Sadate yavuze ’Prime’ azaha abakinnyi ba Rayon Sports nibatsinda APR FC

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yamaze gutangaza ko mu gihe Rayon Sports yatsinda APR FC , azahita agenera abakinnyi bayo Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda nka ’Prime’ yo kubashimira muri uwo mukino w’ishiraniro .

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024 saa cyenda (15h00) kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya Rayon Sports irakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona.

Ni umukino ukomeye mu Rwanda kuko iyo umukino wegereje, hirya no hino haba hari impaka nyinshi mu bakunzi b’aya makipe zishobora kuvamo n’imirwano.

Uyu mukino benshi bita ‘Derby de Mille Collines’ ni umukino ugiye kuba ikipe ya APR FC isa nk’aho yamaze kwizera igikombe cya shampiyona, aho nyuma yo gutsinda ikirarane yari ifitanye na Etoile de l’Est, yahise irusha Rayon Sports iyikurikiye amanota 10, gusa ntibikuraho gukomera k’umukino nk’uko bisanzwe.

Munyakazi Sadate yavuze ko mu gihe Rayon Sports yahoze ayoboye yatsinda , azagenera abakinnyi Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda azaza yiyongera kuri ’Prime’ basanzwe bahabwa n’ikipe.

Kuri ubu ariko Rayon Sports mu gihe cya vuba ni yo iyoboye urugendo ruhuza amakipe yombi kuko imaze imikino ine idatsindwa na APR FC mu marushanwa yose bahuriyemo, dore ko kuva muri Gashyantare 2023 aya makipe amaze guhura inshuro eshatu. Muri izi nshuro harimo imwe muri shampiyona, imwe mu Gikombe cy’Amahoro ndetse n’undi mukino w’igikombe kiruta ibindi (Super Cup 2023).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo