Shakira watandukanye na Piqué, ari guhozwa n’umwe mu bo bahoze bakundana

Umuririmbyikazi Shakira uheruka gutandukana n’umukinnyi wa FC Barcelone, Gérard Piqué, uri kunyura muri byinshi birimo gukurikiranwaho kunyereza imisoro muri Espagne no kurekerwa abana, ari guhozwa n’umwe mu bo bakundanye, Umunya-Argentine Antonio de la Rua.

Umubano w’imyaka 12 hagati ya Shakira na Piqué washyizweho iherezo mu byumweru bishize kubera amakuru yo guca inyuma umufasha we k’uyu mukinnyi wa FC Barcelone.

Chisme No Like yatangaje ko kuri ubu Shakira yandikirwa ubutumwa butandukanye na Antonio de la Rua bigeze gukundana.

Aba bombi bigeze gukundana nyuma yo kumenyana mu 2000, ariko batandukanye binyuze mu nkiko ndetse uyu mugabo w’Umunya-Argentine atsindira 18% by’umutungo wa Shakira.

De la Rua na we amaze umwaka atandukanye n’umufasha we ndetse kuri ubu yongeye gutangira kwiyegereza Shakira ufite ibibazo bitamworohereye birimo gukurikiranwaho kunyereza imisoro ya miliyoni 14$ mu 2012, 2013 na 2014.

Hari kandi kuba yifuza kujyana abana be, Milan na Sasha, i Miami aho ashaka gutura, ariko Piqué we akaba atifuza ko abana be bava muri Espagne.

Shakira aheruka gutandukana na Gerard Pique ukinira FC Barcelone

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo