Ubu nibwo Rayon Sports idukeneye cyane - Abo muri Gikundiro Forever

Nyuma y’uko Rayon Sports isa n’iyamaze kuva ku gikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka, abagize Gikundiro Forever bafite intero ivuga ko ubu aribwo ikeneye abafana bayo cyane ngo ibashe kwegukana igikombe cy’Amahoro bazasohokere igihugu muri CAF Confederation cup.

Ibi ni bimwe mubyo baganiriyeho mu muhuro wabahuje kuri iki cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024, ubera ku Ruyenzi.

Ni umuhuro basanzwe bakora bakawuha izina rya ’Kimasa day’. Kuri uwo munsi barahura bakaganira ku ngingo zitandukanye zigaruka kuri fan club yabo ndetse n’ikipe bafana muri rusange.

Uwo kuri iki cyumweru wari umwihariko wo kurebera hamwe uko baba hafi ikipe yabo muri iki gihe.

Dr Uwiragiye Nobert uyobora Gikundiro Forever yabwiye Rwandamagazine.com ko icyari kigamijwe kwari ukurebera hamwe icyo bo nka fan club yavutse bwa mbere bafasha ikipe muri iki gihe bigaragara ko umusaruro mu gikombe cya Shampiyona wabaye iyanga ariko bakaba bishimira ko mu gikombe cy’Amahoro bagihatana aho bageze muri 1/2.

’Muri Shampiyona bisa n’ibitagishoboka ariko twibukije abanyamuryango impamvu Gikundiro Forever yabayeho n’icyo dusabwa’

Gikundiro Forever yashinzwe muri 2013, iba fan club ya mbere ya Rayon Sports yashinzwe.

Yashinzwe tariki 12 Gashyantare 2013, ishingirwa kuri groupe ya whatsApp n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mudende, bafite intego yo kugarura morale mu bafana ba Rayon Sports ndetse no kubagarura ku kibuga kuko icyo gihe bari batangiye gucika intege kubera ikipe yabo ititwaraga neza.

Niyo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ari nako bakora udushya dutandukanye mu mifanire ndetse bagiye babihererwa ibihembo bitanduka. Gikundiro Forver ninayo yazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports bita ’Rayon ni wowe dukunda’.

Dr Norbert yabwiye Rwandamagazine.com ko nubwo muri Shampiyona bisa n’ibitagishoboka ariko ngo Gikundiro Forever n’ubundi ivuka yari ije gusa n’ikangura abafana bari baracitse intege ubwo yashingwaga mu myaka 11 ishize.

Ati " Ikipe ntiri kwitwara neza muri Shampiyona ariko dufite amahirwe menshi ku gikombe cy’Amahoro. Cyari igihe cyiza cyo guhura tukibutsa abanyamuryango impamvu Gikundiro Forever yavutse. Ntiyavutse abafana buzuye ku ma stades, ahubwo bari barahashize. Byari ukwibutsa abantu ko ikipe yacu tuyikunda mu bihe byose."

Yunzemo ati " Kuko harimo abanyamuryango bashya, tuba twahuye ngo tubibutse ko intego ari ukuba hafi ikipe yacu, tukaba n’inkomarume mu gukangura bagenzi bacu baba baratangiye gucika intege. Kudatwara igikombe birababaza cyane, gutsindwa ntawe bishimisha ariko nanone Rayon Sports ni umuryango, si ikipe gusa. Tudakomeje gushyiramo imbaraga n’igikombe cy’Amahoro twakibura kandi kiduteretse imbere."

Dr Norbert uyobora Gikundiro Forever yavuze ko iyo bahuye bagasabana, ari naho babonera uko bakora inama zo kungurana ibitekerezo cyane cyane ko Gikundiro Forever irimo abantu b’ingeri zose bashobora gutanga ibitekerezo ndetse n’ubushobozi bwafasha cyane ikipe yabo.

Ati " Ducitse intege, abakinnyi ntibongere kubona ubaherekeza cyangwa ujya kubafana, nabo bacika intege cyane. Hari ikintu abantu bakwiriye kwibuka, abakinnyi nibo bahita babona ’prime’ bakimara gutsinda umukino. Nabo ntibashimishwa no gutsindwa, ariko nanone duhise tubatererana ntacyo twaba tubafashije.."

Iyo muganira Dr Norbert aba akwereka ko Rayon Sports birenze kuba mu kibuga ahubwo ari umuryango.

Ati " Ejo bundi twatsinzwe na Musanze FC. Ni ikintu cyababaje cyane abafana kandi rwose birababaje. Ariko Rayon Sports ni umuryango. Niba wabonye hano abantu hafi ya bose baje bambaye ibirango by’ikipe. Biriya bisobanuye ko ari ishema kandi bakomeza iteka guharanira ko ikipe ihorana ibigwi n’amateka ku buryo uwambara uriya mwenda wese azajya atambukana umucyo aho anyuze hose."

" Yego ejo bundi twaratsinzwe ariko tubuze igikombe cy’Amahoro byo byatubabaza kurushaho. Ubu tuba twahuye, tukaganira, tukungurana ibitekerezo mu matsinda kandi bigera ku buyobozi kuko bwari bunahagarariwe aha, tukababwira uko tubibona nk’abafana, nabo bakabirebera mu nguni y’abayobozi."

Yakomeje avuga ko ubu aribwo ikipe ibakeneye kurenza ikindi gihe. Ati " Ikipe ubu nibwo udukeneye cyane kurenza ikindi gihe. Twatakaje abakinnyi benshi ariko abasigaye baradukeneye. Iyo batubonye hariya bibaha imbaraga nyinshi, niwo mwihariko w’ikipe yacu."

’Muri intangarugero’

Namenye Patrick, umunyamabanga wa Rayon Sports wari uhagarariye Perezida wa Rayoyashimiye Gikundiro Forever nka Fan club ya mbere yashinzwe ariko igakomeza kuba intangarugero muri byose. Yavuze ko baticaye ubusa nabo bari kureba icyatuma ikipe irushaho kumera neza.

Ati " Ndabashimira cyane. Muri Fan club y’intangarugero kandi mwakomeje kubigaragaza muri iyi myaka yose ishize haba mu gutanga umusanzu ndetse no kuba hafi ikipe. Mukomereze aho."

Dr Nobert uyobora Gikundiro Forever niwe watanze ikaze ku banyamuryango n’abashyitsi bari muri uyu munsi anamenyesha abanyamuryango ko babanje kunyura mu gikorwa cyo gusura Prince Rudasingwa wagiriye impanuka mu mukino wa Musanze FC, ababwira uko byose byagenze ndetse n’ubutumwa bwabo yabahaye

Nshimiyimana Emmanuel bita Matic ukuriye ubukangurambaga bwa za Fan Clubs za Rayon Sports na we asanzwe ari umunyamuryango wa Gikundiro Forever

Karera Moses, umunyamabanga wa Gikundiro Forever

Nshimyumuremyi Augustin, Visi Perezida wa Gikundiro Forever

Namenye Patrick , umunyamabanga wa Rayon Sports yashimiye Gikundiro Forever kuba ari intangarugero muri byose

I bumoso hari Claude Muhawenimana, Perezida w’abafana ba Rayon Sports na we wari witabiriye ubutumire bwa Gikundiro Forever ngo baganire ku ikipe bafana

Padiri Silas uri mu banyamuryango ba Gikundiro Forever ni umwe mubanyamuryango bitabira ibikorwa byose ndetse ari mu bajyanama ba komite

Kuribo ngo Rayon Sports ni umuryango ari nayo mpamvu bagomba guharanira ko umwenda wayo utagomba kujyaho ikizinga ahubwo bagomba gushyiraho umusanzu wabo uwambaye wese akajya awuserukana hose yemye

Muhire Jean Paul wayoboye Gikundiro Forever kuva yashingwa kugeza muri 2022 na we ni umwe mu batabura mu bikorwa byayo ndetse no ku mikino

Muramira Regis wa Fine FM (ubanza i bumoso) ni umwe mubari batumiwe muri uyu munsi

Noella uzwi cyane kuri Twitter nk’Agapeti Gakonje ni umufana ukomeye wa Rayon Sports ubarizwa muri Gikundiro Forever

Dr Norbert ati "Ejo bundi twatsinzwe na Musanze FC. Ni ikintu cyababaje cyane abafana kandi rwose birababaje. Ariko Rayon Sports ni umuryango. Niba wabonye hano abantu hafi ya bose baje bambaye ibirango by’ikipe. Biriya bisobanuye ko ari ishema kandi bakomeza iteka guheranira ko ikipe ihorana ibigwi n’amateka ku buryo uwambara uriya mwenda wese azajya atambukana umucyo aho anyuze hose."

Iyeee yewe Murera, iyeee Murera...Indirimbo za Rayon Sports nizo babyinnye agati karaturika

Nubwo ijwi rye ritameze nk’iry’abahanzi, Claude Muhawenimana na we yakoze mu nganzo aririmba indirimbo za Rayon Sports azisukiranya bishimisha abari aho

Ati " Ooooh Rayon"

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo