Umukobwa wa Kim Jong Un niwe ’bishoboka cyane’ ko azasimbura se – Ubutasi bwa Korea y’Epfo

Umukobwa wa Perezida Kim Jong Un wa Korea ya Ruguru, wagiye amuherekeza mu kugerageza ibisasu bya misile no mu karasisi ka gisirikare, niwe “bishoboka cyane” ko azamusimbura nk’uko ikigo cy’ubutasi bwa Korea y’Epfo kibivuga.

Ni ubwa mbere ikigo National Intelligence Service (NIS) cyemeje ko Kim Ju Ae yaba ari we uzasimbura se.

Gusa NIS ivuga ko ikirimo kwitegereza “n’ibindi byose bishoboka” mu mugambi wo gusimburana ku butegetsi bwa Pyongyang.

Kim Ju Ae yakomeje kuboneka cyane mu bikorwa bikomeye kuva yaboneka bwa mbere muri rubanda mu mpera za 2022.

NIS igira iti: “Dushingiye ku isesengura ryimbitse ry’ibikorwa abonekamo n’ikigero cy’icyubahiro Kim Ju Ae ahabwa kuva yaboneka bwa mbere muri rubanda, kugeza ubu, araboneka ko ari we ushobora cyane kuba umusimbura”.

Iki kigo cyongeraho kiti: “Gusa turakomeza kwitegereza n’ibindi byose bishoboka kuko Kim Jong Un akiri muto, nta bibazo bikomeye by’amagara afite, kandi hari byinshi bishobora kuba.”

Kim Ju Ae bivugwa ko ari umwana wa kabiri wa Perezida Kim kandi bikekwa ko ari mu kigero cy’imyaka 10.

Minisitiri w’Ubumwe bwa Korea y’Epfo, Kim Yung-ho, mu kiganiro n’abanyamakuru mu kwezi gushize nawe yavuze ko abona ko uwo mukobwa ari we uzasimbura se.

Abasesenguzi bavuga ko kuzana Kim Ju Ae (imbere ibumoso) ari uburyo bwo kumumenyereza rubanda hakiri kare

Yagize ati: “Gukomeza gushyira imbere umukobwa wa Kim Jong Un biboneka nk’ikimenyetso ko Korea ya Ruguru irimo kugaragaza imigambi yo gusimbuza mu gihe imbere irimo ibibazo.”

Abakurikiranira hafi Korea ya Ruguru babonye uburyo uriya mwana w’umukobwa ubu yitwa “nyakubahwa” aho kwitwa “mukundwa” nk’uko yabyiswe ahabwa ikaze ubwo yaboneka bwa mbere mu ruhame mu Ugushyingo (11) 2022.

Inyito “nyakubahwa” ihabwa gusa umuntu w’ikirenga muri Korea ya Ruguru. Nko kuri Perezida Kim Jong Un, yiswe “umusangirangendo wubashywe” ubwo byari bimaze kwemezwa ko ari we uzaragwa ubutegetsi.

Abaturage ba Korea ya Ruguru babwirwa ko uyu muryango wa ba Kim ufite inkomoko yihariye, bivuze ko ari bo gusa bashobora gutegeka igihugu. Perezida Kim agomba gukora ku buyro aha ubutegetsi uwo mu kiragano cya kane cyabo.

Uyu mukobwa hagati ya se na nyina inyuma yabo hari abasirikare bakuru mu ngabo za Korea ya Ruguru

Vuba aha mu kwezi gushize, uriya mwana w’umukobwa Kim yaherekeje se mu kumurika no kurasa igisasu cya Hwasong-18 igisasu cya misile gikomeye kurusha ibindi kandi kiraswa kure cyane mu byo iki gihugu gifite.

Kim kandi yari iruhande rwa se ubwo Korea ya Ruguru yoherezaga kuri orbit icyogajuru cy’ubutasi Malligyong-1 mu Ugushyingo gushize, nyuma y’uko bari babigerageje kabiri byanga.

Pyongyang yavuze ko Malligyong-1 izaha Perezida Kim ishusho ya White House.

Kuzana uriya mukobwa mu ruhame hakiri kare bishobora kuba uburyo bwa Perezida Kim bwo kugira ngo umukobwa we amenyerwe mbere y’uko ajya ku butegetsi, nk’uko abasesenguzi babivuga.

Bishobora kandi kuba uburyo bwa Kim bwo kurenga kunengwa kw’iki gihugu kirangwa cyane no gushyira imbere abagabo, kitigeze na rimwe gitegekwa n’umugore.

Bwa mbere hatangazwa ko uyu mukobwa ariho hari mu 2013, nyuma y’uko Dennis Rodman wahoze ari umukinnyi wa Basketball muri NBA asuye Korea ya Ruguru.

Rodman yavuze ko yamaranye igihe n’umuryango wa Kim, bihungenza ku nyanja kandi ati “nateruye umwana wabo”.

Perezida Kim umuryango we awugira ibanga – yewe n’umugore we Ri Sol Ju yari yaragizwe ibanga kugeza nyuma y’igihe runaka bamaze gushyingirwa.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo