Intare yishe uwazitagaho kuri kaminuza muri Nigeria

Umukozi witaga ku nzu yororerwamo inyamaswa kuri kaminuza yo muri Nigeria yishwe n’imwe mu ntare yari amaze imyaka hafi icumi yitaho.

Olabode Olawuyi, wari ushinzwe kwita ku nyamaswa zororerwa kuri Obafemi Awolowo University (OAU), yatewe n’iyo ntare ubwo yari arimo kuzigaburira, nkuko iyo kaminuza yabivuze.

Mu itangazo, iyo kaminuza yongeyeho ko bagenzi be batashoboye kumutabara kuko iyo ntare yari yamaze kumukomeretsa mu buryo bumuviramo urupfu.

Iyo ntare yamaze kurambikwa hasi.

Iyo kaminuza yavuze ko uwo witaga kuri izo nyamaswa, wakoreshaga ikoranabuhanga, "yitaga kuri izo ntare kuva zavukira kuri kaminuza mu myaka hafi icyenda ishize".

Kaminuza yagize iti: "Ariko, bibabaje cyane, intare y’ingabo yishe umugabo wari umaze igihe azigaburira."

Abiodun Olarewaju, ushinzwe gutangaza amakuru y’iyo kaminuza, yagize ati: "Ntitwigeze tumenya icyabaye muri iyo ntare y’ingabo kugira ngo igere aho igaba igitero [imugabaho igitero].

Birababaje kuba twamutakaje ari ku murimo."

Ku mbuga nkoranyambaga, Abanya-Nigeria batangaje amafoto ateye ubwoba y’ibyo byabereye kuri kaminuza ya leta ya Nigeria, iri muri leta ya Osun, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Bivugwa ko iyo nkuru y’ibyabaye yatumye abo kuri iyo kaminuza bajya mu cyunamo.

Kaminuza yohereje itsinda ryo kwihanganisha umuryango w’uwishwe n’iyo ntare.

Umuyobozi wungirije w’iyo kaminuza, Profeseri Adebayo Simeon Bamire, yavuze ko ababajwe n’ibyabaye, anategeka ko hakorwa iperereza ryimbitse "ku mpamvu z’aka kanya n’iziziguye zateje ibyabaye".

Abbas Akinremi, umukuru w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga kuri iyo kaminuza, yabwiye ikinyamakuru Vanguard cyo muri Nigeria ko icyo gitero cy’intare cyatewe n’"ikosa rya muntu", nyuma yuko uwo witaga ku ntare yari yibagiwe gufunga umuryango amaze kuzigaburira.

Uwo uhagarariye abanyeshuri yavuze ko ibyabaye bibabaje, anaha icyubahiro uwo witaga ku nyamaswa wapfuye.

Yavuze ko yari "umugabo mwiza kandi wicisha bugufi, watwitagaho neza igihe icyo ari cyo cyose twabaga tugiye ku nzu y’inyamaswa".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo