ARYOHA ASUBIWEMO:Amafoto utabonye Rayon Sports WFC yegukana igikombe cy’Amahoro

Ku wa kabiri tariki 30 Mata 2024, kuri Kigali Pelé Stadium Rayon Sports y’abagore yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze ibitego 4-0 Indangahangarwa WFC byose byatsinzwe na Mukandayisenga Jeannine [Kaboy] byayihesheje igikombe cy’Amahoro cya yo cya mbere.

Uyu mukino wari wahuje Rayon Sports na Indahangarwa zo mu Karare ka Kayonza i Kabarondo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni umukino Rayon Sports yagombaga kwitega ko utari buyorohere kubera ko iyi kipe kuba yarageze ku mukino wa nyuma w’iki gikombe ari uko ikomeye.

Binyuze muri rutahizamu wa yo Mukandayisenga Jeannine [Kaboy], yaje kubonera Rayon Sports igitego cya mbere ku munota wa 12.

Nyuma y’iminota 3 gusa, Kaboy yafatiye umupira mu kibuga hagati, arawuzamukana anyura mu rihumye ubwugarizi bwa Indahangarwa atera mu izamu maze igitego cya kabiri kiba kiranyoye.

Rayon Sports yakomeje gushaka igitego cya gatatu ariko umunyezamu wa Indahangarwa, Iradukunda Gisele ababera ibamba.

Indahangarwa nta mahirwe menshi yabonye ariko n’imipira babonye ba rutahizamu barimo Kabera Claudine ntacyo bayimajije. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-0.

Ku munota wa 53, Kaboy yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu ku mupira yari ahawe na Mary Chavinda.

Ku makosa y’ubwugarizi bwa Indahangarwa WFC, Kaboy yaje kubambura umupira, acenga n’umunyezamu atsinda igitego cya kane.

Rayon Sports yakomeje kugerageza ishaka ibitego, ibona amahirwe nk’ishoti Kalimba Alice yateye ariko umunyezamu akawushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Umukino warangiye ari 4-0. Rayon Sports yahise yegukana igikombe cya yo cya mbere cy’Amahoro.

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo