Abarinda Perezida Kagame basubiriye Division ya 4 (AMAFOTO)

Mu mukino wabereye mu Karere ka Huye kuri Stade Kamena kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gicurasi 2024, Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yatsinze 1-0 iy’abasirikare bo muri Division.

Wari umukino ubanza mu mikino y’Irushanwa ryo Kwibohora “Liberation Cup Tournament. Umukino ubanza wabaye tariki 26 Mata 2024 kuri Kigali Pele Stadium, Rep. Guard Rwanda yari yatsinze 3-0.

Igitego cya Rep. Guard cyatsinzwe na Iranzi Claude ku munota wa 3 , ku mupira yari aherejwe neza na Moses, ba myugariro ba Division ya 4 bakananirwa kuwukura mu rubuga rw’amahina usanga Iranzi ahagaze neza yinjiza igitego cyahesheje amanota 3 Rep.Guard bituma igira amanota 12 ndetse ikomeza kuyobora itsinda.

Undi mukino wo muri iri tsinda wagombaga guhuza Air Force na Gen. Headquarter warasubitswe.

Kugeza ubu Rep. Guard ifite amanota 12 ikaba izigamye ibitego 12. Ikurikiwe na Division ya 4 ifite amanota 6, Gen. Headquerter ifite amanota atatu mu gihe Air Force itarabasha kubona inota.

11 Rep. Guard Rwanda yabanje mu kibuga

11 ba Division ya 4

Major Kabera ukuriye imikino muri Rep. Guard Rwanda

Iranzi watsinze igitego cya Rep. Guard kiyihesha amanota 3

Gasana, umutoza wungirije wa Rep. Guard Rwanda

Hitimana Thierry, umutoza mukuru wa Rep. Guard

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo