe cy’ukwezi kumwe yari amaze abitangiye.

Mu Rwanda hari amoko agera ku 1,342 y’amavuta yo kwisiga arimo ibinyabutabire byangiza uruhu, agira ingaruka ku buzima bw’uyisize ku buryo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora no kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima.

SP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye afatwa, anenga kandi yihanangiriza abakomeje kwinjiza mu gihugu no gucuruza amavuta yangiza uruhu, nyamara Polisi n’izindi nzego badahwema kubagaragariza ububi bwayo n’ingaruka ababyishoramo bahura nazo.

Yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo