Babiri bafatiwe mu cyuho bagiye gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), yafatiye mu cyuho abagabo babiri mu Karere ka Gasabo bari bagiye gukwirakwiza mu baturage ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Uko ari babiri, umwe ufite imyaka 47 y’amavuko na mugenzi we w’imyaka 41, bafatanywe ikilo kimwe cy’urumogi rudatotoye n’udupfunyika twarwo 220, mu mudugudu wa Cyanamo, akagari ka Kabuga II, mu murenge wa Rusororo, ahagana ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bo mu mudugudu wa Cyanamo, batanze amakuru bavuga y’uko hari abantu babiri bafite urumogi barimo gushakira abakiriya, ubwo abapolisi bahageraga babafatira mu cyuho buri umwe afite agafuka karimo urumogi, bahita batabwa muri yombi.”

Bamaze gufatwa bemereye Polisi ko urwo rumogi ari urwo bari bavuye kurangura mu murenge wa Fumbwe wo mu Karere ka Rwamagana, bakaba bari barushyiriye abakiriya babo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yashimiye abatanze amakuru yatumye bafatwa, aboneraho kongera gukangurira urubyiruko kwirinda kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ahubwo bagakura amaboko mu mifuka bagakora imirimo yemewe itabagiraho ingaruka mu buzima bwabo.

Yavuze ati: “Urubyiruko rukwiye kumva ko rutagomba gushukwa no kubona amafaranga batavunikiye, akomoka ku byaha birimo ubujura, ibiyobyabwenge n’ibindi binyuranyije n’amategeko, birengagije ko barimo gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ahubwo bagashaka imirimo bakora yemewe bakiteza imbere bakubaka ejo hazaza heza habo, kuko amayeri yose bakoresha agenda atahurwa bagafatwa ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego z’ubuyobozi.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rusororo kugira ngo hakorwe iperereza mu gihe hagishakishwa n’abandi bafatanyaga na bo muri ibyo bikorwa.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge byo muri icyo cyiciro ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo