Imfungwa yari imaze imyaka 48 muri gereza yagizwe umwere

Umucamanza wo muri leta ya Oklahoma yahanaguyeho icyaha umugabo wari umaze hafi kimwe cya kabiri cy’ikinyejana muri gereza kubera ubwicanyi bwo mu 1974, icyo kikaba ari cyo gifungo cyo kurenganya umuntu cya mbere kirekire kibayeho muri Amerika.

Glynn Simmons, w’imyaka 70, yarekuwe muri Nyakanga (7) uyu mwaka, ubwo umucamanza yategekaga ko habaho urubanza rushya.

Ariko ku wa mbere umushinjacyaha wo ku rwego rw’akarere yavuze ko nta bimenyetso bihagije bihari byo gutuma urwo rubanza ruba.

Mu itegeko yatanze ku wa kabiri, umucamanza Amy Palumbo wo ku rwego rw’akarere muri Oklahoma yatangaje ko Simmons ari umwere.

Mu mwanzuro we, uwo mucamanza yagize ati: "Rushingiye ku bimenyetso bisobanutse kandi bifatika, uru rukiko rusanze icyaha Bwana Simmons yahamijwe, akagikatirwaho ndetse akagifungirwa... kitarakozwe na Bwana Simmons."

Nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Associated Press, nyuma y’icyo cyemezo Simmons yabwiye abanyamakuru ati: "Ni isomo ryo kwihangana gukomeye no gushikama.

"Ntuzemerere umuntu n’umwe kukubwira ko hari ibidashoboka, kuko rwose birashoboka."

Simmons yafunzwe imyaka 48, ukwezi kumwe n’iminsi 18 kubera iyicwa rya Carolyn Sue Rogers mu bujura bwabereye mu iduka ricuruza inzoga zikaze (liqueur/liquor) mu nkengero za Oklahoma City, umurwa mukuru wa leta ya Oklahoma.

Ibyo bimugira imfungwa ya mbere yamaze igihe kirekire muri gereza muri Amerika ikaba igizwe umwere, nkuko bitangazwa n’ikigo gikusanya amakuru yo ku rwego rw’igihugu y’abagiye bahanagurwaho icyaha.

Simmons yari afite imyaka 22 ubwo we n’undi bareganwaga, Don Roberts, bahamwaga n’icyaha bagakatirwa igihano cy’urupfu mu mwaka wa 1975.

Nyuma ibyo bihano byaragabanyijwe bihinduka gufungwa burundu kubera imyanzuro y’Urukiko rw’Ikirenga rw’Amerika ijyanye n’igihano cy’urupfu.

Simmons yari yaravuze ko yari ari muri leta avukamo yanabagamo ya Louisiana, ubwo ubwo bwicanyi bwabaga.

Muri Nyakanga, urukiko rwo ku rwego rw’akarere rwakuyeho icyo gifungo yari yarakatiwe, nyuma yo gusanga ko abashinjacyaha batari barahaye ibimenyetso byose abunganizi be mu mategeko, birimo no kuba uwabonye ubwo bwicanyi buba yari yaratanze amazina y’abandi acyeka.

Ku ruhande rumwe, Simmons na Roberts bahamijwe icyaha kubera ubuhamya bwatanzwe n’umuntu wari ufite imyaka iri munsi ya 20 wari warashwe mu mutwe. Uwo yatunze urutoki abandi bagabo benshi ubwo polisi yamwerekaga abacyekwa.

Mu 2008, Roberts yararekuwe ngo arangirize hanze igihe gisigaye cy’igihano cye.

Amategeko yemerera abantu bahamijwe icyaha barenganywa bafungiwe muri leta ya Oklahoma, guhabwa indishyi igera ku madolari y’Amerika 175,000 (angana na miliyoni 219Frw).

Kuri ubu, Simmons arimo guhangana na kanseri y’umwijima (igitigu mu Kirundi), nkuko byatangajwe ku rubuga rwe rwa GoFundMe rwo kumukusanyiriza ubufasha, rumaze gukusanya ibihumbi by’amadolari byo kumufasha mu mibereho no kwivuza iyo kanseri.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo